ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Ugushyingo pp. 2-7
  • Uko wakomeza kugira ibyishimo ugeze mu zabukuru

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakomeza kugira ibyishimo ugeze mu zabukuru
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU GUKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO UGEZE MU ZABUKURU BISHOBORA KUGORANA
  • ICYAGUFASHA GUKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO
  • UKO ABANDI BABAFASHA
  • Jya wubaha abageze mu za bukuru bakomeje kuba indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Amasomo tuvana ku magambo ya nyuma yavuzwe n’abagabo b’indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Ugushyingo pp. 2-7

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

INDIRIMBO YA 138 Imvi ni ikamba ry’ubwiza

Uko wakomeza kugira ibyishimo ugeze mu zabukuru

‘Mu gihe bazaba bashaje bazamererwa neza.’—ZAB. 92:14.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, tugiye kureba impamvu ari iby’ingenzi ko abageze mu zabukuru bakomeza kugira ibyishimo n’icyo bakora ngo babigereho.

1-2. Yehova abona ate abagaragu be b’indahemuka bageze mu zabukuru? (Zaburi 92:​12-14; reba n’ifoto.)

MU BICE bimwe na bimwe by’isi, abantu batekereza ko kuba umuntu akuze ari icyubahiro. Ariko mu bindi bice ho, bakora ibishoboka byose kugira ngo batagaragara ko bakuze. Urugero, iyo batangiye kubona ko umusatsi wabo uri kuzamo imvi, bahita bazipfura. Ariko icyo bakora cyose kugira ngo bahishe ko bakuze, nta cyo bakora ngo bareke gusaza.

2 None se Papa wacu wo mu ijuru abona ate abagaragu be bageze mu zabukuru (Imig. 16:31)? Abona ko bameze nk’ibiti byiza cyane. (Soma muri Zaburi ya 92:​12-14.) Kuki abagereranya n’ibyo biti? Ibiti bikuze cyane akenshi biba ari byiza, kuko biba bifite amababi menshi cyangwa indabo. Urugero, hari ubwoko bw’ibiti buba mu Buyapani, bumara imyaka myinshi. Bimwe muri byo biba bimaze imyaka irenga igihumbi, kandi biba ari byiza cyane. Kimwe n’ibyo biti, Yehova abona ko abagaragu be bageze mu zabukuru ari ab’agaciro kenshi. Ashimishwa cyane n’imico myiza bafite. Baba baramukoreye mu gihe cy’imyaka myinshi kandi bagakomeza kumubera indahemuka mu bihe byiza no mu bihe bibi.

Umukecuru n’umusaza bicaye mu busitani burimo ibiti bifite indabo.

Uko igiti kirushaho kumara imyaka myinshi, ni ko kirushaho kuba cyiza. Abageze mu zabukuru na bo, bagenda barushaho kugira imico myiza, ituma Yehova n’abandi barushaho kubaha agaciro (Reba paragarafu ya 2)


3. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yakoze ibintu bitangaje akoresheje abageze mu zabukuru.

3 Kuba umuntu ageze mu zabukuru ntibituma Yehova abona ko nta gaciro afite.a Hari ingero nyinshi zigaragaza ko Yehova yakoze ibintu bitangaje akoresheje abageze mu zabukuru. Urugero, Sara yari ageze mu zabukuru igihe Yehova yatangazaga ko abantu benshi bafite imbaraga bazamukomokaho kandi akaba nyirakuruza wa Mesiya (Intang. 17:​15-19). Nanone Mose yari ageze mu zabukuru igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuyobora Abisirayeli, akabavana muri Egiputa (Kuva 7:​6, 7). Ikindi kandi, intumwa Yohana yari ashaje cyane igihe Yehova yamuhaga umwuka we, akandika ibitabo bitanu byo muri Bibiliya.

4. Dukurikije ibivugwa mu Migani 15:​15, ni iki gishobora gufasha abageze mu zabukuru kwihanganira ibibazo bahura na byo? (Reba n’ifoto.)

4 Abantu bakuze bahura n’ibibazo byinshi bitewe n’imyaka baba bagezemo. Hari mushiki wacu ukunda gutera urwenya avuga ati: “Gusaza bisaba ubutwari.” Icyakora kugira ibyishimob bishobora gufasha abageze mu zabukuru kwihanganira ibibazo biterwa n’imyaka barimo. (Soma mu Migani 15:15.) Muri iki gice, tugiye kureba ibintu bifatika abageze mu zabukuru bashobora gukora kugira ngo bakomeze kugira ibyishimo. Nanone turareba icyo abandi bashobora gukora kugira ngo bafashe abavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru bo mu itorero ryabo. Reka tubanze turebe impamvu gukomeza kugira ibyishimo umuntu ageze mu zabukuru bishobora kugorana.

Umugabo n’umugore twabonye ku ifoto ibanza, bahagaze munsi y’igiti gifite indabo. Bari guseka bafatanye mu ntoki.

Gukomeza kugira ibyishimo bituma bashobora kwihanganira ibibazo baterwa n’imyaka baba bagezemo (Reba paragarafu ya 4)


IMPAMVU GUKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO UGEZE MU ZABUKURU BISHOBORA KUGORANA

5. Ni iki gishobora gutuma abageze mu zabukuru bumva bacitse intege?

5 Ni iki gishobora kuguca intege? Ushobora kumva ubabaye bitewe n’uko utagishoboye gukora nk’ibyo wakoraga mbere. Ushobora kwibuka igihe wari ukiri muto ufite ubuzima bwiza, ukumva ukumbuye ibyo bihe (Umubw. 7:10). Urugero, mushiki wacu witwa Ruby yaravuze ati: “Kwiyambika imyenda ntibinyorohera kubera ko kuva aho ndi bingora, kandi akenshi nkaba mbabara. N’ibintu byoroshye, urugero nko kuzamura ikirenge ngo nambare isogisi, ntibinyorohera. Ibiganza biba bimbabaza ku buryo intoki zidakora neza. Navuga ko no gukora ibintu byoroheje biba bitanyoroheye.” Nanone umuvandimwe witwa Harold wakoraga kuri Beteli, yaravuze ati: “Rimwe na rimwe mbabazwa n’uko ntagishobora gukora ibintu byose byanshimishaga. Nkiri muto, nari mfite imbaraga nyinshi. Nakundaga gukina cyane. Iyo nafataga umupira, abo twakinanaga babaga banyitezeho ko ngomba gutsinda. Ariko ubu sinashobora no kunaga umupira.”

6. (a) Ni ibihe bintu bindi bishobora gutuma bamwe mu bageze mu zabukuru bumva bacitse intege? (b) Ni ibihe bintu abantu bageze mu zabukuru bashingiraho bafata umwanzuro wo gukomeza gutwara imodoka cyangwa kubireka? (Reba ingingo iri muri iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo: “Ese nkwiriye kureka gutwara imodoka?”)

6 Ushobora kumva ucitse intege bitewe n’uko ukenera ko abandi bagukorera ibintu wajyaga wikorera. Ibyo bishobora kuba cyane cyane mu gihe ukenera ko hari umuntu uza mu rugo kugufasha cyangwa bikaba ngombwa ko wimukira mu rugo rw’umwana wawe. Nanone ushobora kubabazwa cyane no kuba umubiri wawe ugenda urushaho gucika intege cyangwa ukaba utakireba neza ku buryo utagishobora kwijyana ahantu wijyanaga cyangwa ngo utware imodoka. Ibyo birababaza cyane rwose. Icyakora ujye wibuka ko igituma Yehova hamwe n’abandi baguha agaciro, atari uko ubasha kwikorera ibyo ukeneye byose, ushoboye kwibana cyangwa ushoboye gutwara imodoka. Ikindi kandi, tujye twiringira tudashidikanya ko Yehova aba asobanukiwe neza uko twiyumva. Azi ko tumukunda cyane, tugakunda n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi ibyo ni byo bituma abona ko turi ab’agaciro kenshi.—1 Sam. 16:7.

7. Ni iki cyafasha abantu bababazwa n’uko imperuka y’isi ishobora kuzaza batakiriho?

7 Hari nubwo waba ubabazwa n’uko wumva ko imperuka ishobora kuzaza utakiriho. None se niba ari uko wiyumva, ni iki cyagufasha? Jya ugerageza kwibuka ko Yehova ategereje yihanganye igihe azakuriraho iyi si mbi (Yes. 30:18). None se kuki yihangana? Impamvu ni uko yifuza ko abandi bantu benshi cyane bamumenya kandi bakamukorera (2 Pet. 3:9). Ubwo rero nujya wumva wacitse intege, ujye wibuka ko kuba Yehova yihangana, bizagirira akamaro abantu benshi cyane mbere y’uko imperuka iza. Kandi nta wamenya, hashobora kuba harimo n’abagize umuryango wawe.

8. Ni ibihe bintu abantu bageze mu zabukuru bashobora gukora bitewe n’uko barwaye cyangwa bababara?

8 Twaba tukiri bato cyangwa tugeze mu zabukuru, iyo turwaye cyangwa tukaba dufite ahantu tubabara, hari igihe tuvuga cyangwa tugakora ibintu nyuma tukabyicuza (Umubw. 7:7; Yak. 3:2). Urugero, Yobu yari indahemuka ariko igihe yababaraga yajyaga avuga ‘ibyo abonye byose’ (Yobu 6:​1-3). Nanone abageze mu zabukuru bashobora kuvuga ibintu ubusanzwe batavuga cyangwa bagakora ibintu ubusanzwe batakora, bitewe n’uburwayi cyangwa se imiti bari gufata. Ariko birumvikana ko tutakwitwaza ko tugeze mu zabukuru cyangwa ko turwaye, ngo dukorere abandi ibintu bibi cyangwa se ngo buri gihe twitege ko bagomba kugira ibyo badukorera. Nanone mu gihe tumenye ko twabwiye umuntu nabi, twagombye kwihutira kumusaba imbabazi.—Mat. 5:​23, 24.

ICYAGUFASHA GUKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO

Amashami y’igiti gifite indabo; amafoto agaragaza uburyo butandukanye abavandimwe na bashiki bacu bashobora kugiramo ibyishimo. Aya mafoto agaragara no kuri paragarafu ya 9 kugeza ku ya13.

Wakora iki ngo ukomeze kugira ibyishimo nubwo waba ufite ibibazo biterwa n’izabukuru? (Reba paragarafu ya 9-13)


9. Kuki wagombye kwemera ko abandi bagufasha? (Reba n’amafoto.)

9 Jya wemera ko abandi bagufasha (Gal. 6:2). Kwemera ko abandi bagufasha bishobora kubanza kukugora. Mushiki wacu witwa Gretl yaravuze ati: “Hari igihe kwemera ko abandi bamfasha bingora kubera ko mba numva ko ndi kubarushya. Guhindura imitekerereze nkicisha bugufi, maze nkemera ko nkeneye ko abandi bamfasha, byansabye igihe.” Iyo wemeye ko abandi bagufasha, uba utumye na bo babona ibyishimo bizanwa no gutanga (Ibyak. 20:35). Kandi nta gushidikanya ko nawe nubona ukuntu abandi bagukunda, bakanakwitaho, bizagushimisha.

Mushiki wacu ugeze mu zabukuru afashe akaboko ka mushiki wacu bajyanye guhaha.

(Reba paragarafu ya 9)


10. Kuki twagombye kwibuka gushimira abandi? (Reba n’amafoto.)

10 Jya ushimira abagufasha (Kolo. 3:15; 1 Tes. 5:18). Iyo abantu bagize ikintu badufasha twumva batugiriye neza, ariko rimwe na rimwe tukibagirwa kubibashimira. Ariko iyo tubasekeye, tukanabashimira, bumva bafite agaciro kandi bakabona ko twishimiye ibyo bakoze. Mushiki wacu witwa Leah wita ku bageze mu zabukuru kuri Beteli, yaravuze ati: “Umwe muri bashiki bacu nitaho akunda kunyandikira ku dupapuro duto amagambo yo kunshimira. Aba yanditse amagambo make, ariko meza cyane. Buri gihe mba ntutegerezanyije amatsiko. Nshimishwa no kumenya ko yishimira ko mufasha.”

Mushiki wacu ugeze mu zabukuru ari kwandika agakarita ko gushimira.

(Reba paragarafu ya 10)


11. Wakora iki ngo ufashe abandi? (Reba n’amafoto.)

11 Jya ukora uko ushoboye ufashe abandi. Iyo ukoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe wita ku bandi, bituma utibanda cyane ku bibazo byawe. Hari umugani wo muri Afurika ugereranya abageze mu zabukuru n’inzu y’ibitabo birimo ubwenge bwinshi. Icyakora iyo abantu bafite ububiko bw’ibitabo ariko ntibabisome, nta cyo bibamarira. Nawe utaganirije abakiri bato ngo ubabwire bimwe mu bintu uzi, nta cyo waba ubamariye. Jya ubabaza ibibazo kandi ubatege amatwi. Jya ubigisha ko gukurikiza amahame ya Yehova, buri gihe bigira akamaro kandi ko ari byo bizatuma bishima. Nta gushidikanya ko nuhumuriza incuti zawe z’abakiri bato kandi ukazikomeza, bizatuma wumva wishimye.—Zab. 71:18.

Umuvandimwe ugeze mu zabukuru ateze amatwi umuvandimwe ukiri muto uri kumubwira ibimuri ku mutima.

(Reba paragarafu ya 11)


12. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 46:​4, ni iki Yehova asezeranya abageze mu zabukuru? (Reba n’amafoto.)

12 Jya usenga Yehova umusabe imbaraga. Hari igihe ushobora kumva unaniwe cyangwa ukumva ufite imbaraga nke, kandi ibyo bishobora kuguca intege. Ariko ujye wibuka ko Yehova afite imbaraga nyinshi. Bibiliya ivuga ko ‘atajya ananirwa cyangwa ngo acike intege’ (Yes. 40:28). Ubwo rero ashobora kuguha imbaraga zose ukeneye (Yes. 40:​29-31). Mu by’ukuri agusezeranya ko azagufasha. (Soma muri Yesaya 46:4.) Kandi ibyo Yehova avuze buri gihe arabikora (Yos. 23:14; Yes. 55:​10, 11). Numusenga umusaba kugufasha maze ukibonera ukuntu agukunda kandi agushyigikira, nta gushidikanya ko bizagushimisha.

Umuvandimwe ugeze mu zabukuru arimo gusenga.

(Reba paragarafu ya 12)


13. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 4:​16-18, ni iki twagombye kwibuka? (Reba n’amafoto.)

13 Jya wibuka ko uzongera kuba muto kandi ukagira ubuzima bwiza. Iyo twibutse ko ibibazo dufite bizageraho bigashira, kubyihanganira birushaho kutworohera, kandi Bibiliya itwizeza ko gusaza n’uburwayi, bizavaho (Yobu 33:25; Yes. 33:24). Ubwo rero, ushobora kugira ibyishimo kubera ko uzi ko mu gihe kiri imbere uzagira ubuzima bwiza cyane, ukagira imbaraga kandi ukaba mwiza kurusha mbere hose. (Soma mu 2 Abakorinto 4:​16-18.) Ariko se ni iki abandi bakora kugira ngo bagufashe?

Mushiki wacu ugeze mu zabukuru wicaye mu kagare k’abamugaye arimo gusoma Bibiliya. Arimo gutekereza ari muri Paradizo, yabaye muto arimo kuva mu kagare k’abamugaye.

(Reba paragarafu ya 13)


UKO ABANDI BABAFASHA

14. Kuki ari ngombwa ko dusura abageze mu zabukuru kandi tukabahamagara?

14 Tujye dukunda guhamagara abavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru kandi tubasure (Heb. 13:16). Abageze mu zabukuru bashobora kumva bafite irungu. Umuvandimwe witwa Camille utajya uva mu rugo, yaravuze ati: “Kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, mba ndi mu nzu. Ubwo rero mba numva narambiwe. Hari igihe numva mpangayitse kandi ndakaye, kubera ko mba ntashobora kuva mu rugo, nta n’icyo ndi gukora.” Iyo dusura abageze mu zabukuru bituma bizera ko tubona ko ari ab’agaciro, kandi ko tubakunda. Birashoboka ko hari igihe watekereje guhamagara cyangwa gusura umuntu ugeze mu zabukuru wo mu itorero ryanyu, ariko ntubikore. Usanga twese duhora duhuze. None se ni iki cyadufasha kujya dukora “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” harimo no gusura abageze mu zabukuru (Fili. 1:10)? Kimwe mu bintu byagufasha ni ukwandika amazina y’abageze mu zabukuru bo mu itorero ryawe, ukandika n’umunsi uzabohererezaho mesaje cyangwa ukabahamagara. Ushobora no gushyiraho umunsi uzajya kubasura kugira ngo utazabyibagirwa.

15. Ni ibihe bintu abakiri bato bashobora gukorera hamwe n’abageze mu zabukuru?

15 Niba ukiri muto, ushobora kuba wibaza icyo waganira n’abantu bageze mu zabukuru cyangwa ikintu mwakorana. Ariko ibyo ntibikaguhangayikishe. Wowe jya ubabera incuti nziza gusa (Imig. 17:17). Jya ufata akanya ubavugishe mbere cyangwa nyuma y’amateraniro. Ushobora kubasaba bakakubwira umurongo wo muri Bibiliya bakunda cyangwa ukababaza ibintu bakoze bakiri abana bibuka bikabasetsa. Ushobora no kubatumira mukarebera hamwe ikiganiro cy’ukwezi giherutse gusohoka kuri Televiziyo ya JW.® Hari n’ibindi bintu ushobora kubakorera, bo badashobora kwikorera. Urugero, ushobora kubafasha guhuza n’igihe ibikoresho byabo bya elegitoronike cyangwa ukabashyiriraho ibitabo biherutse gusohoka. Mushiki wacu witwa Carol yaravuze ati: “Jya usaba abageze mu zabukuru gukorana na bo ibikorwa wishimira gukora. Nubwo ngeze mu zabukuru ndakishimira ubuzima. Nkunda kujya guhaha, gusangira n’incuti, no kujya ahantu nyaburanga kureba ibyo Yehova yaremye.” Mushiki wacu witwa Maira yaravuze ati: “Hari mushiki wacu w’incuti yanjye ufite imyaka 90. Nubwo andusha imyaka 57, sinjya nibuka ko anduta cyane kubera ko inshuro nyinshi tuba turi kumwe duseka kandi tureba filime. Nanone iyo umwe afite ibibazo ajya kureba undi ngo amugire inama.”

16. Kuki ari byiza ko duherekeza abageze mu zabukuru kwa muganga?

16 Jya ubaherekeza mu gihe bagiye kwa muganga. Uretse kubajyana kwa muganga, ushobora no kugumana na bo kugira ngo urebe niba abaganga babavura neza uko babyifuza (Yes. 1:17). Ushobora gufasha umuntu ugeze mu zabukuru ukandika ibyo muganga amubwira. Mushiki wacu ugeze mu zabukuru witwa Ruth yaravuze ati: “Inshuro nyinshi iyo nagiye kwa muganga njyenyine, ibyo mbwira muganga ntabiha agaciro. Hari igihe abaganga bajya bambwira bati: ‘Erega nta cyo urwaye, ni ibyo wishyiramo gusa.’ Ariko iyo najyanye n’undi muntu abaganga bamvura neza. Nshimira cyane abavandimwe na bashiki bacu bigomwa igihe cyabo bakamperekeza.”

17. Wafasha ute abageze mu zabukuru kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza?

17 Jya ukorana na bo umurimo wo kubwiriza. Hari abageze mu zabukuru baba batagifite imbaraga zo kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Ese ushobora gutumira umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu zabukuru mukajyana kubwiriza ku kagare? Ushobora kumushakira agatebe, ukagashyira hafi y’akagare. Ushobora no kumusaba mukajyana kwigisha umuntu Bibiliya cyangwa ukajyana uwo muntu wiga Bibiliya mu rugo rw’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu zabukuru. Abasaza bashobora kureba niba porogaramu y’umurimo wo kubwiriza yajya ibera mu rugo rw’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu zabukuru, kugira ngo ajye ayijyaho bitamugoye. Yehova yishimira ibyo dukora byose kugira ngo tugaragarize abageze mu zabukuru ko tubakunda kandi ko tububaha.—Imig. 3:27; Rom. 12:10.

18. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

18 Iki gice cyatwibukije ko Yehova akunda abageze mu zabukuru kandi akabaha agaciro. Kandi koko, natwe twese abagize itorero turabakunda kandi tukabaha agaciro. Nubwo mwebwe abageze mu zabukuru mushobora kuba mufite ibibazo byinshi, Yehova azabafasha kugira ngo mukomeze kugira ibyishimo (Zab. 37:25). Nanone birashimishije cyane kumenya ko mu gihe kiri imbere, muzagira ibyishimo byinshi kurusha ibyo mwagize mbere hose. Icyakora hari abavandimwe na bashiki bacu bafite ikindi kibazo. Bita ku muntu wo mu muryango wabo ugeze mu zabukuru cyangwa bakaba bafite umwana bitaho urwaye cyangwa se incuti yabo. None se bo bakora iki ngo bakomeze kugira ibyishimo? Igisubizo cy’icyo kibazo tuzakibona mu gice gikurikira.

WASUBIZA UTE?

  • Ni ibihe bintu bishobora gutuma abavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru badakomeza kugira ibyishimo?

  • Abageze mu zabukuru bakora iki ngo bakomeze kugira ibyishimo?

  • Ni iki twakora ngo dufashe abageze mu zabukuru bo mu itorero ryacu?

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

a Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri JW Library,® ifite umutwe uvuga ngo: “Mwebwe abageze mu zabukuru, mugira uruhare rw’ingenzi.”

b AMAGAMBO YASOBANUWE: Ibyishimo ni umwe mu mico igize imbuto z’umwuka wera (Gal. 5:22). Igituma umuntu agira ibyishimo nyakuri ni uko aba afitanye ubucuti na Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze