ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Ukwakira pp. 24-29
  • Mujye mwibuka gusenga musabira abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mujye mwibuka gusenga musabira abandi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI TUGOMBA GUSENGA DUSABIRA ABANDI?
  • BAKENEYE KO DUSENGA TUBASABIRA
  • IGIHE USENGA USABIRA UMUNTU KU GITI CYE
  • MU GIHE DUSENGA TUJYE TWITEGA IBINTU BISHYIZE MU GACIRO
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Uko wasenga ukarushaho kuba incuti ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Ukwakira pp. 24-29

IGICE CYO KWIGWA CYA 43

INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye

Mujye mwibuka gusenga musabira abandi

‘Mujye musenga musabirana. Iyo umukiranutsi asenze yinginga, isengesho rye rigira imbaraga nyinshi.’—YAK. 5:16.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiradufasha kumenya impamvu gusenga dusabira abandi ari iby’ingenzi n’uko twabikora.

1. Tubwirwa n’iki ko Yehova aha agaciro amasengesho yacu?

ISENGESHO ni impano nziza cyane. Tekereza kuri ibi: Yehova yahaye abamarayika inshingano zitandukanye (Zab. 91:11). Nanone yahaye Umwana we inshingano z’ingenzi cyane (Mat. 28:18). Ariko se, ni nde yaba yarahaye inshingano yo kumva amasengesho yacu? Nta we. We ubwe yahisemo kujya ayiyumvira. Yehova we “wumva amasengesho” ni we ubwe utwumva iyo tumusenze.—Zab. 65:2.

2. Ni uruhe rugero intumwa Pawulo yadusigiye ku birebana no gusenga dusabira abandi?

2 Nubwo dushobora gusenga Yehova twisanzuye tukamubwira ibiduhangayikishije byose, twagombye no kumusenga dusabira abandi. Intumwa Pawulo na we yasengaga asabira abandi. Urugero, mu ibaruwa yandikiye itorero ryo muri Efeso, yaravuze ati: “Nkomeza kubavuga mu masengesho yanjye” (Efe. 1:16). Nanone Pawulo yasengeraga abantu ku giti cyabo. Urugero, yabwiye Timoteyo ati: ‘Nshimira Imana, ngahora nkwibuka iyo nsenga ninginga ku manywa na nijoro’ (2 Tim. 1:3). Pawulo yabaga afite ibibazo bye bwite yabwira Imana mu isengesho (2 Kor. 11:23; 12:​7, 8). Icyakora, yafataga umwanya agasengera n’abandi.

3. Kuki dushobora kwibagirwa gusenga dusabira abandi?

3 Hari igihe dushobora kwibagirwa gusenga dusabira abandi. Kubera iki? Hari mushiki wacu witwa Sabrinaa wavuze impamvu ibitera. Yaravuze ati: “Ubuzima bwo muri iki gihe, butuma abantu bahora bahuze cyane. Dushobora guhora dutekereza ku bibazo byacu, bigatuma buri gihe dusenga dusaba gusa ibyo twe dukeneye.” Ese nawe ibyo bikubaho? Niba bijya bikubaho, iki gice gishobora kugufasha. Kiragufasha (1) gusobanukirwa impamvu gusenga usabira abandi ari iby’ingenzi, (2) kinagaragaze inama z’uko wabikora.

KUKI TUGOMBA GUSENGA DUSABIRA ABANDI?

4-5. Ni mu buhe buryo amasengesho dusenga dusabira abandi ‘agira imbaraga nyinshi’? (Yakobo 5:16)

4 Amasengesho tuvuga dusabira abandi ‘agira imbaraga nyinshi.’ (Soma muri Yakobo 5:16.) Ese koko gusenga dusabira abandi, bishobora kugira icyo bihindura ku byari kuba? Yego rwose. Yesu yari azi ko intumwa Petero yari agiye kumwihakana, maze aramubwira ati: “Nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kutagabanuka” (Luka 22:32). Pawulo na we yari azi ko isengesho rishobora kugira icyo rihindura. Igihe yari afungiwe i Roma arengana, yandikiye Filemoni ati: “Niringiye ko binyuze ku masengesho yanyu nzafungurwa nkagaruka aho muri” (File. 22). Kandi ni ko byagenze. Bidatinze Pawulo yarafunguwe, yongera gukora umurimo wo kubwiriza.

5 Birumvikana ariko ko ibyo bidasobanura ko iyo dusenze, Yehova aba agomba byanze bikunze gukora ibyo tumusabye. Yita cyane ku kuntu abagaragu be baba bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ikintu runaka bavuze mu isengesho, kandi hari igihe ahitamo gukora ibyo bamusabye. Kumenya ibyo bituma dusenga Yehova dushyizeho umwete, tukamubwira ikibazo runaka, ahasigaye tukiringira tudashidikanya ko azagikemura mu buryo bwiza.—Zab. 37:5; 2 Kor. 1:11.

6. Amasengesho dusenga dusabira abandi, agira akahe kamaro ku birebana n’uko tubabona? (1 Petero 3:8)

6 Amasengesho tuvuga dusabira abandi, atuma ‘tubagirira impuhwe.’ (Soma muri 1 Petero 3:8.) Umuntu ugira impuhwe, abona ibibazo undi afite, akifuza kugira icyo akora kugira ngo amufashe (Mar. 1:​40, 41). Umusaza w’itorero witwa Michael yaravuze ati: “Iyo nsenze nsabira abandi kubera ibibazo bafite, ndushaho kwiyumvisha ingorane bahanganye na zo kandi ibyo bituma ndushaho kubakunda. Numva narushijeho kuba hafi yabo nubwo bashobora kuba batabizi.” Umusaza w’itorero witwa Richard na we yavuze akandi kamaro ko gusenga dusabira abandi. Yaravuze ati: “Iyo dusenze dusabira umuntu, turushaho kugira icyifuzo cyo kugira icyo dukora ngo tumufashe.” Yongeyeho ati: “Iyo tugize ikintu gifatika dukorera umuntu twasabiye mu isengesho, ni nkaho tuba tugize uruhare mu gutuma iryo sengesho twasenze risubizwa.”

7. Gusenga dusabira abandi, bidufasha bite kudahangayikishwa gusa n’ibibazo byacu? (Abafilipi 2:​3, 4) (Reba n’amafoto.)

7 Amasengesho dusenga dusabira abandi, atuma tutibanda ku bibazo byacu gusa. (Soma mu Bafilipi 2:​3, 4.) Kubera ko turi mu isi iyoborwa na Satani, buri muntu wese aba afite ibibazo (1 Yoh. 5:19; Ibyah. 12:12). Iyo dufite akamenyero ko gusenga dusabira abandi, bitwibutsa ko ibibazo nk’ibyo dufite ‘bigera ku muryango wose w’abavandimwe’ (1 Pet. 5:9). Umupayiniya witwa Katherine yaravuze ati: “Gusenga nsabira abandi binyibutsa ko atari njye njyenyine uba ufite ibibazo. Ibyo bituma ntakabya guhangayikishwa n’ibibazo byanjye.”

Amafoto: Abavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo bahanganye na byo, barimo gusenga basabira abandi. 1. Umwana w’umukobwa wicaye mu buriri bwe arimo gusenga; agafoto gato kagaragaza umuryango uri mu bwato. Bari guhunga kubera ko aho batuye habaye imyuzure. 2. Umuryango twabonye mu ifoto ibanza urimo gusengera hamwe; agafoto gato kagaragaza umuvandimwe uri muri gereza. 3. Wa muvandimwe ufunzwe twabonye mu ifoto ibanza, ari gusengera muri kasho; agafoto gato kagaragaza mushiki wacu ugeze mu zabukuru urwariye mu bitaro. 4. Mushiki wacu twabonye mu ifoto ibanza, arimo gusenga; agafoto gato karagaragaza wa mwana w’umukobwa twabonye mu ifoto ya mbere noneho yicaye wenyine mu ishuri, abandi bari kwizihiza umunsi w’amavuko.

Gusenga dusabira abandi bituma tudatekereza gusa ku bibazo byacu (Reba paragarafu ya 7)d


BAKENEYE KO DUSENGA TUBASABIRA

8. Tanga urugero rw’abantu dushobora kuvuga mu masengesho yacu.

8 Ni ba nde dushobora kuvuga mu masengesho yacu? Dushobora gusenga dusabira abantu bafite ibibazo muri rusange, urugero nk’abarwayi, abakiri bato baba bari ku ishuri abo bigana bakaba babaseka cyangwa babahatira gukora ibintu bibi, cyangwa abafite ibibazo biterwa n’izabukuru. Abenshi mu Bakristo bagenzi bacu baratotezwa, wenda bagatotezwa na bene wabo cyangwa leta (Mat. 10:​18, 36; Ibyak. 12:5). Nanone bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu barahunze kubera intambara. Abandi bo bahuye n’ibiza. Dushobora kuba tutazi abo bavandimwe na bashiki bacu, ariko iyo dusenze tubasabira tuba twumviye itegeko rya Yesu ryo ‘gukundana.’—Yoh. 13:34.

9. Kuki twagombye gusenga dusabira abafite inshingano mu muryango wa Yehova n’abagore babo?

9 Dushobora no gusenga dusabira abafite inshingano mu muryango wa Yehova. Muri bo harimo abagize Inteko Nyobozi n’ababafasha, abagize Komite z’Ibiro by’Ishami, abavandimwe bahagarariye imirimo kuri Beteli, abagenzuzi basura amatorero, abasaza b’itorero n’abakozi b’itorero. Nubwo abenshi muri abo bavandimwe baba bafite ibibazo bahanganye na byo, baritanga cyane kugira ngo badufashe (2 Kor. 12:15). Urugero, umugenzuzi usura amatorero witwa Mark yaravuze ati: “Kuba ntaba hafi y’ababyeyi banjye bageze mu zabukuru, birampangayikisha cyane. Bombi bararwaragurika. Nubwo mushiki wanjye n’umugabo we babitaho, kuba nanjye ntashobora kubafasha birambabaza cyane.” Twaba tuzi ibibazo abo bavandimwe bakorana umwete baba bahanganye na byo cyangwa tutabizi, byaba byiza tugiye dusenga tubasabira (1 Tes. 5:​12, 13). Dushobora no gusenga dusabira abagore babo, kubera ko bakomeza kubashyigikira mu budahemuka kugira ngo bakomeze gusohoza inshingano zabo.

10-11. Ese amasengesho dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu muri rusange, ashimisha Yehova? Sobanura.

10 Nk’uko twabibonye, dukunda gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu muri rusange. Urugero, dushobora gusenga dusaba Yehova ngo afashe abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe, cyangwa ngo ahumurize abapfushije ababo, nubwo twaba tutabazi. Umusaza w’itorero witwa Donald yaravuze ati: “Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi baba bafite ibibazo, ku buryo rimwe na rimwe bose tubasabira muri rusange.”

11 Ese amasengesho nk’ayo ashimisha Yehova? Cyane rwose. Ntituba tuzi neza icyo buri muvandimwe na mushiki wacu aba akeneye. Ubwo rero, ni byiza kubasengera muri rusange (Yoh. 17:20; Efe. 6:18). Ayo masengesho agaragaza ko ‘dukunda umuryango wose w’abavandimwe.’—1 Pet. 2:17.

IGIHE USENGA USABIRA UMUNTU KU GITI CYE

12. Ni mu buhe buryo kwitegereza bizadufasha kubona ibyo tuvuga mu masengesho yacu?

12 Jya witegereza. Usibye kuba tugomba gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu muri rusange, tugomba no gusabira abantu ku giti cyabo tubavuze mu mazina. Ese mu itorero ryawe hari umuntu urwaye indwara idakira? Ese hari umuntu ukiri muto wacitse intege bitewe n’uko abo bigana bamuhatira gukora ibintu bibi? Ese hari umubyeyi urera umwana wenyine, uhatana kugira ngo ‘amuhane nk’uko Yehova abishaka, kandi amutoze kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe. 6:4)? Kwitegereza bizatuma urushaho gukunda abandi no kubagirira impuhwe, maze ugire icyifuzo cyo gusenga ubasabira.b—Rom. 12:15.

13. Ni iki cyadufasha gusenga dusabira abantu tutaziranye?

13 Jya usenga usabira abandi, ubavuze mu mazina. Dushobora no gusenga dusabira abantu tutaziranye. Urugero: Tekereza ku bavandimwe na bashiki bacu bafunzwe bo mu ntara ya Crimea, abo mu gihugu cya Eritereya, Singapuru n’Uburusiya. Ku rubuga rwa jw.org ushobora kuhabona amazina yabo.c Umugenzuzi usura amatorero witwa Brian yaravuze ati: “Kwandika izina ry’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ufunzwe, hanyuma nkarisubiramo mu ijwi riranguruye, bimfasha kumwibuka maze nkamusabira mu masengesho yanjye ya bwite.”

14-15. Ni iki cyadufasha kumenya ibintu bifatika twavuga mu masengesho dusenga dusabira abandi?

14 Jya usenga uvuga ibintu bifatika. Michael twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Iyo ndi gusoma inkuru z’abavandimwe bafunzwe ziri ku rubuga rwa jw.org, ngerageza kwiyumvisha uko nari kuba meze iyo aba ari njye ufunzwe. Nzi ko nari kuba mpangayikishijwe n’umugore wanjye, kandi nkaba nifuza ko yabona ibyo akeneye byose. Ibyo bituma mbona ibintu bifatika navuga mu masengesho nsenga nsabira abavandimwe bashatse bafunzwe.”—Heb. 13:​3, ibisobanuro.

15 Gutekereza uko abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe babayeho, bishobora gutuma tubona ibindi bintu bifatika twabasabira mu isengesho. Urugero, dushobora gusenga dusaba ko abacungagereza babafata neza kandi abayobozi bakabemerera gusenga Yehova bisanzuye (1 Tim. 2:​1, 2). Dushobora no gusenga dusaba ko abagize itorero ry’umuvandimwe ufunzwe, baterwa inkunga n’urugero atanga rw’ubudahemuka, cyangwa ko abantu batari Abahamya ba Yehova bareba imyitwarire myiza y’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ufunzwe, maze bakemera gutega amatwi ubutumwa bwiza (1 Pet. 2:12). Ibyo byanadufasha mu gihe dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibindi bigeragezo. Nituba abantu bazi kwitegereza, tugasenga dusabira abandi tubavuze mu mazina kandi tukavuga ibintu bifatika mu masengesho yacu, tuzaba tugaragaje ko ‘dukundana’ cyane.—1 Tes. 3:12.

MU GIHE DUSENGA TUJYE TWITEGA IBINTU BISHYIZE MU GACIRO

16. Ni iki cyadufasha gukomeza kwitega ibintu bishyize mu gaciro ku birebana n’amasengesho tuvuga? (Matayo 6:8)

16 Nk’uko twabibonye, amasengesho tuvuga ashobora kugira icyo ahindura ku byari kuba. Icyakora, tugomba kwitega ibintu bishyize mu gaciro. Tujye twibuka ko iyo dusenga nta kintu Yehova atazi tuba turi kumubwira kandi ko adakeneye ko tumugira inama y’icyo agomba gukora. Yehova aba azi ibyo abagaragu be bakeneye na mbere y’uko twe tubimenya cyangwa bo ubwabo babimenya. (Soma muri Matayo 6:8.) None se ubwo, kuki tugomba gusenga dusabira abandi? Muri iki gice, twabonye impamvu tugomba gusenga dusabira abandi, ariko si izo gusa. Iyo dusenze dusabira abandi biba bigaragaza ko tubitaho. Urukundo ni rwo rutuma tubikora. Ikindi kandi, iyo Yehova abonye tumwigana tukagaragaza urukundo nk’urwe, biramushimisha.

17-18. Tanga urugero rugaragaza impamvu tugomba gusenga dusabira abandi?

17 Nubwo twaba tubona ko amasengesho twavuze asa naho nta cyo yagezeho, aba agaragaza ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi Yehova aba abibona. Twabisobanura dukoresheje uru rugero. Tekereza umuryango ufite abana babiri bakiri bato, uw’umuhungu n’uw’umukobwa. Uw’umuhungu ararwaye cyane, ku buryo adashobora no kuva mu buriri. Umukobwa aragiye yinginga papa we ati: “Papa, papa, wamufashije ko arwaye cyane!” Mu by’ukuri, uwo mubyeyi asanzwe arimo kugira icyo akora ngo afashe umuhungu we. Aramukunda kandi ari kumwitaho cyane. Icyakora, uwo mubyeyi ashimishijwe cyane no kubona ukuntu uwo mukobwa ukiri muto yita cyane kuri musaza we, akaba ari kumwinginga ngo amufashe.

18 Ibyo ni byo Yehova aba ashaka ko natwe dukora. Aba ashaka ko twitanaho kandi tugasenga dusabirana. Iyo tubikoze tuba tugaragaje ko tudahangayikishwa gusa n’ibibazo byacu, ahubwo ko dukunda by’ukuri abavandimwe na bashiki bacu, kandi rwose ibyo Yehova arabibona (2 Tes. 1:3; Heb. 6:10). Nanone nk’uko twabibonye, hari igihe amasengesho tuvuga agira icyo ahindura ku byari kuba. Ubwo rero, nimureke tujye twibuka gusenga dusabira abandi.

WASUBIZA UTE?

  • Ni mu buhe buryo amasengesho yacu ‘agira imbaraga nyinshi’?

  • Kuki twagombye gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu muri rusange?

  • Twakora iki ngo tuvuge ibintu bifatika mu masengesho dusenga dusabira abantu ku giti cyabo?

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

a Amazina amwe yarahinduwe.

b Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ya Takeshi Shimizu, ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni we ‘wumva amasengesho.’”

c Niba ushaka kumenya amazina y’abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe, jya ku rubuga rwa jw.org, urebe ahanditse ngo: “Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe.”

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO.: Abavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo bahanganye na byo, ariko bibuka gusenga basabira abandi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze