ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Ukwakira pp. 30-31
  • Abavandimwe babiri bashya bo mu Nteko Nyobozi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abavandimwe babiri bashya bo mu Nteko Nyobozi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ibisa na byo
  • Abavandimwe babiri bashya bo mu Nteko Nyobozi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Umuvandimwe mushya mu Nteko Nyobozi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Abantu bashya biyongereye mu Nteko Nyobozi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Ukwakira pp. 30-31

Abavandimwe babiri bashya bo mu Nteko Nyobozi

KU ITARIKI ya 5 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2024, hari itangazo ridasanzwe ryatanzwe mu nama ngarukamwaka ryagiraga riti: “Umuvandimwe Jody Jedele na Jacob Rumph bahawe inshingano yo kuba bamwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Abo bavandimwe bombi bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova ari indahemuka.”

Jody Jedele n’umugore we Damaris

Umuvandimwe Jedele yavukiye muri leta ya Misuri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yarezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Umuryango we wari utuye ahantu habaga Abahamya ba Yehova bake cyane. Ibyo byatumye amenyana n’abavandimwe bo hirya no hino mu gihugu, babaga baje kubwiriza ubutumwa bwiza mu gace k’iwabo. Urukundo bagaragazaga n’ukuntu babaga bunze ubumwe, byamukoze ku mutima cyane. Yabatijwe ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 1983, atarageza ku myaka 15. Yakundaga kubwiriza kandi akirangiza amashuri yisumbuye, yabaye umupayiniya w’igihe cyose, mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 1989.

Umuvandimwe Jedele akiri muto, we na mushiki we ababyeyi babo bakundaga kubajyana gusura Beteli. Ibyo byatumye abo bana bishyiriraho intego yo kuzakora kuri Beteli, kandi bombi barahakoze. Umuvandimwe Jedele yatangiye gukora kuri Beteli y’i Wallkill mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 1990. Yabanje gukora mu Rwego Rushinzwe Isuku, nyuma yaho akora mu bijyanye no kuvuza abakozi ba Beteli.

Muri icyo gihe, amatorero yakoreshaga ururimi rw’Icyesipanyoli yari hafi aho, yagendaga yiyongera kandi akeneye abavandimwe. Ubwo rero umuvandimwe Jedele yagiye muri rimwe muri yo, atangira kwiga Icyesipanyoli. Hashize igihe gito yamenyanye na Damaris, mushiki wacu bari mu karere kamwe wari umupayiniya. Nyuma y’igihe baje gushakana, Damaris na we atangira gukora kuri Beteli.

Mu mwaka wa 2005 bavuye kuri Beteli bajya kwita ku babyeyi babo. Muri icyo gihe babaye abapayiniya b’igihe cyose. Umuvandimwe Jedele yafashaga mu kwigisha Ishuri ry’Abapayiniya. Nanone yafashaga muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, akanafasha muri Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi.

Mu mwaka wa 2013 umuvandimwe Jedele n’umugore we basabwe gusubira kuri Beteli, bagakora mu mushinga wo kubaka Beteli y’i Warwick. Nyuma baje gukorera i Patterson na WallkillI. Umuvandimwe Jedele yakoze mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi no mu Rwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi. Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2023, yahawe inshingano yo gufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo. Iyo ashubije amaso inyuma akareba inshingano zose yagiye ahabwa, agira ati: “Iyo uhawe inshingano nshya, hari ubwo wumva biguteye ubwoba. Ariko icyo ni cyo gihe uba ukwiriye kwibuka ko ugomba kwishingikiriza kuri Yehova, kuko ari we utuma dushobora gukora ibyo adusaba byose.”

Jacob Rumph n’umugore we Inga

Umuvandimwe Rumph yavukiye muri leta ya Kaliforuniya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akiri umwana, mama we yari yaracitse intege, ariko yakoraga uko ashoboye akamwigisha ukuri ko muri Bibiliya. Nanone buri mwaka yasuraga nyogokuru we wari Umuhamya wa Yehova w’indahemuka. Yatumye yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya, maze igihe Rumph yari afite imyaka 13 asaba ko bamwigisha Bibiliya. Yabatijwe ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 1992. Igishimishije ni uko mama we yongeye kubwiriza no kujya mu materaniro kandi papa we n’abo bavukana, na bo biga Bibiliya ndetse barabatizwa.

Umuvandimwe Rumph akiri muto, yabonaga ukuntu abapayiniya babaga bishimye cyane. Ubwo rero igihe yari arangije amashuri yisumbuye, yatangiye ubupayiniya mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 1995. Mu mwaka wa 2000 yimukiye mu gihugu cya Ekwateri, ahari hakenewe ababwiriza benshi. Aho ni ho yamenyaniye na mushiki wacu w’umupayiniya waturukaga muri Kanada witwa Inga, nyuma baza gushakana. Bamaze gukora ubukwe, bakoreye umurimo mu mujyi wo muri Ekwateri warimo itsinda rifite ababwiriza bake. Ubu hari itorero rifite ababwiriza benshi.

Nyuma y’igihe umuvandimwe Rumph n’umugore we babaye abapayiniya ba bwite, nyuma yaho bakora umurimo wo gusura amatorero. Mu mwaka wa 2011 batumiriwe kwiga Ishuri rya Gileyadi rya 132. Bamaze guhabwa impamyabumenyi bakoreye mu bihugu bitandukanye kandi bahabwa inshingano zitandukanye, urugero nko gukora kuri Beteli, gukora umurimo w’ubumisiyonari n’uwo gusura amatorero. Nanone umuvandimwe Rumph yabaye umwarimu mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye umuvandimwe Rumph n’umugore we basubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Basabwe gukorera kuri Beteli y’i Wallkill, aho umuvandimwe Rumph yatorejwe mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Amaherezo bongeye gusubira gukorera kuri Beteli yo muri Ekwateri, umuvandimwe Rumph aba umwe mu bari bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Mu mwaka wa 2023 boherejwe gukorera kuri Beteli y’i Warwick. Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2024, umuvandimwe Rumph yahawe inshingano yo gufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo. Iyo atekereje ahantu hose yakoreye umurimo agira ati: “Aho dukorera si ho hatuma twishima, ahubwo abo dukorana ni bo batuma twishima.”

Twishimira cyane ukuntu abo bavandimwe bakorana umwete, kandi ‘abantu nk’abo tujye dukomeza kubakunda cyane.’—Fili. 2:29.

Ubu Inteko Nyobozi igizwe n’abavandimwe 11 basutsweho umwuka, ari bo Kenneth Cook, Jr.; Gage Fleegle; Samuel Herd; Geoffrey Jackson; Jody Jedele; Stephen Lett; Gerrit Lösch; Jacob Rumph; Mark Sanderson; David Splane na Jeffrey Winder.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze