Ushobora guhitamo uko uzabaho mu gihe kizaza
Hashize hafi imyaka 3 500 Yehova abwiye abamusenga icyo bakora kugira ngo bazagire ejo heza. Yaravuze ati: “Nshyize imbere yawe ubuzima n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Uzahitemo ubuzima kugira ngo ukomeze kubaho, wowe n’abazagukomokaho.”—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.
Abo bantu bagombaga guhitamo neza kugira ngo bazabeho neza. Natwe ni ko tugomba kubigenza. Bibiliya itubwira icyo twakora kugira ngo tuzabeho neza. Igira iti: ‘Ujye ukunda Yehova Imana yawe, wumvire ijwi rye.’—Gutegeka kwa Kabiri 30:20.
NI MU BUHE BURYO TWAKUNDA YEHOVA KANDI TUKUMVIRA IJWI RYE?
JYA WIGA BIBILIYA: Kugira ngo ukunde Yehova, wagombye kubanza kwiga Bibiliya ukamumenya neza. Nubikora uzibonera ko ari Imana idukunda kandi ko akwifuriza ibyiza. Agusaba kumusenga kuko ‘akwitaho’ (1 Petero 5:7). Bibiliya ivuga ko nukora uko ushoboye ukamenya Imana ‘na yo izakwegera.’—Yakobo 4:8.
JYA UKURIKIZA IBYO WIGA: Kumvira Imana ni ugukurikiza inama iduha ziri muri Bibiliya. Nubikora ‘uzatunganirwa mu nzira yawe, kandi ugaragaze ubwenge mu byo ukora.’—Yosuwa 1:8.
a Ubu ayo masomo aboneka mu ndimi zirindwi, harimo Igikanto n’Ikimandare.