ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w21 Kamena p. 25
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ibisa na byo
  • Matayo ahamagarwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Imyifatire ihuje n’ubushake bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Ese twagombye gutanga imisoro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
w21 Kamena p. 25
Yesu afite idenariyo.

Ese wari ubizi?

Ni iyihe misoro abantu bo mu gihe cya Yesu batangaga?

KUVA kera Abisirayeli bari bamenyereye gutanga amafaranga yabaga agamije gushyigikira ugusenga k’ukuri. Icyakora mu gihe cya Yesu, Abayahudi basabwaga gutanga imisoro myinshi ku buryo byababereye umutwaro.

Abayahudi bakuze bagombaga gutanga kimwe cya kabiri cya shekeli (cyangwa idarakama ebyiri) kugira ngo bashyigikire imirimo yakorerwaga mu rusengero. Mu kinyejana cya mbere uwo musoro wakoreshwaga mu kwita ku rusengero Herode yari yarubatse no gushaka ibitambo. Hari Abayahudi babajije Petero niba Yesu yaratangaga uwo musoro, kandi Yesu ntiyavuze ko kuwutanga ari bibi. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye Petero ngo age gushaka igiceri cyo gutangaho uwo musoro.—Mat 17:24-27

Nanone kuva kera abagaragu b’Imana bagombaga gutanga icya cumi cy’umusaruro wabo cyangwa k’ibyo bungutse (Lewi 27:30-32; Kub 18:26-28). Abayobozi b’amadini barakabyaga, bakaka icya cumi kuri buri bwoko bw’imboga, bakagera nubwo baka icya cumi cya “menta na aneto na kumino.” Yesu ntiyavuze ko abantu batagombaga gutanga icya cumi, ariko yamaganye uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo.—Mat 23:23.

Icyo gihe, hari indi misoro Abayahudi bahaga ubutegetsi bw’Abaroma, kuko ari bwo bwabayoboraga. Urugero, ababaga bafite ubutaka barabusoreraga, bagatanga amafaranga cyangwa ibindi bintu. Bivugwa ko uwo musoro wanganaga na kimwe cya kane cyangwa cya gatanu k’ibyo umuntu yabaga yejeje kuri ubwo butaka. Nanone buri Muyahudi yasabwaga gutanga umusoro w’umubiri. Uwo musoro ni wo Abafarisayo babajije Yesu icyo awuvugaho. Yesu yavuze uko abona ibirebana n’umusoro agira ati: “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Mat 22:15-22.

Nanone akarere kabaga gafite uburenganzira bwo gusoresha ibicuruzwa byinjiye n’ibisohotse. Uwo musoro abacuruzi bawutangiraga ku byambu, ku biraro, mu masangano y’imihanda, ku marembo y’umugi cyangwa mu masoko.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma, imisoro abaturage basabwaga gutanga yari ibaremereye cyane. Umuhanga mu by’amateka w’Umuroma witwa Tacite yavuze ko ku ngoma y’umwami w’abami witwaga Tiberiyo, wategekaga mu gihe Yesu yari ku isi, yavuze ko Siriya na Yudaya byasabye ko imisoro byatangaga yagabanywa kuko yari ibaremereye cyane.

Uburyo bwakoreshwaga mu gukusanya imisoro, ni bwo bwatumaga irushaho kuremerera abaturage. Umuntu watangaga amafaranga menshi ni we wahabwaga uburenganzira bwo gusoresha. Uwo na we yashakaga abakozi bo kujya gusoresha kandi bose bashakaga inyungu muri rubanda. Birashoboka ko Zakayo na we yari afite abo bakozi (Luka 19:1, 2). Birumvikana ko ibyo byarakazaga abaturage, bigatuma banga ababasoreshaga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze