ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 1 pp. 3-4
  • Icyo abantu bavuga ku birebana n’isengesho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo abantu bavuga ku birebana n’isengesho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ibisa na byo
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uburyo bwo Gusenga Butera Kumvirwa n’Imana
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Mbese, gusenga hari icyo bimara?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ubulyo bwo Kubonera Ubufasha mu Isengesho
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 1 pp. 3-4
Abantu batandukanye barimo basenga basaba ko Imana yabayobora.

Icyo abantu bavuga ku birebana n’isengesho

“Iyo nsenga, mba numva ndi kumwe n’Imana, ari nk’aho imfashe ukuboko.”—Byavuzwe na MARÍA.

“Umugore wange yishwe na kanseri yari amaranye imyaka 13. Ndibuka ko buri munsi iyo nasengaga, numvaga nizeye ko Imana yumva agahinda kange. Gusenga byatumaga numva ntuje.”—Byavuzwe na RAÚL.

“Isengesho ni impano nziza Imana yaduhaye.”—Byavuzwe na ARNE.

María, Raúl, Arne ndetse n’abandi benshi babona ko isengesho ari impano y’agaciro kenshi. Bumva ko isengesho ribafasha kubwira Imana ibibari ku mutima, bakayishimira kandi bakagira ibyo bayisaba. Bemera badashidikanya ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’isengesho ari ukuri. Bibiliya igira iti: “Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yohana 5:14.

Icyakora, hari abantu benshi batemera ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’isengesho. Steve yaravuze ati: “Igihe nari mfite imyaka 17, inshuti zange eshatu zishwe n’impanuka ebyiri zitandukanye. Imwe yishwe n’impanuka y’imodoka, na ho izindi ebyiri zirohama mu nyanja.” Steve yabyitwayemo ate? Akomeza agira ati: “Ninginze Imana nyisaba kunsobanurira impamvu ibyo bintu byambagaho. Ariko nta gisubizo nabonye. Ibyo byatumye numva gusenga nta cyo bimaze.” Iyo abantu benshi babonye Imana idasubiza amasengesho yabo, bumva gusenga nta cyo bimaze.

Reka turebe izindi mpamvu zituma abantu bamwe babona ko gusenga nta gaciro bifite. Hari abumva ko nta mpamvu yo gusenga Imana tuyibwira ibibazo byacu kuko izi ibintu byose.

Abandi bo bumva ko Imana idashobora kumva amasengesho yabo bitewe n’amakosa bakoze. Jenny yaravuze ati: “Mpangayikishwa cyane no kumva ko nta cyo maze. Nakoze ibibi byinshi, ubwo rero numva Imana idashobora kumva amasengesho yange.”

Umugore urimo asenga areba hejuru, mu gihe abandi bo basenga bubitse imitwe.

Wowe se ubona ute ibihereranye n’isengesho? Niba nawe hari ibyo wibaza ku bijyanye n’isengesho, Bibiliya ishobora kugufasha kubona ibisubizo bikunyuze. Ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’isengeshoa ni ukuri. Ishobora kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

  • Ese Imana yumva amasengesho yacu?

  • Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?

  • Wakora iki ngo Imana yumve amasengesho yawe?

  • Isengesho ryakugirira akahe kamaro?

a Muri Bibiliya harimo amasengesho menshi yavuzwe n’abagaragu b’Imana n’ayavuzwe na Yesu Kristo. Ibyanditswe by’Igiheburayo bakunze kwita Isezerano rya Kera, birimo amasengesho arenga 150.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze