ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w21 Ukwakira pp. 29-31
  • 1921—Hashize imyaka ijana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1921—Hashize imyaka ijana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABABWIRIZA BATAGIRAGA UBWOBA
  • KWIYIGISHA NO KWIGISHA UMURYANGO
  • HASOHOTSE IGITABO GISHYA
  • UMURIMO TUZAKORA
  • Gukora ibyo Yehova asaba bihesha imigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • 1922—Hashize imyaka ijana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Amahitamo ahesha ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Babwiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
w21 Ukwakira pp. 29-31

1921 Hashize imyaka ijana

UMUNARA W’UMURINZI wo ku itariki ya 1 Mutarama 1921, wabajije Abigishwa ba Bibiliya ikibazo kigira kiti: “Ni uwuhe murimo tuzakora muri uyu mwaka?” Uwo Munara w’Umurinzi washubije icyo kibazo uvuga amagambo aboneka muri Yesaya 61:1, 2, yabibutsaga inshingano bari bafite yo kubwiriza. Ayo magambo agira ati: ‘Yehova yarantoranyije kugira ngo mbwire abicisha bugufi ubutumwa bwiza. Yantumye gutangaza umwaka wo kwemererwamo na Yehova, n’umunsi wo guhora kw’Imana yacu.’

ABABWIRIZA BATAGIRAGA UBWOBA

Abigishwa ba Bibiliya bagombaga kugira ubutwari kugira ngo bashobore kubwiriza. Bagombaga kubwira “ubutumwa bwiza” abicishaga bugufi, kandi bakabwira n’ababi “umunsi wo guhora” wa Yehova.

Umuvandimwe J. H. Hoskin wabaga muri Kanada ntiyagiraga ubwoba nubwo hari abantu bamurwanyaga. Mu mwaka wa 1921, yahuye n’umupasiteri wo mu idini ry’Abametodisiti, nuko atangira kumubwiriza. Yaramubwiye ati: “Nagira ngo tuganire kuri Bibiliya. N’iyo hagira ibintu tutemeranyaho, turatandukana neza nk’abantu b’inshuti.” Ariko ibyo si ko byagenze. Hoskin akomeza agira ati: “Twaganiriye iminota mike, ahita akubita urugi ngira ngo ikirahuri cyarwo kiramenetse.”

Yarantombokeye arambwira ngo: “Uzage ujya gushaka abantu batari Abakristo abe ari bo ubwiriza.” Hoskin yarifashe ntiyamusubiza, ariko mu mutima agenda avuga ati: “Wowe uri Umukristo koko ntugasekwe!”

Bukeye bwaho igihe uwo mupasiteri yarimo yigisha mu rusengero, yakomeje kumwibasira. Hoskin yaravuze ati: “Yabwiye abayoboke be ko ndi umubeshyi ruharwa kandi ko nkwiriye kwicwa.” Icyakora ibyo ntibyaciye intege umuvandimwe Hoskin, ahubwo yakomeje kubwiriza kandi abantu benshi bamutega amatwi. Yaravuze ati: “Icyo gihe umurimo warandyoheye cyane. Hari n’abantu bambwiraga bati: ‘Tuzi ko uri umuntu w’Imana,’ hanyuma bakambaza niba hari icyo nkeneye kugira ngo bakimpe.”

KWIYIGISHA NO KWIGISHA UMURYANGO

Abigishwa ba Bibiliya bashyizeho gahunda yafashaga abashimishijwe kugira amajyambere, ikajya isohoka mu igazeti yitwaga L’Âge d’Or.a Harimo ibibazo byari bigenewe abakiri bato, ku buryo bashoboraga kubiganiraho n’ababyeyi babo. Ababyeyi babazaga abana babo ibyo bibazo maze bakabafasha kubona ibisubizo byabyo muri Bibiliya. Bimwe muri ibyo bibazo byabafashaga kugira ubumenyi bw’ibanze. Urugero hari nk’icyabazaga ngo: “Bibiliya igizwe n’ibitabo bingahe?” Hari n’ibindi bibazo byatozaga abakiri bato kutagira ubwoba mu murimo wo kubwiriza, urugero nk’icyabazaga ngo: “Ese buri Mukristo w’ukuri agomba kwitega ko azatotezwa?”

Nanone hari ibibazo bishingiye kuri Bibiliya n’ibisubizo byabyo byari bigenewe abantu bari bamaze kumenya byinshi kuri Bibiliya. Ibyo bisubizo byabonekaga mu mubumbe wa mbere w’igitabo Études des Écritures. Nubwo ibyo bibazo byafashije abantu benshi kumenya Bibiliya, igazeti ya L’Âge d’Or yo ku itariki ya 21 Ukuboza 1921 yavuze ko bitazongera gusohoka. Kubera iki?

HASOHOTSE IGITABO GISHYA

Igitabo La Harpe de Dieu

Agapapuro kariho ibyo umuntu yagombaga gusoma

Udukarita turiho ibibazo umuntu yibazaga

Abavandimwe bari bayoboye umurimo icyo gihe, babonye ko abigishwa ba Bibiliya bari bakeneye kwiga inyigisho z’ibanze za Bibiliya kuri gahunda. Ni yo mpamvu mu kwezi k’Ugushyingo 1921 hasohotse igitabo La Harpe de Dieu. Icyo gitabo cyarimo n’uburyo umuntu yakoresha yiyigisha. Ubwo rero, abantu bashimishijwe bagihawe bashoboraga kugikoresha biyigisha. Iyo gahunda yo kwiyigisha yatumaga abantu bamenya ko Imana izabaha ubuzima bw’iteka. None se byakorwaga bite?

Iyo umuntu yahabwaga icyo gitabo, yahabwaga n’agakarita kabaga kariho gahunda y’amapaji y’icyo gitabo yagombaga gusoma. Mu cyumweru gikurikiyeho, yahabwaga akandi gakarita kariho ibibazo bishingiye ku byo yabaga yasomye. Nanone kabaga kariho ibyo azasoma mu cyumweru gikurikiraho.

Itorero ryo mu gace uwo muntu yabaga arimo, ryamwohererezaga agakarita buri cyumweru mu gihe cy’amezi atatu. Akenshi abagize itorero batashoboraga kubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa abageze mu za bukuru, ni bo boherezaga utwo dukarita. Urugero, Anna K. Gardner wo muri Millvale, muri leta ya Penisilivaniya muri Amerika, yaravuze ati: “Igihe igitabo La Harpe de Dieu cyasohokaga, cyatumye mukuru wange witwaga Thayle wari waramugaye, arushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kuko buri cyumweru yohererezaga abantu utwo dukarita twabaga turiho ibibazo.” Iyo umuntu yarangizaga iyo gahunda yo kwiyigisha, itorero ryamwohererezaga umuntu wo kumufasha ngo amenye byinshi kuri Bibiliya.

Thayle Gardner ari mu kagare k’abamugaye

UMURIMO TUZAKORA

Mu mpera z’uwo mwaka, umuvandimwe Rutherford yandikiye amatorero yose. Iyo baruwa yagiraga iti: “Ibyo twakoze mu murimo wo kubwiriza muri uyu mwaka, biruta ibyo twakoze mu myaka yabanjirije uyu. Icyakora turacyafite byinshi byo gukora. Ubwo rero, dukomeze gushishikariza abantu benshi kwifatanya muri uyu murimo ushimishije.” Uko bigaragara Abigishwa ba Bibiliya bumviye iyo nama. Mu mwaka wa 1922, bagize ubutwari batangaza Ubwami kurusha ikindi gihe cyose.

Inshuti zitagiraga ubwoba

Abigishwa ba Bibiliya bagaragaje ko bakundanaga by’ukuri. Bagaragaje ko bari inshuti zari ziteguye gufashanya “mu gihe cy’amakuba,” nk’uko inkuru ikurikira ibigaragaza.—Imig 17:17.

Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 1921, umugabo w’umwirabura yafunzwe ashinjwa ko yahohoteye umugore w’umuzungu. Ibyo byatumye mu mugi wa Tulsa, muri leta ya Okalahoma muri Amerika, haba imyivumbagatanyo yatumye abantu bicana. Igihe agatsiko k’abazungu bagera ku 1 000 kahanganaga n’agatsiko gato k’abirabura, hadutse imirwano yahise ikwira mu gace kitwa Greenwood kari gatuwe n’abirabura benshi. Ibyo byatumye amazu yo guturamo n’andi y’ubucuruzi arenga 1 400, asahurwa kandi aratwikwa. Mu makuru bavuze ko hapfuye abantu 36, ariko mu by’ukuri bashobora kuba barageraga mu magana.

Umuvandimwe w’umwirabura witwaga Richard J. Hill wari utuye muri ako gace, yavuze uko byagenze agira ati: “Igihe imyigaragambyo yabaga, kuri uwo mugoroba twari mu materaniro. Amateraniro arangiye twumvise amasasu kandi twakomeje kuyumva kugeza mu gicuku.” Bwagiye gucya ibintu byarushijeho kuzamba. Icyo gihe hari ku wa Gatatu, tariki ya 1 Kamena. Richard yakomeje agira ati: “Hari abantu batubwiye ko niba dushaka kubaho, tugomba guhita duhungira mu nyubako ya leta yari mu mugi wa Tulsa.” Ubwo Richard n’umugore we n’abana babo batanu, bahise bahungirayo. Muri iyo nzu harimo abagabo n’abagore b’abirabura bagera ku 3 000, bari barinzwe n’ingabo za leta zari zaje guhosha amakimbirane.

Icyo gihe umuvandimwe w’umuzungu witwaga Arthur Claus yakoze igikorwa cy’ubutwari. Yaravuze ati: “Maze kumva ko abari mu myigaragambyo barimo basahura amazu yo mu mugi wa Greenwood kandi bakayatwika, niyemeje kujya kureba inshuti yange Richard.”

Arthur Claus yigisha abana 14 akoresheje igitabo La Harpe de Dieu

Arthur ageze kwa Richard yahasanze undi mugabo w’umuzungu ufite imbunda. Uwo mugabo wari umuturanyi wa Richard yaketse ko Arthur ari umwe mu bigaragambyaga. Yaramubajije ati: “Urashaka iki hano?”

Arthur yaravuze ati: “Iyo ntamuha ibisobanuro bimunyuze, aba yaranyirengeje! Namubwiye ko ndi inshuti ya Richard kandi ko nsanzwe musura.” Arthur n’uwo muturanyi barinze inzu ya Richard, abigaragambyaga ntibayisahura.

Nyuma yaho, Arthur yaje kumenya aho Richard n’umuryango we bari bahungiye. Nanone yamenye ko nta mwirabura washoboraga kuhava, keretse afite uruhushya rwasinyweho n’umujenerari wari ubishinzwe witwaga Barrett. Arthur yaravuze ati: “Kugera kuri uwo mujenerari byarangoye. Ariko tumaze kubonana nkamubwira icyangenzaga, yahise ambaza ati: ‘Uranyizeza ko uzarinda uyu muryango kandi ukawuha ibyo ukeneye?’ Nahise mubwira nishimye ko nzabikora.”

Arthur amaze kubona urwo ruhushya, yahise ajya kureba Richard aho yari yarahungiye. Agezeyo yeretse umusirikare wari uharinze urwo ruhushya, maze aratangara cyane aramubwira ati: “Ufite uruhushya rwasinywe na jenerari! Uzi ko ari wowe wa mbere uje kuvana umuntu muri iyi nzu!” Uwo musirikare yahise ahamagara Richard n’umuryango we, nuko bose bipakira mu modoka ya Arthur, basubira mu rugo.

‘Abagaragu b’Imana, baba abirabura cyangwa abazungu, bose ni bamwe’

Arthur yabitayeho akomeza kubarinda. Ubutwari bwa Arthur n’ukuntu yakundaga abavandimwe be, byakoze ku mutima ababibonye. Arthur yaravuze ati: “Ibyo byatumye wa muturanyi wamfashije kurinda urugo rwa Richard, yubaha Abahamya. Nanone hari abandi bantu bemeye kwiga Bibiliya, kuko biboneye ko tutavangura amoko kandi ko abagaragu b’Imana, baba abirabura cyangwa abazungu, bose ari bamwe.”

a Mu mwaka wa 1937 L’Âge d’Or yiswe Consolation, mu wa 1946 yitwa Nimukanguke!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze