IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twaba indahemuka mu bitekerezo
Ntitugaragaza ko turi indahemuka mu byo tuvuga no mu byo dukora gusa, ahubwo tunabigaragariza mu byo dutekereza (Zb 19:14). Ni yo mpamvu, Bibiliya itugira inama yo gutekereza ku by’ukuri, ibikwiriye gufatanwa uburemere, ibikiranuka, ibiboneye, ibikwiriye gukundwa, ibivugwa neza, ingeso nziza n’ibishimwa (Fp 4:8). Birumvikana ariko ko tudashobora kwirinda ko ibitekerezo bibi byose byakwinjira mu bwenge bwacu. Icyakora, umuco wo kumenya kwifata ushobora kudufasha kwikuramo ibitekerezo bibi, tukabisimbuza ibitekerezo byiza. Gukomeza kuba indahemuka mu bitekerezo bizadufasha gukomeza kuba indahemuka no mu byo dukora.—Mr 7:21-23.
Andika munsi ya buri murongo imitekerereze twagombye kwirinda: