UKO WAKWIYIGISHA
Mu gihe wiyigisha jya ushakisha ibintu bishya
Mu gihe tugiye kwiyigisha, dushobora kwibaza tuti: “Ni iki ndi bumenye?” Icyakora, tugomba kuba maso kugira ngo ibyo twiteze ko turi bumenye, bitatubuza kubona ibintu bishya Yehova ashaka kutwigisha. None se twakora iki ngo tumenye icyo Yehova ari kutwigisha?
Senga usaba ubwenge. Jya usenga Yehova umusaba ko agufasha gusobanukirwa icyo ashaka kukwigisha (Yak. 1:5). Ntukumve ko ibyo usanzwe uzi biguhagije.—Imig. 3:5, 6.
Emera ko imbaraga z’Ijambo ry’Imana ziguhindura. Bibiliya igira iti: “Ijambo ry’Imana ni rizima” (Heb. 4:12). Ubwo rero, igihe cyose turisomye rishobora kutwigisha ikintu gishya kandi rikadufasha mu buryo butandukanye. Ariko ibyo biba ari uko gusa tuzi ko ari ngombwa ko tumenya ibyo Imana itwigisha.
Ishimire ibintu byose Yehova akoresha kugira ngo atwigishe. Inyigisho ze zigereranywa n’‘ibyokurya biryoshye cyane’ bitegurwa ku ‘munsi mukuru’ (Yes. 25:6). Jya wirinda kudasoma ingingo runaka, kuko wibwira ko itari bugushimishe. Nuyisoma, Imana izagufasha kurushaho kuba umuntu mwiza kandi rwose kwiyigisha bizagushimisha.