Ibibazo by’abasomyi
‘Umugore’ uvugwa muri Yesaya 60:1 ni nde, kandi se ‘ahaguruka’ ate, ‘akamurika’ ate?
Muri Yesaya 60:1 hagira hati: “Yewe mugore, haguruka umurike kuko umucyo wawe uje. Ikuzo rya Yehova rikurabagiranaho.” Imirongo ikikije uwo igaragaza ko uwo mugore yari Siyoni cyangwa Yerusalemu, icyo gihe uwo mujyi ukaba wari umurwa mukuru w’u Buyuda (Yes. 60:14; 62:1, 2). Yerusalemu yari ihagarariye Isirayeli yose. Ubwo rero ayo magambo Yesaya yavuze atuma twibaza ibibazo bibiri: icya mbere, ni ryari Yerusalemu yahagurutse kandi ikamurika mu buryo bw’ikigereranyo? Icya kabiri, ese ayo magambo Yesaya yavuze yaba asohora mu rugero rwagutse muri iki gihe?
Ni ryari Yerusalemu ‘yahagarutse’ kandi ikamurika mu buryo bw’ikigereranyo? Yerusalemu n’urusengero rwayo byamaze imyaka 70 ari amatongo, igihe Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni ku ngufu. Ariko igihe Babuloni yafatwaga n’Abamedi n’Abaperesi, Abisirayeli bose baturutse mu bwami bwa Babuloni, bararekuwe basubira mu gihugu cyabo, bongera gusenga Yehova mu buryo yemera (Ezira 1:1-4). Mu ntangiriro z’umwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Abisirayeli b’indahemuka bari basigaye bo mu miryango 12 yose na bo baraje (Yes. 60:4). Batangiye gutambira Yehova ibitambo, bizihiza iminsi mikuru kandi bongera kubaka urusengero (Ezira 3:1-4, 7-11; 6:16-22). Icyo gihe ikuzo rya Yehova ryari ryongeye kumurikira Yerusalemu, ni ukuvuga abagaragu b’Imana bari basubiyeyo. Ibyo byatumye na bo bamurikira abantu bo mu bindi bihugu, bari bari mu mwijima w’ikigereranyo.
Icyakora, icyo gihe igice kimwe cy’ubwo buhanuzi bwa Yesaya ni cyo cyasohoye. Abisirayeli muri rusange ntibakomeje kumvira Imana (Neh. 13:27; Mal. 1:6-8; 2:13, 14; Mat. 15:7-9). Nyuma yaho baje kwanga Mesiya ni ukuvuga Yesu Kristo (Mat. 27:1, 2). Mu mwaka wa 70, Yerusalemu n’urusengero rwayo byashenywe ku nshuro ya kabiri.
Yehova yari yaravuze ko ibintu nk’ibyo bibabaje byari kubaho (Dan. 9:24-27). Uko bigaragara intego ye ntiyari iy’uko Yerusalemu yo ku isi isohorezwaho ibintu byose bivugwa mu buhanuzi bwa Yesaya igice cya 60.
Ese ayo magambo Yesaya yavuze yaba asohora mu rugero rwagutse muri iki gihe? Yego, asohorezwa ku wundi mugore w’ikigereranyo, ni ukuvuga Yerusalemu yo mu ijuru. Pawulo yanditse ko iyo Yerusalemu ari “mama” (Gal. 4:26). Yerusalemu yo mu ijuru, ni umuryango wa Yehova wo mu ijuru, ugizwe n’abamarayika b’indahemuka. Abana bayo ni Yesu n’Abakristo basutsweho umwuka 144.000 bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru nka Pawulo. Abakristo basutsweho umwuka ni bo Bibiliya yita abantu bera, ni ukuvuga “Isirayeli y’Imana.”—1 Pet. 2:9; Gal. 6:16.
None se ni gute Yerusalemu ‘yahagurutse’ kandi ‘ikamurika’? Yabikoze binyuze ku Bakristo basutsweho umwuka bari ku isi. Reka turebe ukuntu ibyababayeho bihuje n’ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesaya igice cya 60.
Abakristo basutsweho umwuka bagombaga ‘guhaguruka’ bitewe n’uko bahoze mu mwijima w’ikigereranyo, igihe ubuhakanyi bwari bwarahanuwe bugereranywa n’ubwatsi bubi bwari bwiganje intumwa zimaze gupfa, mu kinyejana cya kabiri (Mat. 13:37-43). Babuloni Ikomeye ni ukuvuga idini ry’ikinyoma ryari ryarabigaruriye. Abakristo basutsweho umwuka bariho icyo gihe, bakomeje kuba mu mwijima w’idini ry’ikinyoma kugeza ‘mu minsi y’imperuka’ yatangiye mu mwaka wa 1914 (Mat. 13:39, 40). Nyuma yaho mu wa 1919, bararekuwe bava muri uwo mwijima, batangira kumurika mu buryo bw’ikigereranyo binyuze ku murimo wo kubwiriza bakoraga.a Nyuma y’imyaka myinshi, abantu bo mu bihugu byose baje bakurikiye urwo rumuri, harimo n’abari basigaye bagize Isirayeli y’Imana ari bo ‘bami’ bavugwa muri Yesaya 60:3.—Ibyah. 5:9, 10.
Mu gihe kiri imbere, Abakristo basutsweho umwuka bazatanga urumuri rwinshi ruturuka kuri Yehova. Mu buhe buryo? Iyo bapfuye bahita baba abagize “Yerusalemu Nshya,” cyangwa umugeni wa Kristo ugizwe n’abami n’abatambyi 144.000.—Ibyah. 14:1; 21:1, 2, 24; 22:3-5.
Yerusalemu Nshya izagira uruhare rukomeye mu gutuma ibivugwa muri Yesaya 60:1 bisohora. (Gereranya no muri Yesaya 60:1, 3, 5, 11, 19, 20 no mu Byahishuwe 21:2, 9-11, 22-26.) Nk’uko Yerusalemu yo ku isi yari ihagarariye ubutegetsi bwa Isirayeli yose, Yerusalemu Nshya iyobowe na Kristo ni yo izaba ihagarariye ubutegetsi bushya. None se, ni mu buhe buryo Yerusalemu Nshya ‘imanuka iva mu ijuru ku Mana?’ Ni mu gihe izaba igira icyo ikora ku bibera mu isi. Abantu batinya Imana bo mu bihugu byose, “bazagendera mu mucyo w’uwo mujyi.” Abo bantu ntibazongera gukora icyaha cyangwa ngo bapfe (Ibyah. 21:3, 4, 24). Ibyo bizatuma ibintu byose ‘bisubira mu buryo,’ nk’uko Yesaya n’abandi bahanuzi babihanuye (Ibyak. 3:21). Iyo gahunda ikomeye yo gusubiza ibintu mu buryo yatangiye igihe Kristo yabaga Umwami, kandi izarangira ku iherezo ry’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi.
a Ibirebana no gusubizaho gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera yabayeho mu wa 1919, nanone bivugwa muri Ezekiyeli 37:1-14 no mu Byahishuwe 11:7-12. Ezekiyeli yari yarahanuye ko Abakristo bose basutsweho umwuka bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, nyuma yo kumara imyaka myinshi bari mu mwijima w’ikigereranyo. Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe bwerekeza ku itsinda rito ryongeye kuvuka ry’abavandimwe basutsweho umwuka bayoboraga umurimo nyuma gato yo kuva mu mwijima w’ikigereranyo, ni ukuvuga igihe bafungwaga barengana. Mu mwaka wa 1919, abagize iryo tsinda babaye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’—Mat. 24:45; Reba igitabo gisobanura ubuhanuzi bwa Ezekiyeli ku ipaji ya 118 (Pure Worship of Jehovah—Restored At Last!)