IGICE CYO KWIGWA CYA 14
INDIRIMBO YA 8 Yehova ni ubuhungiro bwacu
“Nimwihitiremo uwo muzakorera”
“Njye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”—YOS. 24:15.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri butwibutse impamvu twahisemo gukorera Yehova.
1. Ni iki tugomba gukora niba dushaka kugira ibyishimo nyakuri, kandi kuki? (Yesaya 48:17, 18)
PAPA wacu wo mu ijuru aradukunda cyane, kandi yifuza ko tubaho twishimye, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza (Umubw. 3:12, 13). Yehova yaturemanye ubuhanga bwo gukora ibintu bitandukanye. Icyakora ntiyaduhaye ubushobozi bwo kwiyobora cyangwa kwihitiramo icyiza n’ikibi (Umubw. 8:9; Yer. 10:23). Azi ko kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri, tugomba kumukorera kandi tukumvira amahame ye.—Soma muri Yesaya 48:17, 18.
2. Ni iki Satani aba ashaka ko twemera, kandi se ni iki Yehova yakoze kugira ngo agaragaze ko Satani ari umubeshyi?
2 Satani aba ashaka kutwumvisha ko turamutse twiyoboye aho kuyoborwa na Yehova, ari bwo twagira ibyishimo (Intang. 3:4, 5). Kugira ngo Yehova agaragaze ko Satani ari umubeshyi, yemeye ko abantu bamara igihe runaka biyoboye. Twese twibonera ko abantu bananiwe kwiyobora. Icyakora, muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abagabo n’abagore bemeye ko Yehova abayobora kandi bagira ibyishimo mu murimo we. Yesu Kristo ni we wagize ibyishimo byinshi kuruta abandi bose. Muri iki gice, tugiye gusuzuma impamvu zatumye ahitamo gukorera Yehova. Nanone turi burebe impamvu dukwiriye gukorera Papa wacu wo mu ijuru. Hanyuma turebe zimwe mu mpamvu zagombye gutuma duhitamo gukorera Yehova.
KUKI YESU YAHISEMO GUKORERA YEHOVA?
3. Ni iki Satani yasezeranyije Yesu, kandi se Yesu yahisemo gukora iki?
3 Igihe Yesu yari ku isi, yagombaga guhitamo uwo azakorera. Yesu akimara kubatizwa, Satani yamubwiye ko napfukama akamusenga, ari bumuhe ubwami bwose bwo ku isi. Yesu yaramushubije ati: “Genda Satani, kuko handitswe ngo: ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera’” (Mat. 4:8-10). Kuki Yesu yahisemo gukorera Yehova? Reka turebe zimwe mu mpamvu zabimuteye.
4-5. Vuga zimwe mu mpamvu zatumye Yesu ahitamo gukorera Yehova.
4 Impamvu y’ingenzi yatumye Yesu ahitamo gukorera Yehova, ni uko amukunda. Yesu akunda Papa we wo mu ijuru cyane (Yoh. 14:31). Nanone yahisemo gukorera Yehova, kuko ari cyo kintu cyiza cyane yagombaga gukora (Yoh. 8:28, 29; Ibyah. 4:11). Yari azi ko ari we Soko y’ubuzima, ko ari uwo kwizerwa kandi ko agira ubuntu (Zab. 33:4; 36:9; Yak. 1:17). Yehova yabwiraga Yesu Kristo ukuri kandi ibintu byose yari afite, ni we wabimuhaye (Yoh. 1:14). Icyakora, Satani yakoze ibintu bitandukanye n’ibya Yehova. Ni we wateje abantu icyaha n’urupfu. Ni umubeshyi kandi ibintu byose akora abiterwa n’umururumba n’ubwikunde (Yoh. 8:44). Yesu yari azi Yehova neza, kandi ni yo mpamvu atigeze yemera kumera nka Satani wigometse kuri Yehova.—Fili. 2:5-8.
5 Indi mpamvu yatumye Yesu ahitamo gukorera Yehova, ni uko yatekerezaga ibintu byinshi byari kugerwaho igihe yari gukomeza kumubera indahemuka (Heb. 12:2). Nanone yari azi ko gukomeza kuba indahemuka byari kweza izina rya Papa we, kandi bigatuma imibabaro yose yatewe na Satani ivaho.
KUKI YEHOVA ARI WE DUKWIRIYE GUKORERA?
6-7. Kuki abantu benshi badakorera Yehova, kandi se kuki ari we dukwiriye gukorera?
6 Muri iki gihe abantu benshi ntibakorera Yehova, kubera ko batazi imico myiza afite n’ibintu byiza yabakoreye. Bameze nk’abantu bo muri Atene, intumwa Pawulo yabwirije. Na bo ntibari bazi Imana.—Ibyak. 17:19, 20, 30, 34.
7 Pawulo yasobanuriye abantu bo muri Atene ko Imana y’ukuri, “iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose.” Yongeyeho ati: “Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.” Imana ni yo yaremye abantu bose “ibakuye mu muntu umwe.” Ubwo rero ni yo dukwiriye gukorera.—Ibyak. 17:25, 26, 28.
8. Ni iki Yehova atazigera akora? Sobanura.
8 Kubera ko Yehova ari Umuremyi kandi akaba ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, yashoboraga guhatira abantu bose kumukorera. Ariko ntazigera abikora. Ahubwo atwereka ibintu byinshi bigaragaza ko ari ho, kandi ko akunda buri wese muri twe urukundo rwinshi. Ashaka ko abantu bose baba incuti ze iteka ryose (1 Tim. 2:3, 4). Ni yo mpamvu yatwigishije uko twamenyesha abandi umugambi we, kandi tukababwira ibintu byiza azakorera abantu (Mat. 10:11-13; 28:19, 20). Yadushyize mu matorero kandi ashyiraho n’abasaza badukunda bo kutwitaho.—Ibyak. 20:28.
9. Ni iki kigaragaza ko Yehova akunda abantu bose?
9 Ikindi kintu kigaragaza urukundo rwa Yehova, ni uko akorera ibintu byiza n’abantu batemera ko abaho. Tekereza kuri ibi bikurikira: Mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, abantu benshi bahisemo gukora icyo bo batekereza ko ari cyiza cyangwa kibi, aho kureba uko Yehova abona ibintu. Ibyo babikora birengagije ko Yehova ari we wabagiriye neza, akabaha ibintu byose bituma babaho kandi bakishimira ubuzima (Mat. 5:44, 45; Ibyak. 14:16, 17). Yabahaye ubushobozi bwo kugirana ubucuti n’abandi, bakagira umuryango, kandi bakishimira ibyo bageraho mu kazi bakora (Zab. 127:3; Umubw. 2:24). Ibyo byose bigaragaza ko Papa wacu wo mu ijuru, akunda abantu bose (Kuva 34:6). Reka noneho turebe zimwe mu mpamvu zatumye duhitamo gukorera Yehova n’imigisha aha abamukorera.
KUKI TWAHISEMO GUKORERA YEHOVA?
10. (a) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dukorera Yehova? (Matayo 22:37) (b) Vuga ukuntu Yehova yakwihanganiye. (Zaburi 103:13, 14)
10 Kimwe na Yesu, impamvu y’ingenzi ituma dukorera Yehova, ni urukundo rwinshi tumukunda. (Soma muri Matayo 22:37.) Iyo twize imico myiza Yehova afite, twumva turushijeho kumukunda. Urugero, tekereza ukuntu Yehova yagiye atwihanganira. Igihe Abisirayeli bamusuzuguraga, yarababwiye ati: “Ndabinginze nimwisubireho, mureke ingeso zanyu mbi” (Yer. 18:11). Yehova azi neza ko tudatunganye kandi yibuka ko turi umukungugu. (Soma muri Zaburi ya 103:13, 14.) Ese iyo utekereje ukuntu Yehova atwihanganira, ugatekereza no ku yindi mico myiza afite, wumva utifuje kumukorera iteka ryose?
11. Ni izihe mpamvu zindi zatumye duhitamo gukorera Yehova?
11 Indi mpamvu yatumye twifuza gukorera Yehova, ni uko ari cyo kintu cyiza dukwiriye gukora (Mat. 4:10). Nanone tuzi ko nidukomeza kubera Yehova indahemuka bizagira akamaro. Bizatuma izina rye ryezwa, bigaragaze ko Satani ari umubeshyi, kandi dushimishe umutima wa Papa wo mu ijuru. Ikindi kandi, niduhitamo gukorera Yehova muri iki gihe, tuzaba twizeye ko tuzakomeza no kumukorera iteka ryose!—Yoh. 17:3.
12-13. Ibyabaye kuri Jane na Pam bitwigisha iki?
12 Iyo twitoje gukunda Yehova kuva tukiri bato, urwo rukundo rukomeza kwiyongera uko tugenda dukura. Reka dufate urugero rw’abakobwa babiri bava inda imwe, ari bo Jane na Pam.a Igihe batangiraga kwiga Bibiliya, umwe yari afite imyaka 11 undi afite 10. Nubwo ababyeyi babo batigaga Bibiliya, bemereye Jane na Pam kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ariko ku Cyumweru bakajyana n’ababyeyi babo gusenga. Jane yaravuze ati: “Ibyo Abahamya ba Yehova banyigishaga muri Bibiliya, byatumye ntakora nk’ibyo abenshi muri bagenzi banjye bakoraga, urugero nko kunywa ibiyobyabwenge no gusambana.”
13 Hashize imyaka mike, abo bakobwa babaye ababwiriza. Nyuma yaho babaye abapayiniya, ari na ko bita ku babyeyi babo bageze mu zabukuru. Jane yashimiye Yehova ibintu byose yamukoreye agira ati: “Namenye ko Yehova yita ku bagaragu be b’indahemuka, kandi nk’uko muri 2 Timoteyo 2:19 habivuga, ‘Yehova azi abe.’” Biragaragara rwose ko Yehova ahora yita ku bantu bose bamukunda kandi bagahitamo kumukorera!
14. Vuga uko ibyo dukora n’ibyo tuvuga byeza izina rya Yehova. (Reba n’amafoto.)
14 Twifuza kweza izina rya Yehova. Reka dufate urugero. Tuvuge ko ufite incuti magara, ukaba uzi neza ko igira neza, igira ubuntu kandi ikababarira abandi. Noneho umunsi umwe ukumva umuntu avuga ko iyo ncuti yawe ari umugome kandi ko atari inyangamugayo. None se wakora iki? Wahita ugira icyo ukora kugira ngo ugaragaze ko ibyo uwo muntu avuga ari ibinyoma. Mu buryo nk’ubwo, iyo twumvise Satani n’abayoboke be bavuga ibinyoma kuri Yehova, turamuvuganira, tukagaragaza ko ibyo bavuga nta shingiro bifite (Zab. 34:1; Yes. 43:10). Tugaragaza ko twahisemo gukorera Yehova kandi ko tumukunda, haba mu byo tuvuga no mu byo dukora.
Ese uzavuganira izina rya Yehova? (Reba paragarafu ya 14)b
15. Ni iyihe migisha intumwa Pawulo yabonye bitewe n’uko yahinduye ibintu bikomeye mu mibereho ye? (Abafilipi 3:7, 8)
15 Tuba twiteguye kugira ibyo duhindura mu mibereho yacu, kugira ngo dushimishe Yehova cyangwa dukore byinshi mu murimo we. Urugero, intumwa Pawulo yaretse umwanya yari afite mu idini ry’Abayahudi, ahitamo kuba umwigishwa wa Kristo no gukorera Yehova (Gal. 1:14). Ibyo byatumye agira ibyishimo kandi abona inshingano ishimishije yo kuzategeka ari kumwe na Kristo mu ijuru. Ntiyigeze yicuza kuba yarafashe uwo mwanzuro, kandi natwe ntituzigera twicuza kuba twarafashe umwanzuro wo gukorera Yehova.—Soma mu Bafilipi 3:7, 8.
16. Ibyabaye kuri Julia bitwigisha iki? (Reba n’amafoto.)
16 Gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, bizatuma tubona imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Julia. Mbere y’uko atangira kwiga Bibiliya, yaririmbaga muri korari yo mu rusengero kuva akiri muto. Yaririmbaga neza cyane ku buryo hari umuririmbyi w’umuhanga watangiye kurushaho kumuhugura. Nyuma y’igihe gito, Julia yabaye umuririmbyi w’icyamamare ku buryo yatangiye no kuririmbira ahantu hakomeye. Igihe yari mu ishuri rikomeye ryigishaga umuziki, umunyeshuri biganaga yatangiye kumubwira ibyerekeye Imana, amusobanurira ko ifite izina, ari ryo Yehova. Hashize igihe gito, Julia yatangiye kwiga Bibiliya inshuro ebyiri mu cyumweru. Amaherezo yafashe umwanzuro wo gukorera Yehova, aho gukomeza kuba umuririmbyi w’icyamamare. Mu by’ukuri gufata uwo mwanzuro ntibyari byoroshye. Yaravuze ati: “Abantu benshi bambwiye ko ndi gupfusha ubusa impano mfite, ariko nashakaga gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.” None se, ubu yumva ameze ate nyuma y’imyaka irenga 30 afashe uwo mwanzuro? Yaravuze ati: “Ndishimye cyane, kuko nafashe umwanzuro wo gukorera Yehova, kandi nzi ko azampa ibyo umutima wanjye wifuza byose.”—Zab. 145:16.
Nidushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, tuzagira ubuzima bwiza cyane (Reba paragarafu ya 16)c
KOMEZA GUKORERA YEHOVA
17. Kuba imperuka yegereje cyane byagombye gutuma abamaze gufata umwanzuro wo gukorera Yehova n’abataratangira kumukorera bakora iki?
17 Imperuka y’isi iregereje cyane. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Hasigaye ‘igihe gito cyane,’ kandi ‘ugomba kuza azaza kandi ntazatinda’” (Heb. 10:37). None se ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko abantu basigaranye igihe gito cyane ngo bahitemo gukorera Yehova. Ubwo rero, bagomba gufata umwanzuro vuba uko bishoboka kose (1 Kor. 7:29). Nanone niba twaramaze gufata umwanzuro wo gukorera Yehova, tuzi ko nubwo twahura n’ibigeragezo, bizaba ari iby’“igihe gito cyane.”
18. Ni iki Yesu na Yehova bashaka ko dukora?
18 Yesu yasabye abantu kuba abigishwa be kandi bagakomeza kumukurikira (Mat. 16:24). Ubwo rero niba tumaze igihe dukorera Yehova, ntitugomba kubireka. Tugomba gukora uko dushoboye, tugakomeza gukorera Yehova nk’uko twabyiyemeje. Bishobora kutatworohera, ariko bizatuma tugira ibyishimo n’imigisha myinshi ndetse no muri iki gihe!—Zab. 35:27.
19. Ibyabaye kuri Gene bitwigisha iki?
19 Hari abatekereza ko gukorera Yehova bisaba kwigomwa ibintu byinshi cyane. Ese niba ukiri muto, wumva ko gukorera Yehova bizatuma utagira ibyishimo nk’abandi? Hari umuvandimwe ukiri muto witwa Gene wavuze ati: “Numvaga ko nimba Umuhamya wa Yehova, hari ibintu byinshi nzaba mbujijwe gukora. Nabonaga abana benshi twakuranye basa n’aho bishimye. Bajyaga mu birori, bagakundana n’abakobwa, cyangwa bagakina imikino irimo urugomo, mu gihe njye nabaga ndi mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza.” Ibyo byagize izihe ngaruka kuri Gene? Yaravuze ati: “Natangiye gukora ibintu bibi nk’ibyo abandi bana bakoraga, ariko ibyishimo nagize ntibyatinze. Nongeye gutekereza ku nyigisho zo muri Bibiliya nari narirengagije, maze mfata umwanzuro wo gukorera Yehova n’umutima wanjye wose. Kuva icyo gihe, niboneye ukuntu Yehova yagiye asubiza amasengesho yanjye.”
20. Ni iki dukwiriye kwiyemeza gukora?
20 Umwanditsi wa zaburi yaririmbiye Yehova ati: “Umuntu ugira ibyishimo ni uwo utoranya ukamushyira hafi yawe, kugira ngo ature mu bikari byawe” (Zab. 65:4). Natwe dukwiriye gukomeza gukora ibyo twiyemeje, tukamera nka Yosuwa wavuze ati: “Njye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”—Yos. 24:15.
INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova
a Amazina amwe yarahinduwe.
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugore wahoze yumva amagambo y’abahakanyi hanze y’ahabereye ikoraniro, ageze ku kagare maze yumva amagambo y’ukuri.
c IBISOBANURO BY’IFOTO: Aya mafoto adufasha kwiyumvisha umwanzuro Julia yafashe wo gukorera Yehova.