ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nzeri pp. 26-30
  • Yehova yadufashaga kumenyera no kwishimira aho twoherezwaga hose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yadufashaga kumenyera no kwishimira aho twoherezwaga hose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ibisa na byo
  • Yehova yampaye imigisha irenze iyo nari niteze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yehova ‘yagoroye inzira zanjye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Yehova ni ubuhungiro bwanjye n’imbaraga zanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Uko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe inshingano zihindutse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nzeri pp. 26-30
Mats na Ann-Catrin bahagaze iruhande rw’imodoka yabo ahantu mu giturage.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yadufashaga kumenyera no kwishimira aho twoherezwaga hose

BYAVUZWE NA MATS NA ANN-CATRIN KASSHOLM

UMUGABO n’umugore bitwa Mats na Ann-Catrin bo muri Suwede batewe inkunga yo kujya bishimira inshingano yose bari guhabwa. Kandi koko nubwo boherejwe ahantu hatandukanye, bakomeje kwishima. Reka turebe ukuntu inama bagiriwe yabafashije.

Mats Kassholm n’umugore we bize Ishuri rya Gileyadi mu mwaka wa 1979. Mu gihe cy’imyaka myinshi boherejwe gukorera umurimo mu bihugu bitandukanye, ni ukuvuga muri Irani, ibirwa bya Maurice, Miyanimari, Tanzaniya, Uganda na Zayire. Igihe bari mu Ishuri rya Gileyadi, ni bwo umwarimu witwa Jack Redford yabagiriye inama yabafashije kwemera inshingano iyo ari yo yose bahawe, bakishimira aho ari ho hose boherejwe. Kandi koko, bakoreye ahantu hatandukanye. Reka babidusobanurire.

Mubanze mutubwire uko mwamenye ukuri.

Mats: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, papa yabaga muri Polonye kandi yabonaga uburyarya bwinshi bwabaga muri Kiliziya Gatolika. Icyakora yakundaga kuvuga ati: “Nzi neza ko hariho idini ry’ukuri.” Nyuma y’igihe naje kumenya ko yavugaga ukuri. Naguze ibitabo byinshi byari byarakoreshejwe. Kimwe muri byo cyari igitabo cy’ubururu gifite umutwe uvuga ngo: “Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka.” Umutwe w’icyo gitabo waranshimishije cyane, maze muri iryo joro ndara ndangije kugisoma. Byageze mu gitondo nzi neza ko nabonye idini ry’ukuri.

Kuva mu kwezi kwa kane, mu mwaka wa 1972, nasomye ibindi bitabo byinshi by’Abahamya ba Yehova kandi byamfashije kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga kuri Bibiliya. Numvaga meze nk’umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu, wabonye isaro ry’agaciro kenshi, maze akagurisha ibyo yari atunze byose kugira ngo arigure. Ibintu nk’ibyo ni byo nakoze. Naretse kujya kwiga muri kaminuza kugira ngo nzabe umuganga, maze mpitamo gukorera Yehova (Mat. 13:​45, 46). Nabatijwe ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 1972.

Mu mwaka umwe, ababyeyi banjye na murumuna wanjye na bo bemeye ukuri barabatizwa. Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 1973, nabaye umupayiniya w’igihe cyose. Mu itorero ryacu harimo umukobwa mwiza w’umupayiniya w’igihe cyose witwa Ann-Catrin wakundaga Yehova cyane. Twarakundanye, maze mu mwaka wa 1975 dukora ubukwe. Twamaze imyaka ine mu mujyi mwiza cyane wo muri Suwede witwa Strömsund warimo abantu benshi bifuzaga kwiga Bibiliya.

Ann-Catrin: Papa yamenye ukuri ari hafi kurangiza kaminuza mu mujyi wa Stockholm. Icyo gihe nari mfite amezi atatu gusa, ariko yanjyanaga mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Mama ntiyabyishimiye kandi yakoraga uko ashoboye ngo agaragaze ko ibyo Abahamya ba Yehova bigisha atari ukuri. Ariko ntiyabigezeho. Nyuma yaho na we yaje kubatizwa. Mfite imyaka 13 nanjye narabatijwe, kandi mba umupayiniya w’igihe cyose mfite imyaka 16. Maze gukorera umurimo mu mujyi wa Umeå, ahari hakenewe ababwiriza benshi, nabaye umupayiniya wa bwite.

Njye na Mats tumaze gushakana, twishimiye gufasha abantu benshi kumenya ukuri. Umwe muri bo ni umukobwa witwaga Maivor, wari hafi kugira imyaka 20, wakoraga siporo yarabigize umwuga. Kugira ngo akore byinshi mu murimo wa Yehova, yaretse iyo siporo yashoboraga gutuma aba icyamamare kandi akabona amafaranga menshi maze akorana ubupayiniya na murumuna wanjye. Bize Ishuri rya Gileyadi mu mwaka wa 1984, none ubu baracyakorera ubumisiyonari mu gihugu cya Ekwateri.

Mu nshingano y’ubumisiyonari, ni iki cyabafashaga kwishimira aho baboherezaga hose no kuhamenyera?

Mats: Twagiye twimukira ahantu hatandukanye, ariko kimwe mu byadufashaga kumenyera aho twabaga twimukiye, ni uko twakoraga ibishoboka byose tukigana Yesu, cyane cyane umuco we wo kwicisha bugufi (Kolo. 2:​6, 7). Urugero, aho kwitega ko abavandimwe na bashiki bacu bakora ibintu nk’uko dusanzwe tubikora, ni twe twageragezaga kumenya impamvu bakora ibintu mu buryo runaka. Twabaga twifuza gusobanukirwa uko babona ibintu n’umuco wabo. Iyo twiganaga Yesu, kumenyera aho twabaga twoherejwe no kuhishimira byarushagaho kutworohera.—Zab. 1:​2, 3.

Mats na Ann-Catrin batwaye ibikapu byabo n’ibyokurya.

Inshuro nyinshi twajyaga gusura amatorero

Ann-Catrin: Iyo batwimuriraga ahandi hantu, twabaga tumeze nk’igiti cyimuriwe ahandi. Kiba gikeneye urumuri rw’izuba kugira ngo gikure. Buri gihe Yehova yatuberaga “izuba” (Zab. 84:11). Yaduhaga abavandimwe na bashiki bacu badukunda cyane. Urugero, abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ry’i Tehran muri Irani, bagiraga umuco wo kwakira abashyitsi kandi bakagira ubuntu. Byatwibukije inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje uwo muco. Twumvaga twakwigumira muri Irani. Ariko mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 1980, umurimo w’Abahamya ba Yehova warahagaritswe, maze abategetsi baduha amasaha 48 yo kuba tuvuye muri icyo gihugu. Twoherejwe muri Afurika mu gihugu cya Zayire (ubu akaba ari Kongo-Kinshasa).

Inzu iciriritse yo mu giturage cyo muri Zayire.

Ibintu twibuka bikadushimisha cyane igihe twakoreraga muri Zayire, mu mwaka wa 1982

Nkimenya ko batwohereje muri Afurika, nararize. Nari narumvise ko haba inzoka n’indwara, bikaba byaranteraga ubwoba. Ariko umugabo n’umugore we bari barahakoreye imyaka myinshi, baratubwiye bati: “Ntimugire ubwoba. Ntimuraba muri Afurika. Ariko tuzi neza ko nimuhagera, muzahakunda.” Kandi koko ibyo bavugaga byari ukuri. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika bagira urukundo n’urugwiro. Nyuma y’imyaka itandatu, ubwo umurimo wacu wahagarikwaga muri Zayire tukaba twaragombaga kuhava, narisetse kuko narimo nsenga mbwira Yehova nti: “Ntiwemere ko tuva muri Afurika.”

Ni ibiki byabashimishije mu gihe mumaze mukorera Yehova?

Ann-Catrin yicaye ku ntebe bahina iruhande rw’imodoka yabo yo mu bwoko bwa Kombi.

Imodoka twararagamo muri Tanzaniya, mu mwaka wa 1988

Mats: Twishimiye kugira incuti z’abamisiyonari bo mu bihugu bitandukanye. Nanone hari ubwo buri wese yabaga afite abantu bagera kuri 20 yigisha Bibiliya. Ibyo byaradushimishaga cyane. Ikindi kandi, sinzibagirwa ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika bagira urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi. Iyo twabaga twasuye amatorero muri Tanzaniya, twararaga mu modoka yacu. Ariko abavandimwe baho nubwo bari abakene cyane, bakoraga uko bashoboye kose ntitugire icyo tubura (2 Kor. 8:3). Icyakora ikintu cyadushimishaga cyane, ni igihe twitaga igihe cyo kubwirana inkuru. Buri mugoroba njye na Ann-Catrin twaricaraga tukabwirana ibyabaye kuri uwo munsi kandi tugashimira Yehova kuba yabanye natwe.

Ann-Catrin: Njye nashimishijwe cyane no kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi. Twize indimi zitandukanye, urugero nk’Igifaransa, Igifarisi, Igiswayire n’Ikigande. Nanone namenye imico y’ahantu hatandukanye. Twatoje abavandimwe na bashiki bacu bakiri bashya, tubona incuti nziza kandi dukorera Yehova twunze ubumwe na zo.—Zef. 3:9.

Nanone twabonaga ibintu byiza cyane Yehova yaremye. Igihe cyose twemeraga kwimukira ahantu hashya, twumvaga ari nkaho Yehova ari kudutembereza agenda atwereka ahantu nyaburanga. Yatwigishije ibintu twe ubwacu tutari kuzigera tumenya.

Amafoto: 1. Mats na Ann-Catrin bari kubwiriza umugore uri kumwe n’abana be. 2. Ann-Catrin ari kubwiriza umusore w’Umumasayi.

Tubwiriza mu mafasi atandukanye yo muri Tanzaniya

Ni ibihe bibazo mwahuye na byo, kandi se ni iki cyabafashije kubyihanganira?

Mats: Hari igihe twarwaraga indwara zitandukanye, urugero nka malariya. Nanone hari igihe Ann-Catrin yabaga agomba kubagwa bidutunguye. Twajyaga tunahangayikishwa n’ababyeyi bacu bari bageze mu zabukuru. Dushimira cyane abo tuvukana kuko babitayeho. Mu gihe bitaga ku babyeyi bacu, bakomeje kugaragaza umuco wo kwihangana, ibyishimo n’urukundo (1 Tim. 5:4). Icyakora hari igihe twumvaga duhangayitse, bitewe n’uko twifuzaga gukora byinshi ngo dufashe ababyeyi bacu aho kubafasha turi kure.

Ann-Catrin: Mu mwaka wa 1983 igihe twari muri Zayire, narwaye kolera yenda kunyica. Muganga yabwiye Mats ati: “Agomba kurara avuye muri iki gihugu.” Ku munsi wakurikiyeho, twagiye mu ndege itwara imizigo tujya muri Suwede. Ni yo ndege yonyine yashoboraga kuboneka.

Mats: Twararize cyane kuko twatekerezaga ko tutazongera gukora umurimo w’ubumisiyonari. Nubwo muganga yatekerezaga ko Ann-Catrin atazakira, yarakize. Nyuma y’umwaka twasubiye muri Zayire, ariko noneho tujya mu itorero rito ryakoreshaga Igiswayire, ryari i Lubumbashi.

Ann-Catrin: Igihe twari i Lubumbashi naratwise, ariko ikibabaje ni uko inda yavuyemo. Nubwo tutari twarigeze duteganya kubyara, kubura umwana wacu byarambabaje cyane. Icyakora muri icyo gihe cy’akababaro, Yehova yaduhaye impano tutari twiteze. Twabonye abantu benshi cyane twigisha Bibiliya kurusha mbere hose. Hatarashira n’umwaka ababwiriza bo mu itorero ryacu bariyongereye bava kuri 35 bagera kuri 70, kandi abazaga mu materaniro na bo bariyongera bava kuri 40 bagera kuri 220. Twabaga dufite byinshi byo gukora mu murimo wo kubwiriza, kandi Yehova yaduhaye umugisha maze birampumuriza. Icyakora inshuro nyinshi dutekereza ku mwana wacu kandi tukamuvugaho. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azadukiza agahinda kose twagize.

Mats: Hari igihe Ann-Catrin yatangiye kugira ikibazo cy’umunaniro ukabije. Icyo gihe nanjye basanze mfite kanseri ku rura runini kandi nari nkeneye kubagwa. Ariko ubu meze neza kandi Ann-Catrin na we akora ibyo ashoboye byose mu murimo wa Yehova.

Twaje kubona ko atari twe twenyine twari duhanganye n’ibibazo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, twasuye abavandimwe na bashiki bacu benshi bari mu nkambi. Kwibonera ukuntu bari bafite ukwizera gukomeye, uko bihanganaga n’ukuntu bakomezaga kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi nubwo byari bigoye cyane, byatweretse ko Yehova afite ubushobozi bwo gufasha abantu be mu bigeragezo byose bahura na byo.—Zab. 55:22.

Ann-Catrin: Hari ikindi kibazo twahuye na cyo mu mwaka wa 2007 igihe twari twagiye muri Uganda, mu birori byo kwegurira Yehova ibiro by’ishami byaho. Iyo gahunda irangiye, abamisiyonari n’abakozi ba Beteli twafashe imodoka twerekeza i Nairobi muri Kenya, twese hamwe tukaba twari 25. Icyakora tutaragera ku mupaka wa Kenya, ikamyo yaduturutse imbere igonga bisi twarimo. Shoferi n’abavandimwe batanu bahise bapfa. Undi mushiki wacu we yaguye mu bitaro nyuma yaho. Si twe tuzarota twongeye kubona izo ncuti zacu!—Yobu 14:​13-15.

Nanjye narakomeretse, ariko naje gukira. Gusa njye na Mats n’abandi bantu bake twakomeje kugira ihungabana twatewe n’iyo mpanuka. Njye ibyo bibazo by’ihungabana byakundaga kumfata ari nijoro, ngahita nkangukira hejuru meze nk’umuntu urwaye umutima. Byabaga biteye ubwoba. Gusenga cyane no gusoma imirongo dukunda yo muri Bibiliya iduhumuriza, byatumaga twumva dutuje. Twagiye no gushaka abaganga bavura ibijyanye n’ihungabana kandi byaradufashije cyane. Ubu ntitukigira ibibazo by’ihungabana cyane kandi dusenga Yehova tumusaba ko yadufasha tugahumuriza abandi bafite ibibazo nk’ibyo.

Iyo muri kuvuga icyabafashije kwihanganira ibibazo mwahuye na byo, muvuga ko Yehova ‘yabatwaye nk’utwaye amagi mabisi.’ Ni iki muba mushatse kuvuga?

Mats: Iyo mvugo ngo: “Yadutwaye nk’utwaye amagi mabisi” ikomoka ku mugani w’Igiswayire (Tumebebwa kama mayai mabichi). Nk’uko umuntu utwaye amagi mabisi yitonda kugira ngo atameneka, ni ko Yehova na we yatwitayeho mu nshingano zose twahawe abigiranye urukundo. Buri gihe twabaga dufite ibyo dukeneye, ndetse dufite n’ibirenze. Kimwe mu byo Yehova yakoze kugira ngo atugaragarize ko adukunda kandi ko adushyigikiye, ni ukuntu Inteko Nyobozi yishyiraga mu mwanya wacu.

Ann-Catrin: Hari urundi rugero rugaragaza ukuntu Yehova yatwitayeho abigiranye urukundo. Umunsi umwe, umuntu wo muri Suwede yarampamagaye ambwira ko papa ari mu bitaro, akaba yari arwariye mu ndembe. Icyo gihe Mats na we yari afite intege nke bitewe n’uko yari amaze igihe gito akize malariya. Kubera ko tutari dufite amafaranga yo kugura amatike y’indege itujyana mu rugo, twafashe umwanzuro wo kugurisha imodoka yacu. Icyakora hari abandi bantu bahise baduhamagara. Ababanje kuduhamagara ni umugabo n’umugore we bari bumvise ibibazo twahuye na byo, biyemeza kutugurira itike imwe y’indege. Undi waduhamagaye ni mushiki wacu wari ugeze mu zabukuru, wari warabitse amafaranga mu gasanduku yari yaranditseho ngo: “Ni ayo gufasha umuntu.” Mu minota mike gusa, Yehova yari adufashije kubona amatike.—Heb. 13:6.

Ni ayahe masomo mwize mu myaka irenga 50 mumaze mu murimo w’igihe cyose?

Mats na Ann-Catrin bahagararanye bishimye.

Aho dukorera ubu muri Miyanimari

Ann-Catrin: Namenye ko iyo ‘dukomeje gutuza no kurangwa n’icyizere,’ ari bwo tugira imbaraga. Iyo twiringiye Yehova na we araturwanirira (Yes. 30:15; 2 Ngoma 20:​15, 17). Mu nshingano zose twagiye duhabwa, twakoreraga Yehova n’umutima wacu wose kandi byatumye tubona imigisha tutari kuzigera tubona iyo dukora ibindi bintu.

Mats: Isomo ry’ingenzi nize, ni ukwishingikiriza kuri Yehova mu bibazo byose naba mfite, maze ngategereza uko azamfasha (Zab. 37:5). Buri gihe yagiye amfasha nk’uko yabisezeranyije. N’ubu turacyibonera ukuntu Yehova adufasha mu nshingano dufite kuri Beteli yo muri Miyanimari.

Twiringiye ko abakiri bato benshi bifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, azabagaragariza urukundo rwe rudahemuka nk’uko yarutugaragarije. Twizera tudashidikanya ko bazakora byinshi mu murimo wa Yehova nibemera ko abafasha kumenyera no kwishimira aho azabohereza hose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze