ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp23 No. 1 p. 5
  • Imana ikwitaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana ikwitaho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Ibisa na byo
  • Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Imana yadusezeranyije ko tuzagira ubuzima bwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
wp23 No. 1 p. 5
Umusore wicaye hafi y’uburiri bwe, urimo gusoma Bibiliya.

Imana ikwitaho

Bibiliya ni yo itugira inama nziza kurusha izindi kuko yaturutse ku Mana. Nubwo atari igitabo gisobanura uko dukwiriye kwivuza, irimo inama z’ingirakamaro zadufasha guhangana n’imihangayiko, ibitekerezo bibi, ibyiyumvo bibi n’ibindi bibazo bijyanye n’uburwayi busanzwe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Icy’ingenzi kurushaho ni uko Bibiliya itwizeza ko Umuremyi wacu ari we Yehova,a yumva ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu kuruta abantu bose. Yifuza cyane kudufasha guhangana n’ibibazo bitandukanye duhura na byo. Reka turebe urugero rw’imirongo ibiri yo muri Bibiliya iduhumuriza:

“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—ZABURI 34:18.

“Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”—YESAYA 41:13.

None se ni gute Yehova adufasha guhangana n’ibibazo by’ihungabana cyangwa uburwayi bwo mu mutwe? Mu ngingo zikurikira, uri buze kwibonera ukuntu Yehova agaragaza ko atwitaho by’ukuri mu buryo butandukanye.

a Yehova ni izina ry’Imana.—Zaburi 83:18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze