UKO WAKWIYIGISHA
Jya wita ku mafoto
Ibitabo byacu biba birimo amafoto atwigisha amasomo y’ingenzi. Wakora iki kugira ngo akugirire akamaro?
Jya ureba amafoto mbere yo gusoma ingingo. Ayo mafoto ashobora gutuma ugira amatsiko y’ibyo ugiye gusoma, maze ugasoma ingingo ubishishikariye. Ni nk’uko bigenda iyo ubonye ibyokurya biryoshye biri ku isahani; wumva wifuje kubirya. Ubwo rero jya wibaza uti: ‘Ni iki mbonye’ kuri aya mafoto?—Amosi 7:7, 8.
Mu gihe usoma ingingo, jya utekereza impamvu ayo mafoto yashyizwemo. Niba hari amagambo aherekeje ifoto, na yo jya uyasoma. Jya ureba aho amafoto ahuriye n’ibyo usoma, n’uko wakurikiza ibigaragara kuri ayo mafoto.
Niba urangije gusoma ingingo, ongera urebe kuri ya mafoto kugira ngo wiyibutse ingingo z’ingenzi wize. Noneho humiriza, ugerageze kwibuka ibyo wabonye kuri ayo mafoto n’amasomo yakwigishije
Reba amafoto ari muri iyi gazeti, urebe n’icyo akwigisha.