ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp23 No. 1 pp. 6-7
  • 1 | Isengesho—“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1 | Isengesho—“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo bisobanura
  • Uko byadufasha
  • Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ikoreze Yehova Amaganya Yawe Yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Uko Bibiliya yafasha abagabo bahangayitse
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
wp23 No. 1 pp. 6-7
Umusore ufite agahinda kenshi wifashe mu gituza, urimo gusenga.

1 | Isengesho “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose”

BIBILIYA IGIRA ITI: ‘Mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.’—1 PETERO 5:7.

Icyo bisobanura

Yehova Imana yacu adusaba kumubwira buri kintu cyose kiduhangayikishije kandi kituremereye mu mutima (Zaburi 55:22). Nta kibazo gikomeye cyane cyangwa cyoroshye cyane, ku buryo tutakibwira Yehova mu isengesho. Iyo ikintu kiduhangayikishije, na Yehova kiba kimuhangayikishije. Kumusenga ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma tugira amahoro yo mu mutima.—Abafilipi 4:6, 7.

Uko byadufasha

Iyo duhanganye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, hari igihe twumva dufite irungu. Abandi bantu ntibashobora kwiyumvisha neza ibibazo duhanganye na byo (Imigani 14:10). Ariko iyo dusenze Imana tukayibwira uko tumerewe, buri gihe iratwumva kandi ikishyira mu mwanya wacu. Yehova aratureba, azi imibabaro yacu n’ibituremereye byose kandi yifuza ko tumubwira ibiduhangayikishije byose.—2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30.

Gusenga Yehova bituma turushaho kwizera ko atwitaho. Dushobora kumva tumeze nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: ‘Wabonye akababaro kanjye, kandi umenya agahinda k’ubugingo bwanjye’ (Zaburi 31:7). Kumenya ko Yehova yumva ibyo duhanganye na byo byose bizadufasha kwihangana mu bihe bikomeye. Ariko akora ibirenze kutwumva. Yumva neza ibibazo duhanganye na byo kuruta umuntu uwo ari we wese kandi akaduhumuriza akoresheje Bibiliya, bityo akadufasha gutuza.

Uko Bibiliya ifasha Julian

Uko guhangayika byangizeho ingaruka

Julian.

“Narwaye indwara yo guhangayika bikabije (OCD). Iyo ndwara ituma mpangayika igihe icyo ari cyo cyose. Hari igihe mba meze neza, mu kandi kanya nkaba nihebye cyane, nta n’ikintu kigaragara kibiteye. Ndushaho guhangayika iyo ndi kumwe n’abandi bantu. Mba mpangayikishijwe cyane n’uko bambona.

“Abazi indwara yanjye baramfasha cyane. Mvugishije ukuri, hari igihe bangira inama ariko ntizigire icyo zitanga. Ariko nibura nishimira ko baba bakoze uko bashoboye ngo bamfashe.

“Hari n’igihe gusenga bingora kubera ibibazo mba mfite hamwe n’iyo ndwara. Gushyira ubwenge hamwe no gusenga Yehova binsaba imbaraga nyinshi. Ibitekerezo byanjye birajarajara cyane, ku buryo mba numva byancanze. Iyo namaze guta umutwe, biba bigoye kuvuga uko niyumva kuko ibitekerezo biba bitari hamwe.”

Uko Bibiliya imfasha

“Kwiga Bibiliya byatumye menya ko atari ngombwa gusenga isengesho rirerire cyane cyangwa gutondeka amagambo neza kugira ngo Imana inyumve. Rimwe na rimwe, iyo ntashoboye gusenga Yehova ngo mubwire uko numva meze, ndamubwira gusa nti: ‘Yehova, ndakwinginze mfasha.’ No muri icyo gihe, menya ko Yehova yanyumvise kandi ko yanshubije. Uretse gusenga, nagiye no kwivuza. Nishimira ko ibyo bintu bibiri byamfashije, none ubu nkaba meze neza. Nubwo bingora cyane kubwira papa wo mu ijuru ibibazo byanjye, ndabikora kuko nzi ko ankunda kandi yiteguye kumfasha.”

Inama zafasha abakiri bato

Videwo ivuga ngo: “Ba incuti ya Yehova”—Jya usenga buri gihe.

Niba wifuza kumenya impamvu twagombye kwizera ko Yehova yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza, jya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.

Reba videwo ivuga ngo “Ba incuti ya Yehova.”—Jya usenga buri gihe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze