ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Kanama pp. 26-31
  • Uko abasaza bafasha abavanywe mu itorero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko abasaza bafasha abavanywe mu itorero
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “MUKURE UWO MUNTU MUBI MURI MWE”
  • UKO ABASAZA BAFASHA ABAVANYWE MU ITORERO
  • NI IKI ABAGIZE ITORERO BAKWIRIYE GUKORA?
  • TWIGANE YEHOVA TUGARAGAZA IMPUHWE N’IMBABAZI
  • Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Uko Yehova ashaka ko abagize itorero bafata umuntu wakoze icyaha gikomeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Abahamya ba Yehova bafata bate abantu bahoze mu idini ryabo?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Jya usaba abasaza bagufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Kanama pp. 26-31

IGICE CYO KWIGWA CYA 35

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

Uko abasaza bafasha abavanywe mu itorero

“Mu ijuru haba ibyishimo byinshi kurushaho, bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta abakiranutsi 99 badakeneye kwihana.”​—LUKA 15:7.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Tugiye kureba impamvu hari Abakristo bavanwa mu itorero n’ukuntu abasaza b’itorero babafasha kwihana kugira ngo bongere kwemerwa na Yehova.

1-2. (a) Yehova abona ate umuntu ukora ibyaha ku bushake? (b) Ni iki Yehova yifuriza abantu bakoze ibyaha?

YEHOVA ntiyemera ko abantu bakora ibibi kandi yanga icyaha (Zab. 5:4-6). Ashaka ko dukurikiza amahame ye akiranuka yanditswe mu Ijambo rye. Icyakora Yehova azirikana ko tudatunganye, kandi ko tudashobora kumwumvira mu buryo butunganye (Zab. 130:3, 4). Ariko nanone, ntiyihanganira abantu batamwubaha, ‘bahindura ineza ye ihebuje, urwitwazo rwo gukora ibintu biteye isoni’ (Yuda 4). Nubundi kandi, Bibiliya ivuga ko hazabaho “kurimbuka kw’abatubaha Imana” mu ntambara ya Harimagedoni.—2 Pet. 3:7; Ibyah. 16:16.

2 Icyakora, Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka. Nk’uko twabibonye mu bice byabanje, Bibiliya igaragaza neza ko “ashaka ko abantu bose bihana” (2 Pet. 3:9). Abasaza bigana Yehova bagakomeza gufasha bihanganye abantu bakoze icyaha kugira ngo bahinduke, maze bongere kwemerwa na we (Yes. 6:9). Ariko abantu bose bakoze ibyaha, si ko bemera gufashwa n’abasaza. Hari abakomeza gukora ibyaha, nubwo abasaza baba barakoze uko bashoboye kose ngo babafashe kwihana. None se icyo gihe abasaza bakora iki?

“MUKURE UWO MUNTU MUBI MURI MWE”

3. (a) Bibiliya ivuga ko ari iki kigomba gukorwa mu gihe umunyabyaha yanze kwihana? (b) Kuki twavuga ko abanyabyaha ari bo bihitiramo kuvanwa mu itorero?

3 Iyo umunyabyaha yanze kwihana, abasaza bakurikiza amabwiriza aboneka mu 1 Abakorinto 5:13 agira ati: “Mukure umuntu mubi muri mwe.” Icyo gihe uwo munyabyaha ni we uba wihitiyemo kuvanwa mu itorero; mu yandi magambo aba asaruye ibyo yateye (Gal. 6:7). Kuki twavuga dutyo? Ni ukubera ko aba yaranze kumvira inama abasaza bamugiriye kenshi, zari kumufasha kwihana (2 Abami 17:12-15). Ibyo akora biba bigaragaza ko adashaka gukurikiza amahame ya Yehova.—Guteg. 30:19, 20.

4. Kuki iyo hafashwe umwanzuro wo kuvana umunyabyaha utihana mu itorero hatangwa itangazo?

4 Iyo hafashwe umwanzuro w’uko umunyabyaha utihana avanwa mu itorero, hatangwa itangazo ryo kumenyesha abagize itorero ko atakiri Umuhamya wa Yehova.a Intego y’iryo tangazo, si ugukoza isoni uwakoze icyaha. Ahubwo riba rigamije gutuma abagize itorero bakurikiza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti: ‘Mureke kwifatanya n’uwo muntu’ no ‘gusangira na we’ (1 Kor. 5:9-11). Yehova yari afite impamvu zumvikana igihe yatangaga iryo tegeko. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Agasemburo gake gatubura igipondo cyose” (1 Kor. 5:6). Iyo umunyabyaha utihana atavanywe mu itorero, ashobora gutuma abandi batekereza ko gukurikiza amategeko ya Yehova atari ngombwa.—Imig. 13:20; 1 Kor. 15:33.

5. Dukwiriye kubona dute Umukristo mugenzi wacu wavanywe mu itorero kandi kuki?

5 None se, dukwiriye kubona dute Umukristo mugenzi wacu wavanywe mu itorero? Nubwo tudashobora gusabana na we, dukomeza kubona ko ari nk’intama ya Yehova yazimiye kandi ko ashobora kugaruka. Nubundi iyo intama yazimiye iba ishobora kugaruka mu zindi. Tujye tuzirikana ko uwo Mukristo aba yariyeguriye Yehova. Ibibazo aba yarahuye na byo biba byaratewe gusa n’uko atubahirije isezerano yagiranye na Yehova (Ezek. 18:31). Icyakora kubera ko Yehova ahora yiteguye kubabarira, bituma twizera ko uwo muntu ashobora kugarukira Yehova igihe icyo ari cyo cyose. None se abasaza b’itorero bafasha bate umunyabyaha wavanywe mu itorero kugarukira Yehova?

UKO ABASAZA BAFASHA ABAVANYWE MU ITORERO

6. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bafashe umuntu wavanywe mu itorero?

6 Ese iyo umuntu yavanywe mu itorero, abasaza bareka kugerageza kumufasha kugira ngo azagarukire Yehova? Oya rwose. Iyo Komite y’Abasaza imenyesha umuntu ko akuwe mu itorero, imusobanurira intambwe yatera kugira ngo agaruke mu itorero. Ariko abo basaza bazakora ibirenze ibyo. Inshuro nyinshi, abo basaza bazabwira uwo muntu wakoze icyaha ko bazongera guhura na we nyuma y’amezi make avanywe mu itorero, kugira ngo barebe niba yarahindutse. Uwo muntu niba yemera ko abasaza bongera kumusura, bazamutera inkunga yo kwihana kugira ngo agarukire Yehova. Nubwo icyo gihe yaba atarahinduka, abasaza bazagerageza kongera guhura na we ikindi gihe kugira ngo bamutere inkunga yo kwihana.

7. Abasaza b’itorero bagaragaza bate impuhwe nk’iza Yehova mu gihe bafasha umuntu wavanywe mu itorero? (Yeremiya 3:12)

7 Abasaza b’itorero bigana Yehova, we ugirira impuhwe abantu bavanywe mu itorero. Urugero, mu gihe cya kera Yehova ntiyategereje ko ubwoko bwe, ni ukuvuga Abisirayeli babanza kwihana ngo abone kubafasha. Ahubwo yabohererezaga abahanuzi na mbere y’uko bihana. Nk’uko twabibonye mu gice cya kabiri, muri ibi bice by’uruhererekane, Yehova yagaragaje ukuntu arangwa n’impuhwe, igihe yasabaga umuhanuzi we Hoseya kugarura umugore we nubwo yari agikora ibyaha (Hos. 3:1; Mal. 3:7). Ubwo rero, abasaza b’itorero bigana Yehova, bakifuza babikuye ku mutima ko umunyabyaha agaruka mu itorero kandi bakamworohereza kugira ngo abigereho.—Soma muri Yeremiya 3:12.

8. Inkuru ya Yesu y’umwana w’ikirara idufasha ite gusobanukirwa neza imbabazi za Yehova n’impuhwe ze? (Luka 15:7)

8 Ibuka ya nkuru y’umwana w’ikirara Yesu yavuze igaragara mu gice cya kabiri cy’iyi gazeti. Papa w’uwo mwana akimubona ‘yarirutse aramuhobera aramusoma cyane’ (Luka 15:20). Uzirikane ko uwo mubyeyi atategereje ko uwo mwana we aza, ngo abanze amusabe imbabazi. Ahubwo urukundo yamukundaga rwatumye yiruka amusanga. Abasaza na bo bigana uwo mubyeyi igihe bafasha abantu bavanywe mu itorero. Baba bifuza ko izo ntama ‘zigaruka mu rugo’ (Luka 15:22-24, 32). Iyo umunyabyaha yihannye, mu ijuru haba ibyishimo byinshi kandi no ku isi ni uko bigenda.—Soma muri Luka 15:7.

9. Yehova yifuza ko abantu bakuwe mu itorero bakora iki?

9 Nk’uko tumaze kubibona, Yehova ntaba ashaka ko abanyabyaha batihana baguma mu itorero. Icyakora ntabwo abatererana. Ahubwo aba yifuza ko bamugarukira. Amagambo yo muri Hoseya 14:4, agaragaza uko Yehova abona abanyabyaha bihana. Hagira hati: ‘Nzabakiza ubuhemu bwabo, nzabakunda ku bushake bwanjye, kuko ntakibarakariye.’ Kumenya ko ari uko Yehova abona abanyabyaha bihana, bituma abasaza b’itorero bashakisha ikintu cyose cyaba kigaragaza ko uwo umuntu yatangiye kwihana. Nanone kandi, ayo magambo atuma abantu bakuwe mu itorero bumva ko Yehova abakunda kandi ko yifuza ko bamugarukira.

10-11. Abasaza bakora iki kugira ngo bafashe abantu bamaze imyaka myinshi barakuwe mu itorero?

10 Abasaza bafasha bate abantu bakuwe mu itorero kera, wenda hakaba hashize imyaka myinshi? Abo bantu bashobora kuba bamaze imyaka myinshi bararetse gukora ibyaha byatumye barivanwamo. Hari abantu usanga bamaze imyaka myinshi baravanywe mu itorero, ku buryo baba batacyibuka n’impamvu barikuwemo. Uko imyaka umuntu yaba amaze yarakuwe mu itorero yaba ingana kose, abasaza bazagerageza kumenya aho aherereye maze bamusure. Igihe abasaza b’itorero basuye umuntu nk’uwo, bashobora gusengera hamwe na we kandi bakamutera inkunga yo kwihana no kugaruka mu itorero. Mu by’ukuri, iyo umuntu amaze igihe kirekire atifatanya n’itorero, aba yaracitse intege mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero iyo uwo muntu abishaka, abasaza bashobora kugena umuntu wo kumwigisha Bibiliya ndetse na mbere y’uko agarurwa mu itorero. Buri gihe, abasaza ni bo bashyiraho iyo gahunda yo kumwigisha Bibiliya.

11 Abasaza bagerageza kwigana Yehova bakagaragariza urukundo abagaragu be. Ubwo rero abavandimwe bazashakisha abantu bose baretse gukorera Yehova, babatere inkunga yo kumugarukira. Igihe umuntu wakoze icyaha agaragaje ko yahinduye imitekerereze n’imyifatire ye, aba ashobora kugarurwa mu itorero bidatinze.—2 Kor. 2:6-8.

12. (a) Ni ryari abasaza baba bagomba kuba maso mbere yo kugarura umuntu mu itorero? (b) Kuki tutagomba kumva ko hari abantu bakoze ibyaha, Yehova adashobora kubabarira? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

12 Mu mimerere imwe n’imwe, abasaza bagomba kuba maso, mbere yo kwemera ko umuntu agarurwa mu itorero. Urugero, niba umuntu yarakoze icyaha cyo konona abana, ubuhakanyi cyangwa gucura umugambi wo gutana n’uwo bashakanye, bagomba kubanza kureba niba yicuza by’ukuri (Mal. 2:14; 2 Tim. 3:6). Abasaza baba bagomba kurinda umukumbi. Nubwo bimeze bityo ariko, dukwiriye kuzirikana ko Yehova aba yiteguye kwakira umunyabyaha wese wihannye by’ukuri kandi akareka imyifatire ye mibi. Ubwo rero, nubwo abasaza b’itorero baba bifuza kumenya neza niba umuntu wariganyije abandi yicuza by’ukuri, ntibagomba kumva ko Yehova atazigera amubabarira.b—1 Pet. 2:10.

NI IKI ABAGIZE ITORERO BAKWIRIYE GUKORA?

13. Uko dufata umuntu wacyashywe, bitandukaniye he n’uko dufata umuntu wavanywe mu itorero?

13 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, hari igihe hatangwa itangazo rivuga ko umuntu yacyashywe. Iyo bimeze bityo dukomeza gusabana na we, tuzirikana ko yihannye kandi akareka imyitwarire mibi (1 Tim. 5:20). Aba akiri umwe mu bagize itorero kandi aba akeneye ko abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kumutera inkunga (Heb. 10:24, 25). Icyakora, ibyo si ko bigenda iyo hatanzwe itangazo rivuga ko umuntu yavanywe mu itorero. ‘Tureka kwifatanya’ na we no ‘gusangira’ na we.—1 Kor. 5:11.

14. Umutimanama watojwe na Bibiliya wafasha ute Umukristo kumenya uko yitwara ku muntu wavanywe mu itorero? (Reba n’ifoto.)

14 Ese amabwiriza yatanzwe mu 1 Abakorinto 5:11 yaba ashatse kuvuga ko tudashobora gutumira mu materaniro umuntu wavanywe mu itorero, cyangwa ngo tumusuhuze igihe yaje mu materaniro? Oya rwose. Birumvikana ko tudashobora gusabana na we. Ariko Abakristo bashobora gukoresha umutimanama wabo watojwe na Bibiliya, bagatumira mu materaniro umuntu wavanywe mu itorero, urugero nka mwene wabo cyangwa uwo bahoze ari incuti magara. None se, tuzamwakira dute naza mu materaniro? Mbere ntitwashoboraga kumusuhuza. Mu gihe bimeze bityo na bwo, umutimanama w’Umukristo watojwe na Bibiliya ni wo uzamubwira icyo akwiriye gukora. Hari abashobora kumva ko kumusuhuza cyangwa kumuha ikaze mu materaniro nta cyo bitwaye. Icyakora ntitugomba kugirana ikiganiro kirekire n’uwo muntu cyangwa ngo tumarane igihe na we dukora ibindi bintu.

Amafoto: 1. Mushiki wacu ari guterefona umugore wavanywe mu itorero, kugira ngo amutumire mu materaniro. 2. Uwo mushiki wacu n’umugabo we bari guha ikaze uwo mugore waje mu materaniro.

Abakristo bashobora gukoresha umutimanama wabo watojwe na Bibiliya, mu gihe batumira umuntu wavanywe mu itorero, mu materaniro y’itorero cyangwa mu gihe bamusuhuza bihitira. (Reba paragarafu ya 14)


15. Ni ibihe byaha bivugwa muri 2 Yohana 9-11? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ese icyaha Yohana na Pawulo bavuzeho ni kimwe?”)

15 Hari abashobora kwibaza bati: “None se, Bibiliya ntivuga ko uramukije umuntu nk’uwo, aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi?” (Soma muri 2 Yohana 9-11.) Amagambo akikije uwo murongo, agaragaza ko aho havuga ku bahakanyi n’abandi bantu bashishikariza abandi gukora ibibi (Ibyah. 2:20). Ubwo rero, niba hari umuntu wigisha abandi inyigisho z’ubuhakanyi cyangwa akabashishikariza gukora ibibi, abasaza ntibagomba kumusura. Icyakora birashoboka ko ashobora kugera igihe akihana. Ubwo rero mu gihe atarihana, ntitugomba kumusuhuza, cyangwa ngo tumutumire mu materaniro y’itorero.

Ese icyaha Yohana na Pawulo bavuzeho ni kimwe?

Mu rwandiko rwa kabiri intumwa Yohana yanditse yaravuze ati: “Nihagira umuntu uza iwanyu akigisha inyigisho zitandukanye n’izo Kristo yigishije, ntimukamwakire mu ngo zanyu cyangwa ngo mumuramutse, kuko umuramukije aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi.”—2 Yoh. 10, 11.

Mu 1 Abakorinto 5:11, intumwa Pawulo yabwiye Abakristo ngo ‘bareke kwifatanya’ n’umuntu wakuwe mu itorero. None se, Yohana yaba yarashakaga kuvuga ko tureka ‘gusuhuza abantu’ bavanywe mu itorero? Ese icyaha Yohana na Pawulo bavugagaho ni kimwe? Uko bigaragara si kimwe.

Izo ntumwa zavugaga ku byaha bibiri bitandukanye. Pawulo yanditse avuga iby’umugabo wakoraga icyaha cy’ubusambanyi. Hashize imyaka 43, Yohana yanditse avuga ibirebana n’abahakanyi bakwirakwizaga inyigisho z’ibinyoma kandi bagashishikariza abandi kugira imyifatire mibi. Urugero, hari abigishaga ko Yesu atari we Kristo.—1 Yoh. 2:22; 4:2, 3.

Igihe Yohana yandikaga amabaruwa ye, mu itorero harimo abahakanyi benshi. Yari azi ko adashobora kubahagarika burundu. Ariko kimwe n’izindi ntumwa, yatumaga abahakanyi batangiza abagize itorero bose.—2 Tes. 2:7.

Ubwo rero, Yohana yari arimo aburira Abakristo bagenzi be, kugira ngo birinde abantu bigishaga inyigisho z’ibinyoma. Yababwiye ko badakwiriye kwemera ko abo bantu baza mu ngo zabo cyangwa ngo babaramutse. Gusuhuza umuhakanyi byari gutuma abona uburyo bwo gutangira kuvuga ibitekerezo bye by’ibinyoma. Uko ni na ko byagenda Umukristo atanze igitekerezo ku mbuga za interineti no ku mbuga nkoranyambaga z’abahakanyi. Umuntu wese uramukije umuhakanyi aba “afatanyije na we mu bikorwa bye bibi.”

Ariko Pawulo we, yanditse avuga ibirebana n’umugabo wavanywe mu itorero, azira ibikorwa by’ubusambanyi, nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 5. Ariko uko bigaragara uwo mugabo ntiyari umuhakanyi cyangwa ngo ashishikarize abandi kurenga ku mategeko y’Imana. (Gereranya no mu Byahishuwe 2:20.) Ubwo rero, igihe Pawulo yavugaga ko abagize itorero batagomba kwifatanya na we ndetse ko batagomba no gusangira na we, ntiyigeze avuga ko batagomba kumuramutsa bihitira.

TWIGANE YEHOVA TUGARAGAZA IMPUHWE N’IMBABAZI

16-17. (a) Yehova ashaka ko abanyabyaha bakora iki? (Ezekiyeli 18:32) (b) Abasaza bagaragaza bate ko bakorana na Yehova, mu gihe bagerageza gufasha Abakristo bakoze ibyaha?

16 Ni iki twize muri ibi bice bitanu byo muri iyi gazeti? Twize ko Yehova adashaka ko hagira n’umwe urimbuka. (Soma muri Ezekiyeli 18:32.) Yifuza ko abanyabyaha bamugarukira (2 Kor. 5:20). Iyo ni yo mpamvu kuva kera, Yehova yakomeje gusaba abagaragu be bamutaye kwihana bakamugarukira. Abasaza b’itorero bakorana na Yehova, kugira ngo bafashe abakoze ibyaha bikomeye kwihana.—Rom. 2:4; 1 Kor. 3:9.

17 Tekereza ukuntu mu ijuru bishima iyo abanyabyaha bihannye. Igihe cyose umuntu wari waravanywe mu itorero agarutse bishimisha cyane Papa wacu wo mu ijuru Yehova. Iyo dutekereje ukuntu Yehova agira impuhwe, imbabazi n’ineza ihebuje, urukundo tumukunda rurushaho kwiyongera.—Luka 1:78.

IBIBAZO BY’ISUBIRAMO

  • Kuki hari abantu bavanwa mu itorero?

  • Abasaza bakwigana Yehova bate igihe bagaragariza impuhwe abavanywe mu itorero?

  • Umutimanama w’Abakristo watojwe na Bibiliya, wabafasha ute kumenya uko bitwara ku bavanywe mu itorero?

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

a Ntituzongera kuvuga ko abo bantu baciwe. Dukurikije ibyo Pawulo yavuze mu 1 Abakorinto 5:13 tuzajya tuvuga ko bavanywe mu itorero.

b Bibiliya ivuga ko hari abantu badashobora kubabarirwa. Abo bantu ni ababa barahisemo kurwanya Imana. Yehova na Yesu ni bo bonyine bashobora kwemeza ko umuntu adashobora kubabarirwa.—Mar. 3:29; Heb. 10:26, 27.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze