IGICE CYO KWIGWA CYA 8
“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso”
“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.”—1 PET 5:8.
INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona
INCAMAKEa
1. Ni iki Yesu yabwiye abigishwa be ku birebana n’igihe imperuka izazira, kandi se yabasabye gukora iki?
HABURA iminsi mike ngo Yesu apfe, abigishwa be bane baramubajije bati: “Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza . . . iminsi y’imperuka?” (Mat 24:3). Abo bigishwa bashobora kuba baribazaga ikimenyetso cyari kubereka ko Yerusalemu n’urusengero rwayo, bigiye kurimbuka. Yesu yababwiye ibimenyetso byari kubibereka, ababwira n’ibyari kuranga “iminsi y’imperuka” turimo muri iki gihe. Icyakora ku birebana n’igihe imperuka izazira, Yesu yaravuze ati: “Uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data.” Hanyuma yasabye abigishwa be bose ‘gukomeza kuba maso.’—Mar 13:32-37.
2. Kuki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga gukomeza kuba maso?
2 Abakristo b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, bagombaga kuba maso kugira ngo barokoke. Yesu yabwiye abigishwa be ibimenyetso byari kugaragaza ko Yerusalemu n’urusengero rwayo, bigiye kurimbuka. Yarababwiye ati: “Nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo.” Icyo gihe, bagombaga guhita bumvira inama ya Yesu, ‘bagatangira guhungira mu misozi’ (Luka 21:20, 21). Igihe Abaroma barimburaga Yerusalemu, abumviye iyo nama bararokotse.
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Muri iki gihe imperuka iregereje cyane. Ubwo rero, natwe tugomba gukomeza kugira ubwenge kandi tukaba maso. Muri iki gice, turi burebe icyo twakora kugira ngo dukomeze gushyira mu gaciro kandi tube maso, mu gihe tureba ibibera muri iyi si. Nanone turi burebe icyo kwirinda ubwacu bisobanura n’uko twakoresha neza igihe gisigaye.
TUJYE DUSHYIRA MU GACIRO MU GIHE TUREBA IBIBERA MURI IYI SI
4. Kuki dukwiriye gushishikazwa no kureba ukuntu ibintu bibera muri iyi si bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?
4 Dushishikazwa cyane n’ibibera mu isi muri iki gihe, kuko bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Urugero, Yesu yavuze ibintu byari kutwereka ko imperuka yegereje (Mat 24:3-14). Intumwa Petero na we yaduteye inkunga yo gukomeza kwita ku buhanuzi, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye (2 Pet 1:19-21). Nanone igitabo cya nyuma cya Bibiliya gitangira kigira kiti: “lbyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abagaragu bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze” (Ibyah 1:1). Ibyo ni byo bituma dushishikazwa n’ibintu bibera muri iyi si no kumenya uko bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Hari n’igihe bidushishikaza cyane, tukumva twabiganiraho na bagenzi bacu.
Ni iki dukwiriye kwirinda mu gihe tuganira ku buhanuzi bwo muri Bibiliya, kandi se ni iki dukwiriye gukora? (Reba paragarafu ya 5)b
5. Ni iki dukwiriye kwirinda, kandi se ni iki dukwiriye gukora? (Reba nanone amafoto.)
5 Icyakora mu gihe tuganira n’abantu ku buhanuzi bwo muri Bibiliya, tujye twirinda gukekeranya. Kubera iki? Kubera ko tutifuza kuvuga ikintu cyatuma abagize itorero badakomeza kunga ubumwe. Urugero, dushobora kumva abategetsi bo muri iyi si bavuga uko bakemura ikibazo runaka, maze bakazana amahoro n’umutekano. Aho kugira ngo dukekeranye tuvuga ko ibyo bavuze bisohoza ubuhanuzi buvugwa mu 1 Abatesalonike 5:3, tugomba kumenya ibyo umuryango wa Yehova uba uherutse kuvuga kuri iyo ngingo. Iyo ibyo tuganira na bagenzi bacu bishingiye ku bitabo duhabwa n’umuryango wacu, bituma abagize itorero bose bakomeza kunga ubumwe, ‘bakagira imyumvire imwe.’—1 Kor 1:10; 4:6.
6. Ibivugwa muri 2 Petero 3:11-13 bitwigisha iki?
6 Soma muri 2 Petero 3:11-13. Intumwa Petero yavuze impamvu dukwiriye gusuzuma ubuhanuzi. Yatugiriye inama yo ‘guhoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova.’ Kuki yatugiriye iyo nama? Si ukugira ngo tumenye ‘umunsi n’igihe’ Yehova azazaniraho Harimagedoni. Ahubwo ni ukugira ngo dukoreshe neza igihe gisigaye, maze tugire “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana” (Mat 24:36; Luka 12:40). Mu yandi magambo, twifuza gukomeza kugira imyifatire myiza kandi tukareba ko ibyo dukora byose, tubiterwa n’urukundo dukunda Imana. Ubwo rero kugira ngo tubigereho, tugomba kwirinda ubwacu.
KWIRINDA UBWACU BISOBANURA IKI?
7. Ni iki kigaragaza ko umuntu yirinda ubwe? (Luka 21:34)
7 Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kwita ku bintu bibera ku isi, ariko nanone bakirinda ubwabo. Ibyo yabigaragaje neza mu magambo yababwiye ari muri Luka 21:34. (Hasome.) Yesu yarababwiye ati: “Mwirinde ubwanyu.” Umuntu wirinda ubwe, amenya ibintu byose bishobora gutuma adakomeza kuba inshuti ya Yehova kandi akabyirinda. Iyo abigenje atyo, aguma mu rukundo rw’Imana.—Imig 22:3; Yuda 20, 21.
8. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo?
8 Intumwa Pawulo na we yagiriye Abakristo inama yo kwirinda ubwabo. Urugero, yabwiye Abakristo bo muri Efeso ati: “Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge” (Efe 5:15, 16). Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo atubuze gukomeza kuba inshuti za Yehova. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama yo ‘gukomeza kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka,’ kugira ngo turwanye Satani.—Efe 5:17.
9. Ni iki cyadufasha kumenya icyo Yehova ashaka ko dukora?
9 Bibiliya ntivuga ibintu byose byatubuza gukomeza kuba inshuti za Yehova. Inshuro nyinshi tuba tugomba gufata imyanzuro ku bintu Bibiliya itavugaho mu buryo bweruye. Ubwo rero kugira ngo dufate imyanzuro myiza, tugomba kumenya “ibyo Yehova ashaka.” Kugira ngo tubigereho, tugomba kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tugatekereza ku byo twiga. Nitumenya ibyo Yehova ashaka kandi tukitoza kugira “imitekerereze ya Kristo,” tuzaba abanyabwenge kandi dufate imyanzuro myiza no mu gihe nta mategeko asobanutse neza, atubwira icyo tugomba gukora (1 Kor 2:14-16). Hari igihe kumenya ibyo twakwirinda bitworohera. Icyakora hari n’igihe biba bitoroshye.
10. Vuga bimwe mu bintu tugomba kwirinda.
10 Reka turebe bimwe mu bintu tugomba kwirinda. Tugomba kwirinda kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina, gusinda, kurya birenze urugero, kuvuga amagambo ababaza abandi, kureba imyidagaduro irimo urugomo, porunogarafiya n’ibindi nk’ibyo (Zab 101:3). Umwanzi wacu Satani, ahora ashakisha icyo yakora kugira ngo atubuze gukomeza kuba inshuti za Yehova (1 Pet 5:8). Ubwo rero tutabaye maso, Satani ashobora gutuma tugira ingeso mbi, urugero nko kwifuza, kugira umururumba, ubwibone, kutaba inyangamugayo, kwanga abandi no kugira inzika (Gal 5:19-21). Hari igihe tudashobora guhita tubona ko izo ngeso ziteje akaga. Ariko iyo tudahise tuzirwanya, zigera aho zigashinga imizi mu mutima wacu, maze zikaba zaduteza ibibazo.—Yak 1:14, 15.
11. Ni uwuhe mutego utagaragara tugomba kwirinda, kandi se kuki?
11 Umutego utagaragara tugomba kwirinda, ni ukugira inshuti mbi. Reka dufate urugero. Tuvuge ko ku kazi ukorana n’umuntu utari Umuhamya. Uwo mukozi umugirira neza kandi ukamufasha, kuko wifuza ko abona neza Abahamya ba Yehova. Hari n’igihe ushobora kwemera ko mwajya musangira rimwe na rimwe. Nyuma y’igihe gito, mutangiye kujya musangira kenshi. Uwo muntu atangiye kuvuga amagambo yerekeza ku busambanyi ariko ntibigushimishe. Nyamara uko igihe kigenda gihita, utangiye kujya umenyera ibyo biganiro, ku buryo wumva nta cyo bigutwaye. Umunsi umwe agusabye ko nyuma y’akazi mwajya ahantu mugasangira akayoga, maze urabyemera. Nyuma y’igihe gito, utangiye kujya ubona ibintu nk’uko abibona. Icyo gihe rero, biba byoroshye ko utangira gukora ibintu nk’ibyo akora. Birumvikana ko tugirira neza abantu bose kandi tukabubaha. Ariko tujye twibuka ko abo tumarana na bo igihe, batugiraho ingaruka (1 Kor 15:33). Icyakora nidukurikiza inama Yesu yatugiriye yo kwirinda ubwacu, bizatuma tutifatanya n’abantu badasenga Yehova bitari ngombwa (2 Kor 6:15). Nanone tuzahita tubona akaga katwugarije hakiri kare, maze tukirinde.
JYA UKORESHA NEZA IGIHE
12. Ni iki abigishwa ba Yesu bagombaga gukora mu gihe bari kuba bategereje ko Yerusalemu irimbuka?
12 Abigishwa ba Yesu ntibagombaga kwiyicarira gusa, ngo bategereze ko Yerusalemu irimbuka. Yesu yabahaye umurimo bagombaga gukora. Yabategetse kubwiriza ubutumwa bwiza “i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:6-8). Uwo wari umurimo utoroshye. Icyakora bakoresheje neza igihe cyabo, maze bakora uko bashoboye kugira ngo babwirize abandi.
13. Kuki tugomba gukoresha neza igihe? (Abakolosayi 4:5)
13 Soma mu Bakolosayi 4:5. Tugomba gukoresha neza igihe, kugira ngo twirinde ubwacu. “Ibihe n’ibigwirira abantu” bishobora kugera kuri buri wese (Umubw 9:11). Urugero, dushobora gupfa mu buryo butunguranye.
Ni gute twakoresha neza igihe? (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)
14-15. Ni gute twakoresha neza igihe? (Abaheburayo 6:11, 12) (Reba nanone ifoto.)
14 Iyo dukoze ibyo Yehova ashaka kandi tukaba inshuti ze, bidufasha gukoresha neza igihe (Yoh 14:21). Tugomba ‘gushikama tutanyeganyega, buri gihe dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Ibyo bizatuma ku iherezo ry’iyi si cyangwa iry’ubuzima bwacu, tuticuza kuba twarakoresheje neza igihe cyacu, mu murimo wa Yehova.—Mat 24:13; Rom 14:8.
15 Muri iki gihe, Yesu akomeje kuyobora abigishwa be mu gihe babwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose. Yakoze ibyo yadusezeranyije. Akoresha umuryango wa Yehova, akadutoza kubwiriza kandi akaduha n’ibikoresho twakoresha muri uwo murimo (Mat 28:18-20). Natwe dukora ibyo Yesu yadusabye. Tubikora dute? Tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kwigisha kandi tugakomeza kuba maso, mu gihe tugitegereje ko Yehova arimbura iyi si mbi. Ubwo rero nidukurikiza inama iri mu Baheburayo 6:11, 12, tuzakomeza kugira ibyiringiro “kugeza ku iherezo.”—Hasome.
16. Ni iki twiyemeje gukora?
16 Yehova yashyizeho umunsi n’isaha azarimburiraho iyi si ya Satani. Icyo gihe nikigera, Yehova azaduha ibintu byiza byose yadusezeranyije byanditswe mu Ijambo rye. Ariko hari igihe dushobora kubona imperuka itaza vuba, nk’uko twari tubyiteze. Icyakora umunsi wa Yehova ‘ntuzatinda’ (Hab 2:3). Ubwo rero, nimureke twiyemeze ‘gukomeza guhanga amaso Yehova’ kandi ‘dutegereze Imana y’agakiza kacu.’—Mika 7:7.
INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya
a Muri iki gice tugiye kureba icyo twakora kugira ngo dukomeze kugira ubwenge cyangwa gushyira mu gaciro, no kuba maso mu gihe tureba ibibera ku isi. Nanone turi burebe icyo kwirinda ubwacu bisobanura n’uko twakoresha neza igihe cyacu.
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (Hejuru) Umugabo n’umugore barimo kureba amakuru. Nyuma yaho amateraniro arangiye, barimo kubwira abandi ibyo babonye mu makuru n’icyo bisobanura, basa n’aho barimo kubibemeza. (Hasi) Umugabo n’umugore barimo kureba raporo y’Inteko Nyobozi kugira ngo bamenye ibisobanuro bishya by’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Nyuma yaho barimo gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’umugaragu wizerwa.