ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Nyakanga pp. 14-19
  • Komeza kwirinda ibishuko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza kwirinda ibishuko
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NI IBIHE BINTU TUGOMBA KWITONDERA?
  • UKO TWAKWIRINDA IBISHUKO
  • KOMEZA KUBA MASO
  • AKAMARO KO GUKOMEZA KUBA MASO
  • Uko twarwanya ibyifuzo bibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Tuneshe intege nke za kimuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uko warwanya ibishuko
    Nimukanguke!—2014
  • ‘Komeza gukurikira’ Yesu na nyuma yo kubatizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Nyakanga pp. 14-19

IGICE CYO KWIGWA CYA 29

INDIRIMBO YA 121 Duhe umuco wo kumenya kwifata

Komeza kwirinda ibishuko

“Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutagwa mu bishuko.”​—MAT. 26:41.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice, kiri butwibutse ko tugomba gukora ibishoboka byose tukirinda icyaha n’ikintu cyose cyatuma dukora icyaha gikomeye.

1-2. (a) Ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be? (b) Kuki abigishwa ba Yesu bamutereranye bagahunga? (Reba n’ifoto.)

“UMUTIMA urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mat. 26:41b). Ayo magambo agaragaza neza ko Yesu yari asobanukiwe ko tudatunganye. Ariko nanone atubwira icyo tugomba kwirinda. Tugomba kwirinda gukabya kwiyiringira. Mu ijoro ryari ryabanje, abigishwa ba Yesu bari bavuze ko badashobora kumusiga (Mat. 26:35). Bifuzaga gukora ibikwiriye. Mu by’ukuri, bari biyemeje ko badashobora kumusiga. Ariko ntibari bazi ko biramutse bikomeye, ibyo biyemeje bishobora guhinduka. Ni yo mpamvu Yesu yabagiriye inama igira iti: “Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora kugira ngo mutagwa mu bishuko.”—Mat. 26:41a.

2 Ikibabaje ni uko abo bigishwa batakomeje kuba maso. Ese igihe Yesu yafatwaga, abo bigishwa bagumanye na we, cyangwa bagize ubwoba barahunga? Kubera ko batakomeje kuba maso, batereranye Yesu, nubwo bari bavuze ko badashobora kubikora.—Mat. 26:56.

Amafoto: Yesu ari kumwe n’intumwa ze ari nijoro, bari mu busitani bwa Getsemani. 1. Yesu avugisha intumwa ze. 2. Intumwa ze zirasinziriye. 3. Intumwa zihunga igihe Yesu yafatwaga.

Yesu yasabye abigishwa be gukomeza kuba maso no kurwanya ibishuko, ariko baramutereranye (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2)


3. (a) Kwirinda gukabya kwiyiringira byadufasha bite gukomeza kubera Yehova indahemuka? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Ntidushobora kwiringira ko igihe cyose tuzakora ibikwiriye. Mu by’ukuri twiyemeje kudakora ikintu na kimwe cyababaza Yehova. Icyakora ntidutunganye kandi dushobora kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye (Rom. 5:12; 7:21-23). Tutabaye maso, mu buryo butunguranye dushobora guhura n’igishuko cyatuma dukora ibintu bibi. Ubwo rero, kugira ngo dukomeze kubera indahemuka Yehova n’Umwana we, tugomba kumvira inama Yesu yatanze yo gukomeza kuba maso, tukirinda ibishuko byatuma dukora icyaha. Iki gice kiri budufashe kumenya uko twabigeraho. Mbere na mbere, turi busuzume ibintu tugomba kwitondera byatuma tugwa mu bishuko. Nanone turi busuzume uko twakwirinda ibyo bishuko. Hanyuma, turi burebe uko twakomeza kuba maso.

NI IBIHE BINTU TUGOMBA KWITONDERA?

4-5. Kuki dukwiriye kwirinda gukora ibyaha, n’aho byaba bisa n’ibyoroheje?

4 Hari ibyaha umuntu aba abona ko byoroheje, ariko bikaba bishobora gutuma adakomeza kuba incuti ya Yehova cyangwa akaba yakora ibyaha bikomeye cyane.

5 Twese duhura n’ibishuko bishobora gutuma dukora icyaha. Ariko buri wese muri twe hari ahantu aba afite intege nke ku buryo aba ashobora gukora icyaha gikomeye, akaba yakora ibikorwa by’umwanda, cyangwa akagira imitekerereze y’isi. Urugero, hari ushobora kuba ahanganye n’igishuko cyatuma akora icyaha cy’ubusambanyi. Undi na we ashobora kuba afite intege nke zatuma akora ibikorwa by’umwanda, urugero nko kwikinisha cyangwa kureba porunogarafiya. Nanone, hari igihe undi aba ahanganye n’ikigeragezo cyo gutinya abantu, gushaka kwigenga, kurakazwa n’ubusa, cyangwa ikindi kintu. Nk’uko Yakobo yabivuze, “umuntu wese ageragezwa iyo ashutswe n’irari rye.”—Yak. 1:14.

6. Ni iki dukwiriye kwigenzuraho tutibereye?

6 Ese wowe uzi aho ufite intege nke? Gutekereza ko nta ntege nke tugira, cyangwa kumva ko dukomeye ku buryo tutakora icyaha, byaba biteje akaga (1 Yoh. 1:8). Tujye tuzirikana ko Pawulo yavuze ko n’“abakuze mu buryo bw’umwuka,” bashobora kugwa mu bishuko badakomeje kuba maso (Gal. 6:1). Ubwo rero, tugomba kwisuzuma tutibereye, tukamenya aho dufite intege nke.—2 Kor. 13:5.

7. Ni he tugomba kugenzura cyane? Tanga urugero.

7 None se twakora iki mu gihe tumaze kumenya aho dufite intege nke? Tujye dukora uko dushoboye kugira ngo hadatuma tugwa mu bishuko. Urugero, mu gihe Bibiliya yandikwaga, ahantu umwanzi yashoboraga kwinjirira ni ku marembo. Ni yo mpamvu baharindaga cyane. Ubwo rero, natwe tugomba kugenzura cyane ahantu dufite intege nke, kugira ngo hadatuma tugwa mu bishuko.—1 Kor. 9:27.

UKO TWAKWIRINDA IBISHUKO

8-9. Umusore uvugwa mu Migani igice cya 7 yari gukora iki, kugira ngo adakora icyaha gikomeye? (Imigani 7:8, 9, 13, 14, 21)

8 Twakora iki ngo twirinde kugwa mu bishuko? Reka turebe isomo twavana ku musore uvugwa mu Migani igice cya 7. Uwo musore yasambanye n’umugore w’indaya. Umurongo wa 22, utubwira ko uwo musore yahise akurikira uwo mugore “ako kanya.” Ariko imirongo yabanjirije uwo, igaragaza ko hari ibindi bintu yari yakoze byatumye amaherezo akora icyo cyaha.

9 None se, ni iki cyatumye akora icyaha? Mbere na mbere, wibuke ko bwari bwije, igihe yagendagendaga mu muhanda “hafi y’aho uwo mugore [w’indaya] yari atuye, aho imihanda ihurira,” hanyuma akagenda yerekeza ku nzu ye. (Soma mu Migani 7:8, 9.) Nanone igihe yabonaga uwo mugore, ntiyakase ngo asubire inyuma. Ahubwo yemeye ko uwo mugore amusoma, kandi amutega amatwi igihe yamubwiraga ko yatanze ibitambo bisangirwa. Igihe uwo mugore yamubwiraga atyo, ni nk’aho yashakaga kumwumvisha ko atari umuntu mubi. (Soma mu Migani 7:13, 14, 21.) Ubwo rero nk’uko tubibonye, iyo uwo musore aza kwirinda ibyo bintu byose bidakwiriye, ntaba yaraguye mu bishuko byatumye akora icyaha.

10. Ni gute muri iki gihe dushobora gukora ikosa nk’iry’umusore uvugwa mu Migani?

10 Iyi nkuru Salomo yanditse, igaragaza ibintu bishobora kuba ku mugaragu wa Yehova uwo ari we wese. Ashobora gusanga yakoze icyaha gikomeye, maze wamubaza akavuga ko na we atazi uko byagenze, ko byabaye mu buryo “butunguranye.” Ariko nyuma yaho, iyo atekereje yitonze asanga hari imyanzuro idakwiriye yagiye afata yatumye akora icyo cyaha. Imwe muri iyo myanzuro ishobora kuba ari ukugira incuti mbi, imyidagaduro idakwiriye, kujya ahantu hadakwiriye, yaba yagiyeyo imbonankubone, cyangwa akoresheje interinete. Nanone uwo muntu ashobora kuba yararetse gusenga, gusoma Bibiliya, kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza. Nk’uko byagendekeye uwo musore uvugwa mu Migani, imyanzuro mibi yagiye afata ni yo yatumye akora icyo cyaha.

11. Ni iki tugomba kwirinda kugira ngo tudakora icyaha?

11 Iyo nkuru itwigishije iki? Nubwo twirinda icyaha, tugomba no kwirinda ibintu byatuma tugikora. Ibyo ni byo Salomo yagaragaje amaze kuvuga iyo nkuru y’umusore n’umugore w’indaya. Yavuze kuri uwo mugore agira ati: “Ntukamukurikire” (Imig. 7:25). Nanone yaravuze ati: “Ujye ugendera kure uwo mugore, kandi ntukagere ku muryango w’inzu ye” (Imig. 5:3, 8). Ubwo rero kugira ngo twirinde icyaha, tugomba no kwirinda imimerere iyo ari yo yose yatuma dukora icyaha.a Ibyo bikubiyemo kwirinda ibintu mu by’ukuri Abakristo batabujijwe, ariko bishobora gutuma umuntu agwa mu bishuko.—Mat. 5:29, 30.

12. Ni iki Yobu yari yariyemeje, kandi se byamufashije bite kwirinda ibishuko? (Yobu 31:1)

12 Niba dushaka kwirinda ibintu byatuma dukora icyaha, tugomba gufata umwanzuro utajenjetse. Ibyo ni byo Yobu yakoze. Yari yaragiranye ‘isezerano n’amaso ye,’ ku buryo atashoboraga kwitegereza abandi bagore ngo abararikire. (Soma muri Yobu 31:1.) Kubahiriza uwo mwanzuro yari yarafashe, byamurinze gukora icyaha cy’ubusambanyi. Natwe tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tugwa mu bishuko.

13. Kuki dukwiriye kurinda ibitekerezo byacu? (Reba n’amafoto.)

13 Nanone tugomba kurinda ibitekerezo byacu (Kuva 20:17). Hari abumva ko gutekereza bari gukora ibintu bidakwiriye nta cyo bitwaye, igihe cyose baba batabikoze. Ariko ibyo ni ukwibeshya rwose. Uko umuntu arushaho gutekereza ku bikorwa bidakwiriye, ni ko arushaho kwifuza kubikora. Aramutse akomeje kubigenza atyo, gutsinda igishuko byamugora. Birumvikana ko hari igihe dutekereza ibintu bibi tutabishakaga. Ikintu cyiza twakora, ni uguhita twikuramo ibyo bitekerezo bibi, maze tukabisimbuza ibyiza. Nitubigenza dutyo, bizaturinda gukora icyaha gikomeye, kubera ko tuzaba twirinze ko ibitekerezo bidakwiriye bishinga imizi mu mutima wacu.—Fili. 4:8; Kolo. 3:2; Yak. 1:13-15.

Amafoto: 1. Umuvandimwe ari kureba televiziyo ari nijoro. 2. Akurikije amaso umukobwa bakorana. 3. We n’uwo mukobwa bari gusangira inzoga mu kabari.

Tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tugwa mu bishuko (Reba paragarafu ya 13)


14. Ni iki kindi cyadufasha kwirinda ibishuko?

14 Ni iki kindi twakora kugira ngo twirinde kugwa mu bishuko? Tugomba kwemera tudashidikanya ko iyo buri gihe twumviye amategeko ya Yehova, ari twe bigirira akamaro. Icyakora, hari igihe kugira ibitekerezo n’ibyifuzo bihuje n’ibyo Imana ishaka, bishobora kutugora. Ariko iyo dukoze uko dushoboye kose ngo tubihuze n’ibyo Imana ishaka tugira ibyishimo nyakuri.

15. Ni gute kwitoza kugira ibyifuzo bikwiriye byadufasha kwirinda ibishuko?

15 Tugomba kwitoza kugira ibyifuzo bikwiriye. Nitwitoza ‘kwanga ibibi tugakunda ibyiza,’ tuzarushaho kwiyemeza gukora ibikwiriye kandi twirinde ibintu byatuma dukora icyaha (Amosi 5:15). Kugira ibyifuzo bikwiriye, bidufasha gutsinda ibishuko duhuye na byo mu buryo butunguranye.

16. Gukora ibintu bidufasha kuba incuti za Yehova byadufasha bite gukomeza kuba maso? (Reba n’amafoto.)

16 Ni iki cyadufasha kugira ibyifuzo bikwiriye? Ni ugukomeza gukora ibikorwa bidufasha kuba incuti za Yehova. Iyo turi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza, biba bigoye ko twahura n’ibishuko. Ahubwo ibyo bituma turushaho kwifuza gushimisha Yehova (Mat. 28:19, 20; Heb. 10:24, 25). Gusoma Ijambo ry’Imana, kuryiyigisha no kuritekerezaho, bidufasha kurushaho gukunda ibyiza, tukanga ibibi (Yos. 1:8; Zab. 1:2, 3; 119:97, 101). Ibuka ko Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Musenge ubudacogora, kugira ngo mutagwa mu bishuko” (Mat. 26:41). Iyo tumaze umwanya tuvugana na Papa wacu wo mu ijuru binyuze mu isengesho, twibonera ukuntu adufasha maze tukarushaho kwifuza kumushimisha nk’uko twabyiyemeje.—Yak. 4:8.

Gukora buri gihe ibintu bidufasha kuba incuti za Yehova bizatuma twirinda ibishuko (Reba paragarafu ya 16)b


KOMEZA KUBA MASO

17. Ni izihe ntege nke Petero yari ahanganye na zo?

17 Dushobora kurwanya zimwe mu ntege nke tuba duhanganye na zo bitewe n’uko tudatunganye kandi tukazitsinda. Icyakora, hari izindi ntege nke tuba tugomba gukomeza guhangana na zo. Reka turebe ibyabaye ku ntumwa Petero. Yatinye abantu maze yihakana Yesu inshuro eshatu (Mat. 26:69-75). Igihe yatangaga ubuhamya adaca ku ruhande imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, byagaragaraga ko atagitinya abantu (Ibyak. 5:27-29). Icyakora nyuma yaho ‘yatinye Abayahudi, bari bashyigikiye ibyo gukebwa,’ amara igihe gito yararetse gusangira n’Abakristo batari Abayahudi (Gal. 2:11, 12). Intege nke za Petero zo gutinya abantu zari zaragarutse. Birashoboka ko atari yarazitsinze burundu.

18. Ni iki gishobora kutubaho mu gihe dufite intege nke?

18 Ibyabaye kuri Petero natwe bishobora kutubaho. Mu buhe buryo? Ibishuko twigeze guhangana na byo tukabitsinda, dushobora kongera guhura na byo. Urugero, hari umuvandimwe wavuze ati: “Namaze imyaka icumi nararetse kureba porunogarafiya, ku buryo natekerezaga ko icyo gishuko nagitsinze burundu. Ariko icyo gishuko nahanganye na cyo, nakigereranya n’inyamaswa y’inkazi yari yihishe itegereje uburyo bwiza bwo kuntera.” Igishimishije ni uko uwo muvandimwe atacitse intege. Yabonye ko agomba gufata ingamba zo guhangana n’icyo gishuko buri munsi, kandi ko bishoboka ko azahangana na cyo igihe cyose tukiri muri iyi si mbi. Umugore we n’abasaza b’itorero bamufashije gufata ingamba zitajenjetse zo kwirinda porunogarafiya.

19. Twakora iki ngo turwanye intege nke dufite?

19 Twakora iki kugira ngo intege nke dufite zidatuma dukora icyaha? Tujye dukurikiza inama Yesu yatanze ku birebana n’ibishuko igira iti: “Mukomeze kuba maso.” Ndetse no mu gihe twumva ko dukomeye, tujye dukomeza kwirinda ibintu byatuma tugwa mu bishuko (1 Kor. 10:12). Jya ukomeza gukora ibintu byagufashije gutsinda intege nke mu gihe cyashize. Mu Migani 28:14 hagira hati: “Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo.”—2 Pet. 3:14.

AKAMARO KO GUKOMEZA KUBA MASO

20-21. (a) Nidukomeza kuba maso tukirinda ibishuko, bizatugirira akahe kamaro? (b) Ni iki Yehova azadukorera nidukora uko dushoboye ngo turwanye ibishuko? (2 Abakorinto 4:7)

20 Dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko gukomeza kuba maso tukirinda ibishuko, bizatugirira akamaro. Iyo dukoze icyaha dushobora ‘kumara igihe gito twishimye,’ ariko gukora ibyo Yehova ashaka, bituma tugira ibyishimo byinshi kurushaho (Heb. 11:25; Zab. 19:8.) Impamvu ni uko twaremewe gukora ibyo Imana ishaka (Intang. 1:27). Iyo tubikoze tugira umutimanama ukeye, kandi tugakomeza kuba abantu bakwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka.—1 Tim. 6:12; 2 Tim. 1:3; Yuda 20, 21.

21 Ni byo koko, ‘umubiri ugira intege nke.’ Icyakora ibyo ntibisobanura ko nta cyo twakora ngo dutsinde intege nke dufite. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ahora yiteguye kuduha imbaraga dukeneye kugira ngo duhangane n’ibishuko. (Soma mu 2 Abakorinto 4:7.) Wibuke ko Yehova aduha imbaraga zirenze iz’abantu. Ubwo rero kugira ngo tubone izo mbaraga, tugomba gukora uko dushoboye kose tukarwanya ibishuko. Ibyo nitubikora, tuzaba twiringiye tudashidikanya ko Yehova azasubiza amasengesho yacu akaduha imbaraga dukeneye (1 Kor. 10:13). Mu by’ukuri, iyo Yehova adufashije dukomeza kuba maso maze tugatsinda ibishuko.

WASUBIZA UTE?

  • Ni ibihe bintu tugomba kwitondera kugira ngo twirinde ibishuko?

  • Twakora iki ngo twirinde ibishuko?

  • Kuki tugomba gukomeza kuba maso?

INDIRIMBO YA 47 Dusenge Yehova buri munsi

a Umuntu wakoze icyaha gikomeye yabona inama zamufasha mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose! igice cya 57, ku ngingo ya 1-3, no mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo: “Komeza kureba ibiri imbere,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu Gushyingo 2020, ku ipaji ya 27-29, par. 12-17.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu gitondo umuvandimwe yafashe isomo ry’umunsi. Mu kiruhuko cya saa sita asoma Bibiliya. Naho nimugoroba ajya mu materaniro yo mu mibyizi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze