ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Kamena p. 32
  • Ese ufite ukwizera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ufite ukwizera?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ibisa na byo
  • Izere amasezerano ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • “Twongerere ukwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ukwizera ni umuco udukomeza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Tugire ukwizera gushingiye ku kuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Kamena p. 32

IBIVUGWA MURI BIBILIYA

Ese ufite ukwizera?

Tugomba kugira ukwizera kugira ngo dushimishe Yehova. Icyakora, Bibiliya ivuga ko ‘ukwizera kudafitwe n’abantu bose’ (2 Tes. 3:2). Intumwa Pawulo yavuze ayo magambo yerekeza ku ‘bantu babi b’abagome’ bamutotezaga. Ariko ibyo yavuze ku kwizera bireba n’abandi bantu. Abantu bamwe birengagiza ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hariho Imana yaremye ibintu byose (Rom. 1:20). Abandi bo bashobora kuvuga ko bizera ikintu runaka cyangwa ubarusha ububasha. Ariko kugira ukwizera nk’uko, ntibihagije ngo umuntu ashimishe Yehova.

Tugomba kwemera tudashidikanya ko Yehova ariho kandi ko aha imigisha abamwizera by’ukuri (Heb. 11:6). Umwuka wera wa Yehova ni wo udufasha kugira uko kwizera. Gusenga Yehova bishobora gutuma umuntu abona uwo mwuka wera (Luka 11:9, 10, 13). Ikindi kintu cy’ingenzi gituma tubona umwuka wera, ni ugusoma Bibiliya, kuko ari wo wayoboye abayanditse. Icyo gihe, dutekereza ku byo dusoma kandi tukagerageza kubikurikiza. Iyo tubigenje dutyo, umwuka wera uratuyobora mu mibereho yacu yose, ukadufasha kugira ukwizera gutuma dushimisha Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze