ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Nyakanga pp. 20-25
  • Amasomo y’ingenzi tuvana ku bami ba Isirayeli

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amasomo y’ingenzi tuvana ku bami ba Isirayeli
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • TUJYE DUKORERA YEHOVA N’UMUTIMA WACU WOSE
  • TUGOMBA KWIHANA IBYAHA BYACU
  • TUJYE DUSENGA YEHOVA MU BURYO YEMERA
  • Amasomo tuvana ku magambo ya nyuma yavuzwe n’abagabo b’indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Jya wibuka ko Yehova ari “Imana nzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Nyakanga pp. 20-25

IGICE CYO KWIGWA CYA 30

INDIRIMBO YA 36 Rinda umutima wawe

Amasomo y’ingenzi tuvana ku bami ba Isirayeli

“Icyo gihe muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha n’umuntu ukorera Imana n’utayikorera.”​—MAL. 3:18.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Kumenya ibirebana n’abami ba Isirayeli bishobora kudufasha kumenya icyo twakora kugira ngo dushimishe Yehova.

1-2. Ni iki Bibiliya igaragaza ku bami bamwe ba Isirayeli?

BIBILIYA ivuga amazina arenga 40 y’abantu babaye abami ba Isirayeli.a Nanone igaragaza idaciye ku ruhande ibyo bamwe muri bo bakoze. Urugero, itubwira ko n’abami beza hari ibintu bibi bakoze. Reka turebe ibintu byabaye kuri Dawidi wari umwami mwiza. Yehova yaravuze ati: ‘Umugaragu wanjye Dawidi yankoreye n’umutima we wose, akora ibinshimisha gusa’ (1 Abami 14:8). Icyakora Dawidi yasambanye n’umugore w’abandi, kandi agambanira umugabo we ngo apfire ku rugamba.—2 Sam. 11:4, 14, 15.

2 Nanone abenshi mu bami batabereye Yehova indahemuka, hari ibintu byiza bakoze. Reka dufate urugero rwa Rehobowamu. Yehova yabonaga ko “yakoze ibibi” (2 Ngoma 12:14). Icyakora hari ibintu byiza Rehobowamu yakoze. Urugero, yumviye Yehova igihe yamubwiraga ko atagomba kurwanya imiryango icumi ya Isirayeli kandi yemera ko ahitamo undi mwami. Ikindi kandi yubatse imijyi ikomeye kugira ngo abagaragu b’Imana batibasirwa n’abanzi babo.—1 Abami 12:21-24; 2 Ngoma 11:5-12.

3. Ni ikihe kibazo cy’ingenzi dushobora kwibaza, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Ubwo rero dushobora kwibaza tuti: “None se niba abami bamwe barakoraga ibintu byiza abandi bagakora ibibi, ni iki Yehova yashingiragaho avuga ko umwami yamubereye indahemuka?” Igisubizo cy’icyo kibazo kiri butume dusobanukirwa icyo Yehova aba atwitezeho. Turi busuzume ibintu bitatu Yehova yashingiragaho agenzura abami ba Isirayeli. Icya mbere, kuba uwo mwami yarakundaga Yehova n’umutima we wose. Icya kabiri, kuba uwo mwami yaricuzaga by’ukuri ibyaha yakoze. Icya gatatu, kuba uwo mwami yarakomezaga gusenga Yehova mu buryo yemera.

TUJYE DUKORERA YEHOVA N’UMUTIMA WACU WOSE

4. Abami babereye Yehova indahemuka n’abataramubereye indahemuka, batandukaniye he?

4 Abami beza bakoreye Yehova n’umutimab wabo wose. Urugero, Umwami mwiza Yehoshafati, ‘yashatse Yehova abikuye ku mutima’ (2 Ngoma 22:9). Nanone Bibiliya ivuga ku Mwami Yosiya igira iti: “Mu bami bamubanjirije bose, nta n’umwe wagarukiye Yehova nka we, abikoranye umutima we wose” (2 Abami 23:25). None se Bibiliya ivuga iki kuri Salomo wakoze ibibi ageze mu zabukuru? Igira iti: “Ntiyari agikorera Yehova Imana ye n’umutima we wose” (1 Abami 11:4). Nanone igira icyo ivuga kuri Abiya, na we utarabereye Yehova indahemuka igira iti: ‘Ntiyakoreye Yehova n’umutima we wose.’—1 Abami 15:3.

5. Gukorera Yehova n’umutima wacu wose bisobanura iki?

5 None se gukorera Yehova n’umutima wacu wose bisobanura iki? Umuntu ukorera Yehova n’umutima we wose, ntamukorera bitewe gusa n’uko yumva ko ari byo asabwa. Ahubwo akorera Yehova bitewe n’uko amukunda cyane kandi amwubaha. Nanone akomeza kumukunda no kumwubaha mu mibereho ye yose.

6. Twakora iki ngo dukomeze gukorera Yehova n’umutima wacu wose? (Imigani 4:23; Matayo 5:29, 30).

6 Twakwigana dute abami b’indahemuka bakomeje gukorera Yehova n’umutima wabo wose? Twakwirinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kubera Yehova indahemuka. Urugero, twagombye kuba maso mu gihe duhitamo ibyo tureba n’ibyo dukora mu gihe cy’imyidagaduro. Nanone, tugomba kwitonda mu gihe duhitamo incuti kugira ngo zidatuma dutangira gutekereza ko gukunda amafaranga ari byo by’ingenzi mu mibereho yacu. Ubwo rero nitubona hari ikintu gituma urukundo dukunda Yehova rugabanuka, tujye tucyikuramo vuba vuba.—Soma mu Migani 4:23; Matayo 5:29, 30.

7. Kuki tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tudakomeza gukunda Yehova?

7 Tugomba kwirinda ikintu cyatuma tudakomeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye. Tutabaye maso dushobora kwibeshya dutekereza ko gukora byinshi mu murimo wa Yehova bishobora gutuma twumva ko guhitamo incuti mbi n’imyidagaduro mibi nta ngaruka bizatugiraho. Reka dufate urugero. Uramutse ukoze isuku mu nzu, maze ugasiga inzugi n’amadirishya bifunguye, ivumbi ryakwinjiramo, inzu ikongera kwandura. Ibyo twabigereranya n’ubucuti dufitanye na Yehova. Gukora ibintu byatuma tuba incuti za Yehova ntibihagije. Nk’uko tutakwifuza ko ivumbi ryinjira mu nzu, ni na ko tugomba kwirinda ikintu cyose cyo muri iyi si cyakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova.—Efe. 2:2.

TUGOMBA KWIHANA IBYAHA BYACU

8-9. Umwami Dawidi n’Umwami Hezekiya bitwaye bate igihe bamenyaga ko Yehova yababajwe n’ibyo bakoze? (Reba n’ifoto .)

8 Nk’uko twigeze kubivuga, Umwami Dawidi yakoze icyaha gikomeye. Ariko igihe umuhanuzi Natani yamumenyeshaga icyaha yakoze, Dawidi yicishije bugufi arihana (2 Sam. 12:13). Dawidi ntiyigize nk’umuntu ubabajwe n’ibyo yakoze kugira ngo ashuke Natani, cyangwa kugira ngo adahanwa. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yavuze muri Zaburi ya 51, kuko agaragaza ko yari ababajwe n’ibyo yari yakoze.—Zab. 51:3, 4, 17, amagambo abanziriza iyo zaburi.

9 Umwami Hezekiya na we yakoze icyaha. Bibiliya igira iti: “Umutima we wishyize hejuru bituma Imana imurakarira, we n’abantu bo mu Buyuda na Yerusalemu” (2 Ngoma 32:25). Ni iki cyatumye Hezekiya yishyira hejuru? Bishobora kuba byaratewe n’ubutunzi yari afite, kuba yaratsinze Abashuri, cyangwa kuba Imana yaramukijije indwara mu buryo bw’igitangaza. Nanone birashoboka ko ubwibone ari bwo bwatumye yereka Abanyababuloni ubutunzi yari afite, bigatuma umuhanuzi Yesaya amucyaha (2 Abami 20:12-18). Ariko kimwe na Dawidi, Hezekiya na we yicishije bugufi arihana (2 Ngoma 32:26). Ibyo byatumye Yehova amubona ate? Byatumye abona ko ari umwami w’indahemuka, ‘wakomeje gukora ibimushimisha.’—2 Abami 18:3.

Amafoto: 1. Umwami Dawidi ari kureba mu kirere ababajwe n’ibyo yakoze, ari na ko avugana n’umuhanuzi Natani. 2. Umwami Hezekiya yifashe ku gahanga afite agahinda mu gihe umuhanuzi Yesaya ari kumuvugisha.

Umwami Dawidi n’Umwami Hezekiya bamaze kumenyeshwa ibyaha bakoze, bicishije bugufi barihana (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)


10. Umwami Amasiya yitwaye ate igihe yacyahwaga?

10 Icyakora Amasiya umwami w’u Buyuda, yari atandukanye na Dawidi na Hezekiya. Bibiliya ivuga ko yakoze ibyiza, ‘ariko ntiyabikorana umutima we wose’ (2 Ngoma 25:2). Byamugendekeye bite? Yehova yaramufashije atsinda Abedomu, ariko nyuma yaho asenga ibigirwamana byaho.c Igihe umuhanuzi wa Yehova yajyaga kumureba akamubwira ibyo yakoze, yanze kumutega amatwi kandi aramwirukana.—2 Ngoma 25:14-16.

11. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 7:9, 11, ni iki tugomba gukora kugira ngo tubabarirwe? (Reba n’amafoto.)

11 Izo ngero zitwigishije iki? Tugomba kwihana ibyaha byacu, kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tutazongera kubikora. Tuzakora iki se abasaza b’itorero nibatugira inama, ndetse no mu bintu tubona ko byoroheje? Ntitugomba kumva ko Yehova atwanga, cyangwa ko abasaza batwishyizemo. Uzirikane ko n’abami beza ba Isirayeli bagirwaga inama, ndetse bagacyahwa (Heb. 12:6). Iyo hagize utugira inama, tuba tugomba (1) kwicisha bugufi tukayemera, (2) kugira ibyo duhindura, (3) kandi tugakomeza gukorera Yehova n’umutima wacu wose. Nitwihana ibyaha byacu, Yehova na we azatubabarira.—Soma mu 2 Abakorinto 7:9, 11.

Amafoto: 1. Umusaza w’itorero ukiri muto ari kuvugana n’umuvandimwe, urimo kureba icupa n’ikirahure kirimo inzoga iri hafi gushira. 2. Uwo muvandimwe akoze ubushakashatsi mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, ku isomo rya 43. 3. Uwo musaza ukiri muto n’uwo muvandimwe bajyanye kubwiriza ku nzu n’inzu.

Mu gihe tugiriwe inama, (1) tujye twicisha bugufi tuyemere, (2) tugire ibyo dukosora kandi (3) dukomeze gukorera Yehova n’umutima wacu wose (Reba paragarafu ya 11)f


TUJYE DUSENGA YEHOVA MU BURYO YEMERA

12. Ni iki cyatumaga Yehova abona ko umwami yamubereye indahemuka?

12 Abami Yehova yabonaga ko ari indahemuka, bamusengaga mu buryo yemera kandi bagashishikariza abandi kubikora. Birumvikana ko bajyaga bakora amakosa, nk’uko twabibonye. Ariko bari bariyemeje gusenga Yehova wenyine kandi bagakora uko bashoboye ngo bakure ibigirwamana mu gihugu cyabo.d

13. Ni iki cyatumye Yehova avuga ko Umwami Ahabu atamubereye indahemuka?

13 None se twavuga iki ku bami Yehova yabonaga ko batamubereye indahemuka? Ibyo ntibishatse kuvuga ko ibintu byose bakoze ari bibi. Urugero, igihe umwami mubi Ahabu yumvaga ko Naboti yishwe, ari we wabitegetse, yicishije bugufi kandi yumva biramubabaje (1 Abami 21:27-29). Nanone yubatse imijyi, kandi atsinda abanzi ba Isirayeli (1 Abami 20:21, 29; 22:39). Icyakora Umwami Ahabu azwiho kuba yarateje imbere ibikorwa byo gusenga ibigirwamana abifashijwemo n’umugore we. Icyo cyaha cyo ntiyigeze acyihana.—1 Abami 21:25, 26.

14. (a) Kuki Yehova yabonaga ko Umwami Rehobowamu atabaye indahemuka? (b) Ni iki cyarangaga ubutegetsi bw’abami batabereye Yehova indahemuka?

14 Reka turebe urundi rugero rw’Umwami Rehobowamu, na we utarabereye Yehova indahemuka. Nk’uko twabibonye, hari ibintu byiza byinshi yakoze igihe yari umwami. Ariko igihe ubwami bwe bwari bumaze gukomera, yaretse gukurikiza amategeko ya Yehova maze atangira gusenga ibigirwamana (2 Ngoma 12:1). Nyuma yaho yajyaga asenga Yehova kandi agasenga n’ibigirwamana (1 Abami 14:21-24). Rehobowamu na Ahabu si bo bami bonyine baretse gukorera Yehova nk’uko abishaka. Abenshi mu bami batabereye Yehova indahemuka, basengaga ibigirwamana kandi bagashishikariza abandi bantu kubigenza batyo. Uko bigaragara, kugira ngo Yehova avuge ko umwami ari mwiza cyangwa ari mubi, ikintu cy’ingenzi yashingiragaho ni ukumusenga mu buryo yemera.

15. Kuki Yehova abona ko kumusenga mu buryo yemera ari iby’ingenzi cyane?

15 Kuki Yehova yabonaga ko kumusenga mu buryo yemera ari ikintu cy’ingenzi cyane? Impamvu ni uko abami bari bafite inshingano yo gufasha abantu gusenga Yehova nk’uko abishaka. Nanone gusenga ibigirwamana byatumaga habaho ibyaha bikomeye, no kurenganya abantu (Hos. 4:1, 2). Ikindi kandi, abami n’abaturage babo, babaga bariyeguriye Yehova. Ni yo mpamvu Bibiliya igereranya gusenga ibigirwamana n’ubusambanyi (Yer. 3:8, 9). Iyo umuntu washatse akoze icyaha cy’ubusambanyi, aba ahemukiye cyane uwo bashakanye, kandi bituma agira agahinda kenshi. Ubwo rero, iyo umuntu yiyeguriye Yehova, ariko ntakomeze kumubera indahemuka, aba amubabaje cyane.e—Guteg. 4:23, 24.

16. Ni iki Yehova aheraho avuga ko umuntu ari umukiranutsi naho undi akaba umunyabyaha?

16 Ibyo bitwigisha iki? Tugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Ariko nanone, tugomba gusenga Yehova nk’uko abishaka kandi tugakomeza gukora byinshi mu murimo we. Umuhanuzi Malaki yavuze adaciye ku ruhande ko Yehova atandukanya umuntu mwiza n’umuntu mubi. Yaravuze ati: “Muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha n’umuntu ukorera Imana n’utayikorera” (Mal. 3:18). Ubwo rero ntitukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kiduca intege, ngo tureke gukorera Yehova n’iyo byaba ari ukudatungana cyangwa amakosa yacu. Kureka gukorera Yehova, byo ubwabyo ni icyaha gikomeye.

17. Kuki tugomba guhitamo twitonze uwo tuzashakana?

17 None se niba uri umuseribateri kandi ukaba uteganya gushaka, amagambo Malaki yavuze arebana no gukorera Imana, yagufasha ate guhitamo neza uwo muzashakana? Reka tuvuge ko hari umuntu ufite imico myiza ariko akaba adakorera Imana y’ukuri. Ese ubwo Yehova abona ko ari umukiranutsi (2 Kor. 6:14)? Ese ushakanye n’uwo muntu yagutera inkunga yo gukorera Yehova? Zirikana ko abagore b’abapagani Umwami Salomo yashatse, bashobora kuba hari imico myiza bari bafite. Ariko kubera ko batasengaga Yehova, buhoro buhoro bagiye bayobya Salomo birangira na we asenze ibigirwamana.—1 Abami 11:1, 4.

18. Ni iki ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo?

18 Babyeyi, mujye mukoresha ingero z’abami bavugwa muri Bibiliya kugira ngo mufashe abana banyu kugira icyifuzo cyo gukorera Yehova n’umutima wabo wose. Mujye mubafasha kumva ko kuba Yehova yarabonaga ko umwami ari mwiza cyangwa ari mubi, ahanini byaterwaga n’uko yashyigikiye gahunda yo gusenga Imana mu buryo yemera. Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye mwereka abana banyu ko ibintu bituma dukomeza kuba incuti za Yehova urugero nko kwiyigisha Bibiliya, kujya mu materaniro no kujya mu murimo wo kubwiriza, ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Mujye mufasha abana banyu kuba incuti za Yehova no kumukorera babikuye ku mutima, aho kumva ko babikora bitewe n’uko ari idini ry’ababyeyi babo. Mutabigenje mutyo, abana banyu bashobora kudaha agaciro umurimo bakorera Yehova, ndetse bakaba bareka no kumukorera burundu.

19. Ese iyo umuntu aretse gukorera Yehova biba birangiye? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ushobora kugarukira Yehova”)

19 Ese niba umuntu yararetse gukorera Yehova, byaba bisobanura ko adashobora kongera kuba incuti ye? Oya rwose. Impamvu ni uko ashobora kwihana, akongera kumusenga mu buryo yemera. Kugira ngo abigereho, agomba kwikuramo ubwibone, maze akemera ko abasaza b’itorero bamufasha (Yak. 5:14). Nubwo kongera kugirana ubucuti na Yehova bishobora kumugora, ni cyo kintu cyiza aba akwiriye gukora.

Ushobora kugarukira Yehova

Reka turebe urugero rw’Umwami Manase ‘wakoreye Yehova ibibi bikabije.’ Nanone ‘yishe abantu benshi abahoye ubusa, akora ibikorwa bitandukanye by’ubupfumu, ndetse abahungu be abatambira ibigirwamana’ (2 Abami 21:6, 16). Yashutse abaturage bari batuye mu Buyuda, atuma “bakora ibikorwa biruta ibyakorwaga n’abantu bari batuye” muri ibyo bihugu (2 Abami 21:9; 2 Ngoma 33:1-6). Ariko igihe Manase yajyanwaga i Babuloni ku ngufu, yarihannye. Ibyo yakoze birenze ibyo gusaba imbabazi gutya gusa. Nubundi kandi, na we yamaze igihe kirekire akora ibyaha bikomeye. Igihe Manase yari mu bibazo, ‘yakomeje kwicisha bugufi’ kandi ‘akomeza gusenga.’ Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Yehova yamuteze amatwi kandi ‘yemera ibyo amusabye.’ Yehova yaramubabariye, amusubiza i Yerusalemu kandi yongera kuba umwami.—2 Ngoma 33:12, 13.

Ese no muri iki gihe Yehova ashobora gufasha abantu baretse kumukorera, ariko bakaba bagaragaza ko bicuza babikuye ku mutima? Yego, kubera ko muri Yesaya 55:7 hagira hati: “Umuntu mubi nareke ibyo akora, n’ugira nabi ahindure ibitekerezo bye. Agarukire Yehova kuko azamugirira imbabazi, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.” Ubwo rero, kora ibishoboka byose kugira ngo ugarukire Yehova.

20. Nitwigana abami babaye indahemuka, Yehova azatubona ate?

20 Ni ayahe masomo tuvanye ku bami ba Isirayeli? Niba dushaka gukomeza gukorera Yehova n’umutima wacu wose, tugomba kwigana abami bamubereye indahemuka. Nanone, tujye tuvana amasomo ku makosa twakoze, twihane, kandi tugire ibyo duhindura. Ikindi kandi, tujye twibuka ko gusenga Imana y’ukuri yonyine, ari cyo kintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi. Nukomeza kubera Yehova indahemuka, azabona ko uri umuntu ukora ibikwiriye.

WASUBIZA UTE?

  • Twakora iki ngo dukorere Yehova n’umutima wacu wose?

  • Twakora iki ngo dusenge Yehova nk’uko abishaka?

  • Twakora iki ngo dusenge Yehova mu buryo yemera?

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

a Amagambo “abami ba Isirayeli” avugwa muri iki gice, yerekeza ku bami bose bayoboye Abisirayeli, baba abayoboye ubwami bw’u Buyuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri, abayoboye ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi cyangwa abayoboye imiryango 12 yose.

b AMAGAMBO YASOBANUWE: Inshuro nyinshi, Bibiliya ikoresha ijambo “umutima” ishaka kuvuga umuntu w’imbere, ni ukuvuga ibyifuzo by’umuntu, ibitekerezo bye, uko abona ibintu, imyifatire ye, ubushobozi bwe, impamvu zituma akora ibintu n’intego ze.

c Uko bigaragara, byari bimenyerewe ko abami b’abapagani basenga imana z’igihugu batsinze.

d Umwami Asa yakoze ibyaha bikomeye (2 Ngoma 16:7, 10). Ariko Bibiliya ivuga ko Yehova yabonaga ko yakoze ibintu byiza. Nubwo yabanje kwanga gukosorwa, birashoboka ko nyuma yaho yihannye. Yehova yabonaga ko ibyiza yakoze ari byo byinshi kuruta ibibi yakoze. Nanone Asa yasengaga Yehova wenyine, kandi yakoze uko ashoboye kose ngo avane ibigirwamana aho yategekaga.—1 Abami 15:11-13; 2 Ngoma 14:2-5.

e Ikigaragaza ko Yehova yabonaga ko kumukorera ari iby’ingenzi, ni uko amategeko abiri ya mbere mu Mategeko ya Mose, yabuzaga Abisirayeli gusenga umuntu uwo ari we wese, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose kitari Yehova.—Kuva 20:1-6.

f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza ukiri muto avuze ko ahangayikishijwe n’umuvandimwe ufite akamenyero ko kunywa inzoga. Uwo muvandimwe yicishije bugufi yemera inama agiriwe, agira ibyo akosora, maze akomeza gukorera Yehova mu budahemuka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze