IBIVUGWA MURI BIBILIYA
Yesu ‘yatojwe kumvira’
Igihe cyose Yesu yumviraga Yehova (Yoh. 8:29). None se kuki Bibiliya ivuga ngo: “Imibabaro yahuye na yo yamutoje kumvira”?—Heb. 5:8.
Igihe Yesu yari ku isi, yahuye n’ibintu atari yarigeze ahura na byo ari mu ijuru. Urugero, yarezwe n’ababyeyi bakundaga Yehova ariko batari batunganye (Luka 2:51). Abayobozi b’amadini bari abagome n’abategetsi babi bamukoreye ibikorwa bibi (Mat. 26:59; Mar. 15:15). Nanone yapfuye urupfu rubabaje cyane. Bibiliya igira iti: “Yicishije bugufi kandi arumvira kugeza apfuye.”—Fili. 2:8.
Ibyo bintu byose yahuye na byo byamwigishije kumvira mu buryo butandukanye n’uko yumviraga ari mu ijuru. Ubwo rero, yashoboraga kuba Umwami utunganye n’Umutambyi Mukuru ushobora kwiyumvisha ibibazo duhangana na byo (Heb. 4:15; 5:9). Imibabaro yahuye na yo imaze kumutoza kumvira, Yehova yarushijeho kubona ko ari uw’agaciro. Natwe iyo duhuye n’ibibazo bikomeye tugakomeza kumvira, turushaho kuba ab’agaciro mu maso ya Yehova kandi akadukoresha aho ari ho hose ashaka.—Yak. 1:4.