ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nyakanga pp. 20-25
  • Ese ‘witoje’ kunyurwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ‘witoje’ kunyurwa?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • JYA WITOZA GUSHIMIRA
  • JYA UKOMEZA KUBA MASO KANDI WICISHE BUGUFI
  • JYA UTEKEREZA KU BYIRINGIRO UFITE
  • “ABAMUTINYA NTA CYO BABURA”
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Jya wibuka ko Yehova ari “Imana nzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ese ushobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nyakanga pp. 20-25

IGICE CYO KWIGWA CYA 31

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

Ese ‘witoje’ kunyurwa?

“Nitoje kunyurwa mu buzima bwose naba ndimo.”—FILI. 4:11.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiradufasha kubona uko kugira umuco wo gushimira, kwicisha bugufi ndetse no gutekereza ku masezerano ya Yehova, bishobora kudufasha kuba abantu banyurwa.

1. Kuba umuntu unyurwa bisobanura iki, kandi se ni iki bidasobanura?

ESE uri umuntu unyurwa? Umuntu unyurwa aba yishimira ibintu byose Yehova yamuhaye, bigatuma agira ibyishimo n’amahoro. Ntababazwa n’ibintu adafite cyangwa ngo bimurakaze. Ariko nanone ntibivuze ko umuntu unyurwa aba adashobora gutekereza ku mibereho ye. Urugero, birakwiriye ko Umukristo akora uko ashoboye ngo akore byinshi mu murimo wa Yehova (Rom. 12:1; 1 Tim. 3:1). Icyakora ntababazwa n’uko inshingano yifuzaga adahise ayibona.

2. Kuki kutanyurwa ari bibi cyane?

2 Kutanyurwa bishobora gutuma dufata imyanzuro mibi. Urugero, abantu batanyurwa bashobora gukora amasaha arenze ayo basanzwe bakora kugira ngo babone amafaranga azatuma bagura ibintu byinshi, kandi mu by’ukuri batabikeneye. Ikibabaje ni uko hari Abakristo bagiye biba amafaranga n’ibindi bintu babaga bifuza. Bashobora kuba baribwiraga bati: “Nanjye nkwiriye gutunga iki kintu”; “maze igihe kinini nkifuza.” Cyangwa bagatekereza bati: “Reka mbe nigurije aya mafaranga nzaba nyishyura.” Icyakora ubujura ubwo ari bwo bwose bubabaza Yehova kandi bugatukisha izina rye (Imig. 30:9). Hari n’abandi bababajwe cyane n’uko batabonye inshingano bifuzaga, bituma bareka gukorera Yehova (Gal. 6:9). None se bigenda bite ngo umuntu wiyeguriye Yehova agere n’aho atekereza gukora ibintu nk’ibyo? Birashoboka ko uwo muntu aba yararetse gukomeza kwitoza umuco wo kunyurwa.

3. Mu Bafilipi 4:​11, 12 hatwigisha iki?

3 Twese dushobora kwitoza umuco wo kunyurwa. Intumwa Pawulo yanditse avuga ko yari ‘yaritoje kunyurwa mu buzima bwose yabaga arimo.’ (Soma mu Bafilipi 4:​11, 12.) Ayo magambo yayanditse igihe yari afunzwe. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ntiyari yaratakaje ibyishimo. Yari ‘yaramenye ibanga ryo kunyurwa.’ Niba kunyurwa bijya bitugora, amagambo Pawulo yavuze n’ibyamubayeho bishobora kudufasha kwizera ko natwe dushobora kugira uwo muco. Ntitwakwitega ko uko twaba tubayeho kose kunyurwa byapfa kwizana. Ahubwo tugomba kubyitoza. Twabikora dute? Reka turebe imico yadufasha kwitoza kunyurwa.

JYA WITOZA GUSHIMIRA

4. Kugira umuco wo gushimira bidufasha bite kuba abantu banyurwa? (1 Abatesalonike 5:18)

4 Inshuro nyinshi, umuntu ukunda gushimira aranyurwa. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:18.) Urugero, iyo tugaragaza umuco wo gushimira kubera ibintu by’ibanze dufite, bishobora gutuma tudahangayikishwa cyane n’ibintu tuba twifuza ariko tudafite. Iyo twishimira inshingano dufite, bituma dukora uko dushoboye ngo tuzisohoze neza aho guhora dutekereza ku zindi twahabwa. Yehova azi ko ari iby’ingenzi ko tuba abantu bashimira. Ni yo mpamvu yandikishije mu Ijambo rye ko tugomba kujya dusenga tumushimira. Kuba abantu bashimira bituma tugira “amahoro y’Imana arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha.”—Fili. 4:​6, 7.

5. Ni iki Abisirayeli bagombaga gutekerezaho bigatuma bashimira? (Reba n’ifoto.)

5 Reka turebe ibyabaye ku Bisirayeli. Inshuro nyinshi bitotomberaga Yehova kubera ko batabonaga ibyokurya nk’ibyo babonaga bari muri Egiputa (Kub. 11:​4-6). Mu by’ukuri ubuzima bwo mu butayu ntibwari bworoshye. None se ni iki cyari kubafasha kunyurwa? Bagombaga gutekereza ku bintu byose Yehova yari yarabakoreye maze bakamushimira. Nanone bagombaga kwibuka ko bakiri muri Egiputa bakoreshwaga imirimo ivunanye cyane, bigatuma Yehova ateza Abanyegiputa ibyago 10 kugira ngo abakureyo. Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Yehova yarabafashije maze batwara ifeza, zahabu n’imyenda by’Abanyegiputa (Kuva 12:​35, 36). Igihe bari bageze ku Nyanja Itukura abasirikare ba Farawo babakurikiye, Yehova yakoze igitangaza amazi y’inyanja yigabanyamo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone uko bambuka. Ikindi kandi, igihe bari bakiri mu butayu, buri munsi Yehova yabagaburiraga manu. None se kuki bitotombaga bashaka ibyokurya? Abisirayeli ntibanyurwaga. Nubwo Yehova yabahaga ibyokurya bihagije, ntibamushimiraga ibyo yabaga yabahaye.

Abisirayeli bamwe bari kubwira Mose ko batishimiye manu bari gutoragura, mu gihe abandi bakomeje kuyitoragura bari no kwitegereza ibiri kuba.

Ni iki cyatumye Abisirayeli batanyurwa? (Reba paragarafu ya 5)


6. Ni ibiki byadufasha kuba abantu bashimira?

6 None se wakora iki ngo witoze kuba umuntu ushimira? Icya mbere, buri munsi ujye ufata akanya utekereze ku bintu byiza byagushimishije. Ushobora no kwandika ibintu bibiri cyangwa bitatu washimira ko ufite (Amag. 3:​22, 23). Icya kabiri, jya uvuga amagambo agaragaza ko ushimira. Jya wihutira gushimira abandi ibyiza bagukoreye. Ikiruta byose, buri gihe jya ushimira Yehova (Zab. 75:1). Icya gatatu, jya uhitamo incuti zikunda gushimira. Iyo dufite incuti zidashimira cyangwa zihora zitotomba, natwe dushobora kuzigana. Ariko iyo incuti zacu zikunda gushimira bishobora gutuma natwe tuba abantu bashimira (Guteg. 1:​26-28; 2 Tim. 3:​1, 2, 5). Iyo dushakishije uburyo bwo gushimira abandi, ntiduhangayikishwa cyane n’ibibazo dufite cyangwa ibintu twifuzaga ariko ntitubibone.

7. Ni iki Mushiki wacu uvugwa muri iyi paragarafu yakoze kugira ngo abe umuntu ushimira, kandi se byamugiriye akahe kamaro?

7 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Aci, wo mu gihugu cya Indoneziya. Yaravuze ati: “Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, natangiye kugereranya uko nari mbayeho n’uko abandi bavandimwe na bashiki bacu bari babayeho. Byatumye numva ntanyuzwe n’uko nari mbayeho” (Gal. 6:4). None se ni iki cyamufashije guhindura uko yabonaga ibintu? Yaravuze ati: “Natangiye gutekereza ku migisha myinshi nabonaga buri munsi, no ku bintu byose nari narabonye bitewe n’uko ndi mu muryango wa Yehova maze ndabimushimira. Ibyo byatumye nyurwa by’ukuri n’uko nari mbayeho.” Niba nawe wumva utanyuzwe n’uko ubayeho, ushobora gukora nk’ibyo mushiki wacu tumaze kuvuga yakoze kugira ngo ube umuntu ushimira.

JYA UKOMEZA KUBA MASO KANDI WICISHE BUGUFI

8. Ni ibiki byabaye kuri Baruki?

8 Umwanditsi w’umuhanuzi Yeremiya witwaga Baruki yigeze kumara igihe atanyuzwe n’uko yari abayeho. Baruki yari afite inshingano itoroshye. Yafashaga Yeremiya kubwira Abisirayeli bari indashima ibintu byari kuzababaho bitewe n’uko bari baranze kumvira Yehova. Icyakora hari igihe cyageze ntiyakomeza kuba maso. Aho gukomeza kwibanda ku bintu Yehova yashakaga ko akora, uko bigaragara yatangiye kwitekerezaho cyane no gutekereza ku byo we yifuzaga gukora. Yehova yakoresheje Yeremiya maze abwira Baruki ati: “Wowe ukomeza kwishakira ibintu bikomeye, reka gukomeza kubishaka” (Yer. 45:​3-5). Mu yandi magambo, ni nkaho yamubwiraga ati: “Nyurwa n’uko ubayeho.” Baruki yumviye Yehova maze akomeza kuba incuti ye.

9. Mu 1 Abakorinto 4:​6, 7 hatwigisha iki? (Reba n’amafoto.)

9 Hari igihe Umukristo ashobora kumva ko ari we ukwiriye inshingano runaka. Ashobora kwiyumva atyo bitewe n’uko afite ubuhanga mu bintu byinshi, ari umunyamwete, amaze imyaka myinshi akorera Yehova cyangwa wenda byose abyujuje. Icyakora iyo nshingano yifuzaga ishobora guhabwa abandi. None se ni iki cyamufasha kugira ngo bitamurakaza? Yagombye gutekereza ku magambo intumwa Pawulo yanditse aboneka mu 1 Abakorinto 4:​6, 7. (Hasome.) Inshingano iyo ari yo yose twahabwa cyangwa ubuhanga bwose dufite bituruka kuri Yehova. Ntabiduha bitewe n’uko hari icyo turusha abandi. Ahubwo ibyo byose Yehova abiduha bitewe n’uko adukunda, kandi akaba agira ineza ihebuje.—Rom. 12:​3, 6; Efe. 2:​8, 9.

Amafoto: Abavandimwe na bashiki bacu bari gusohoza inshingano zitandukanye. 1. Umuvandimwe ari kugenzura uko amatiyo yo ku nyubako y’umuryango wacu ameze. 2. Mushiki wacu ari kugira ibyo abazwa mu ikoraniro ryo mu rurimi rw’amarenga. 3. Umuvandimwe uri gutanga disikuru.

Impano zose twaba dufite zigaragaza ineza ihebuje ya Yehova (Reba paragarafu ya 9)b


10. Twakora iki ngo twitoze umuco wo kwicisha bugufi?

10 Gufata akanya tugatekereza twitonze ku rugero Yesu yadusigiye, bishobora kudutoza umuco wo kwicisha bugufi. Reka turebe ibyabaye mu ijoro Yesu yogejemo ibirenge by’intumwa ze. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Yesu yari azi ko [1] Papa we wo mu ijuru yari yaramuhaye ibintu byose, kandi ko [2] yari yaraturutse ku Mana none akaba [3] yari agiye gusubira ku Mana.” Nubwo byari bimeze bityo ariko ‘yatangiye koza ibirenge by’abigishwa be’ (Yoh. 13:​3-5). Yesu yashoboraga kumva ko intumwa ze ari zo zagombye kumwoza ibirenge. Icyakora igihe yari ku isi, ntiyigeze yumva ko akwiriye kuba umukire cyangwa ngo aharanire kubaho yinezeza (Luka 9:58). Ahubwo yicishaga bugufi kandi akanyurwa. Yesu yadusigiye urugero rwiza rwose.—Yoh. 13:15.

11. Ni iki cyafashije umuvandimwe Dennis kuba umuntu unyurwa?

11 Umuvandimwe witwa Dennis wo mu Buholandi, ahora agerageza kwicisha bugufi nka Yesu Kristo, ariko ntibiba bimworoheye. Yaravuze ati: “Iyo hagize umuntu uhabwa inshingano nifuzaga, rimwe na rimwe ndababara bitewe n’uko mba numva ari njye wari uyikwiriye. Iyo ibyo bimbayeho niyigisha ku muco wo kwicisha bugufi. Muri porogaramu ya JW Library® nashyize hamwe imirongo imwe n’imwe ivuga ku muco wo kwicisha bugufi kugira ngo njye nyibona mu buryo bworoshye, maze nongere nyisome. Nanone hari za disikuru nabitse muri telefone yanjye zivuga ku muco wo kwicisha bugufi, kandi nkunda kuzumva.a Namenye ko ibintu byose twagombye kubikora kugira ngo duheshe Yehova icyubahiro, aho kucyihesha. Yehova atugirira neza akemera ko buri wese agira icyo akora, ariko ni we utuma tugira icyo tugeraho mu murimo tumukorera.” Niwumva utangiye kutishimira inshingano ufite, ujye ugira icyo ukora witoze umuco wo kwicisha bugufi. Ibyo bizagufasha kurushaho kuba incuti ya Yehova kandi unyurwe n’inshingano ufite.—Yak. 4:​6, 8.

JYA UTEKEREZA KU BYIRINGIRO UFITE

12. Ni ayahe masezerano yo mu gihe kizaza adufasha kunyurwa? (Yesaya 65:​21-25)

12 Iyo dutekereje ku bintu byiza Yehova azadukorera mu gihe kizaza, turushaho kuba abantu banyurwa. Igitabo cy’umuhanuzi Yesaya kigaragaza ko Yehova azi ko duhura n’ibibazo byinshi. Ariko nanone adusezeranya ko azabikuraho byose. (Soma muri Yesaya 65:​21-25.) Tuzaba dutuye mu mazu meza kandi dufite umutekano. Tuzaba dufite akazi kadushimishije, kandi tuzagira ibyokurya byinshi biryoshye birimo intungamubiri. Ntituzongera guhangayikishwa n’ibyatubaho cyangwa ibyaba ku bana bacu (Yes. 32:​17, 18; Ezek. 34:25). Ibyo bintu byiza byose Yehova adusezeranya bizabaho rwose.

13. Ni ibihe bibazo duhura na byo tukaba dukeneye gutekereza ku byiringiro dufite?

13 Muri iki gihe, ni bwo dukeneye gutekereza ku byiringiro byacu kurusha mbere hose. Kubera iki? Ni ukubera ko turi “mu minsi y’imperuka,” kandi twese tukaba duhura n’ibibazo “bigoye kwihanganira” (2 Tim. 3:1). Buri munsi Yehova aradufasha, akaduha ubuyobozi n’imbaraga tuba dukeneye kugira ngo dushobore kwihangana (Zab. 145:14). Nanone iyo turi mu bibazo, ibyiringiro byacu biradukomeza. Birashoboka ko kubona ibitunga umuryango wawe bikugora. Ese byaba bishatse kuvuga ko ari uko bizahora? Oya rwose. Yehova yagusezeranyije ko azaguha ibyo ukeneye. Azabiguha muri Paradizo, ndetse aguhe byinshi cyane (Zab. 9:18; 72:​12-14). Ushobora kuba urwaye indwara ihora ikubabaza cyane, ufite agahinda gakabije cyangwa se ufite ubundi burwayi bukomeye. Ese utekereza ko uzahora ubabara utyo kugeza iteka ryose? Oya rwose. Mu isi nshya, kurwara no gupfa ntibizongera kubaho (Ibyah. 21:​3, 4). Muri iki gihe, ibyo byiringiro biradufasha tukumva tunyuzwe kandi bikaturinda kuba abarakare. Niyo abantu baturenganya, tugapfusha abo twakundaga cyangwa hakagira ibindi bintu bibi bitubaho, dushobora kugira ibyishimo n’amahoro. Kubera iki? Ni ukubera ko ibibazo duhura na byo muri iki gihe uko byaba biri kose, ari “ibigeragezo by’akanya gato,” kandi mu isi nshya yegereje, ntibizongera kubaho ukundi.—2 Kor. 4:​17, 18.

14. Ni iki cyadufasha kugira ibyiringiro bikomeye?

14 None se ko ibyiringiro bidufasha kuba abantu banyuzwe, twakora iki ngo tugire ibyiringiro bikomeye? Nk’uko hari umuntu ushobora kwambara linete kugira ngo abone neza ibintu biri kure ye, natwe twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire ibyiringiro bikomeye, bidufashe gusobanukirwa neza ibyo Yehova azadukorera muri Paradizo. Niba tujya duhangayikishwa n’ibibazo by’amafaranga, dushobora gutekereza uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya, igihe amafaranga, amadeni n’ubukene bizaba bitakiriho. Nanone niba tujya duhangayikishwa n’inshingano tutarahabwa, dushobora gutekereza ukuntu iyo mihangayiko nta cyo izaba ivuze igihe tuzaba dutunganye, kandi tukaba tumaze imyaka ibarirwa mu bihumbi dukorera Yehova (1 Tim. 6:19). Gutekereza ku bintu byiza bizaba mu gihe kizaza bishobora kutugora bitewe n’imihangayiko duhura na yo muri iki gihe. Ariko iyo twitoje guhora dutekereza ku bintu Yehova adusezeranya, ni byo dukomeza gutekerezaho aho guhora dutekereza ku bibazo dufite.

15. Ibyo Christa yavuze bitwigisha iki?

15 Reka turebe uko kugira ibyiringiro byafashije Christa, umugore wa Dennis twigeze kuvuga. Yaravuze ati: “Mfite indwara ituma umubiri wanjye urushaho kugenda ucika intege. Ngendera mu kagare k’abafite ubumuga kuko ntashobora kugenda. Amasaha menshi ku munsi ni ayo mara ndyamye, kandi mporana ububabare. Muganga aherutse kumbwira ko indwara yanjye itazakira. Ariko nahise ntekereza nti: ‘igihe kizaza ntitukibona kimwe.’ Nkomeza gutekereza ku byiringiro mfite bigatuma numva ntuje. Nubwo muri iki gihe mba ngomba kwihanganira ibibazo byinshi, mu isi nshya nzagira ubuzima bwiza.”

“ABAMUTINYA NTA CYO BABURA”

16. Kuki Umwami Dawidi yavuze ko abatinya Yehova “nta cyo babura”?

16 Nubwo umugaragu wa Yehova yaba anyuzwe, ashobora guhura n’ibibazo. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku Mwami Dawidi. Abana be bagera nibura kuri batatu barapfuye, abantu baramubeshyera, incuti ze ziramugambanira kandi yamaze imyaka myinshi ahunga, kuko Umwami Sawuli yamuhigaga ashaka kumwica. Nyamara mu gihe yari agihanganye n’ibyo bibazo, yavuze ibyerekeye Yehova agira ati: “Abamutinya nta cyo babura” (Zab. 34:​9, 10). None se ni iki cyatumye avuga ayo magambo? Ni ukubera ko nubwo turi abagaragu ba Yehova tutitega ko tuzabaho nta bibazo duhura na byo. Ariko twizeye tudashidikanya ko tutazigera tubura ibintu by’ingenzi dukeneye (Zab. 145:16). Kimwe na Dawidi twizeye ko Yehova azadufasha kwihanganira ibigeragezo byose duhura na byo. Ibyo bishobora kudufasha kuba abantu banyurwa.

17. Kuki wiyemeje kuba umuntu unyurwa?

17 Yehova yifuza ko waba umuntu unyurwa (Zab. 131:​1, 2). Ubwo rero, ujye ukora ibishoboka byose kugira ngo ubigereho. Nukora uko ushoboye ukitoza umuco wo gushimira, ugakomeza kuba maso, ukicisha bugufi, kandi ukarushaho kugira ibyiringiro bikomeye, nawe uzaba ushobora kuvuga ngo: “Rwose umugabane wanjye uranshimishije.”—Zab. 16:​5, 6.

IBINTU BIKURIKIRA BYAGUFASHA BITE KUBA UMUNTU UNYURWA?

  • Kwitoza umuco wo gushimira

  • Gukomeza kuba maso no kwicisha bugufi

  • Gutekereza ku byiringiro byawe

INDIRIMBO YA 118 “Twongerere ukwizera”

a Urugero, ushobora kujya ku rubuga rwa jw.org, ukareba isomo ry’umunsi rifite umutwe uvuga ngo: “Yehova yita ku biyoroshya” n’irivuga ngo: “Kwibona bibanziriza kurimbuka.”

b IBISOBANURO BY’IFOTO.: Umuvandimwe uri kwita ku nyubako y’umuryango wacu, mushiki wacu wize ururimi rw’amarenga arimo kugira ibyo abazwa mu ikoraniro ry’akarere n’umuvandimwe uri gutanga disikuru.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze