ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nzeri p. 31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ibisa na byo
  • Ibivugwa mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Yehova aha imbaraga abananiwe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Amasomo tuvana ku nyoni
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • “Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nzeri p. 31

Ibibazo by’abasomyi

Uwanditse Imigani 30:​18, 19 yaravuze ati: “Ukuntu umusore yitwara ku nkumi,” sinashoboye ‘kubimenya.’ Yashakaga kuvuga iki?

Abantu benshi harimo n’abahanga mu gusobanura Bibiliya, bagiye bibaza icyo ayo magambo asobanura. Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, iyo mirongo yombi igira iti: “Hari ibintu bitatu byantangaje cyane, ndetse hari bine ntamenye: Uko kagoma igenda mu kirere, uko inzoka igenda ku rutare, uko ubwato bugenda mu nyanja hagati, n’ukuntu umusore yitwara ku nkumi.”—Imig. 30:​18, 19.

Mbere twumvaga ko amagambo avuga ngo: “Ukuntu umusore yitwara ku nkumi,” asobanura ibintu bibi. Kubera iki? Ni ukubera ko indi mirongo yo muri icyo gice ivuga ibintu bibi bitajya bivuga biti: “Ndahaze” (Imig. 30:​15, 16). Umurongo wa 20 wo werekeza ku mugore w’umusambanyi uvuga ko ‘nta kibi yakoze.’ Ubwo rero, twatekerezaga ko ibivugwa mu murongo wa 19 byerekeza ku bintu bikora igikorwa ariko ntihagire umenya icyabaye. Twumvaga ko kimwe n’uko kagoma igenda mu kirere, uko inzoka igenda ku rutare n’uko ubwato bugenda mu nyanja hagati, ari na ko umusore ashobora gukora ibintu ntihazagire umenya ibyo yakoze. Twashingiraga kuri iyo myumvire tugatekereza ko amagambo avuga ngo: “Ukuntu umusore yitwara ku nkumi” yerekeza ku bintu bibi, ni ukuvuga ukuntu umusore ashuka inkumi kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.

Icyakora hari impamvu zumvikana zigaragaza ko ibivugwa mu murongo wa 18 n’uwa 19 byerekeza ku bintu byiza. Umwanditsi yashakaga kuvuga gusa ibintu byamutangazaga cyane.

Inyandiko z’Igiheburayo zandikishijwe intoki na zo zemeza ko umurongo wa 19 werekeza ku bintu byiza. Hari igitabo cyavuze ko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ntamenye” mu Migani 30:​18, risobanura ikintu umuntu abona ko kidasanzwe, kidashoboka ndetse gitangaje cyane.—Theological Lexicon of the Old Testament.

Porofeseri Crawford H. Toy wo muri kaminuza ya Harvard, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we yavuze ko ayo magambo yo muri Bibiliya aterekeza ku kintu kibi. Yaravuze ati: “Icyo umwanditsi yashakaga kuvuga ni ukuntu ibintu bivugwa muri iyo mirongo bitangaje cyane.”

Ubwo rero, bishyize mu gaciro kuvuga ko amagambo yo mu Migani 30:​18, 19 yerekeza ku bintu bitangaje cyane ndetse tudashobora kumenya. Kimwe n’uwo mwanditsi wa Bibiliya, natwe dutangazwa cyane n’ukuntu kagoma iguruka hejuru cyane mu kirere, ukuntu inzoka itagira amaguru igenda yihuta cyane ku rutare, ukuntu ubwato buremereye cyane bugenda mu nyanja hagati n’ukuntu umusore n’inkumi bakundana kandi bakazabana neza bishimye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze