ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22 Nyakanga p. 31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ibisa na byo
  • Ukuri ‘ntikuzana amahoro, ahubwo kuzana inkota’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Umuryango urimo abantu badahuje idini ushobora kugira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese ushobora gufasha umuntu utizera washakanye n’Umukristo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Abategurira Guhangana n’Ibitotezo
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22 Nyakanga p. 31

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro”?

Yesu yigishaga abantu ko bakwiriye kubana amahoro na bagenzi babo. Ariko hari igihe yabwiye intumwa ze ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi; sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. Naje gutuma abantu batavuga rumwe, ngo umuhungu ahagurukire se, umukobwa ahagurukire nyina, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe” (Mat 10:34, 35). None se ni iki yashakaga kuvuga igihe yavugaga ayo magambo?

Yesu ntiyashakaga gutandukanya abagize umuryango. Icyakora yavuze ko hari igihe inyigisho ze, zashoboraga gutuma batabona ibintu kimwe. Ubwo rero, umuntu ubatijwe akaba umwigishwa wa Yesu, agomba kwitega ko hari igihe abagize umuryango we bashobora kutishimira uwo mwanzuro afashe. Urugero, uwo bashakanye cyangwa abandi bagize umuryango we, bashobora kumurwanya, bigatuma kumvira inyigisho za Yesu bimugora.

Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Rom 12:18). Ariko hari igihe inyigisho za Yesu zimera nk’“inkota,” mu miryango imwe n’imwe. Ibyo bibaho iyo mu muryango hari uwemeye inyigisho za Yesu, ariko abandi ntibazemere cyangwa bakazirwanya. Icyo gihe abagize umuryango baba “abanzi” b’uwo muntu wemeye ukuri.—Mat 10:36.

Umukobwa ukiri muto avuye mu rugo, nyina ari kumwinginga. Uwo mukobwa afite igitabo “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.”

Abigishwa ba Kristo baba mu miryango idahuje idini, hari igihe bahura n’ikigeragezo, bakaba bagomba guhitamo gushimisha Yehova na Yesu cyangwa abagize imiryango yabo. Urugero, abagize umuryango wabo bashobora kubasaba kwifatanya na bo mu munsi mukuru udashimisha Yehova. None se icyo gihe bazahitamo gushimisha nde? Igisubizo tukibona mu magambo Yesu yavuze. Yaravuze ati: “Ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mat 10:37). Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko abigishwa be bagombaga kwanga ababyeyi babo. Ahubwo yashakaga kubereka ko bagombaga kumenya uwagombaga kuza mu mwanya wa mbere. Iyo abagize umuryango baturwanyije, bagashaka kutubuza gusenga Yehova, dukomeza kubakunda, ariko tukazirikana ko urukundo dukunda Yehova ari rwo rugomba kuza mu mwanya wa mbere.

Birumvikana ko iyo abagize umuryango wacu badutoteje, bitubabaza cyane. Ariko dukwiriye kuzirikana amagambo Yesu yavuze agira ati: “Utemera igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mat 10:38). Ubwo rero muri iyo mibabaro, harimo no kurwanywa n’abagize umuryango wacu. Tuba twiringiye ko hari igihe imyitwarire yacu izafasha bene wacu badasenga Yehova, bakareka kudutoteza maze na bo bakamenya ukuri.​—1 Pet 3:1, 2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze