IGICE CYO KWIGWA CYA 46
INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu
Yesu ni Umutambyi wacu Mukuru ushobora kwiyumvisha ibibazo byacu
“Umutambyi mukuru dufite si wa wundi udashobora kwiyumvisha intege nke zacu.”—HEB. 4:15.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice turi burebe ukuntu kuba Yesu agira impuhwe no kuba ashobora kwiyumvisha ibibazo byacu, bituma ari we ukwiriye kutubera Umutambyi Mukuru. Nanone turasuzuma uko ibintu akora muri iki gihe ari Umutambyi Mukuru, bitugirira akamaro.
1-2. (a) Kuki Yehova yohereje Umwana we ku isi? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice? (Abaheburayo 5:7-9)
MU MYAKA irenga 2.000 ishize, Yehova yohereje ku isi Umwana we akunda cyane. Kuki yamwohereje? Zimwe mu mpamvu zatumye amwohereza ni ukugira ngo akize abantu icyaha barazwe, abakize urupfu kandi akureho ibibazo byose byatewe na Satani (Yoh. 3:16; 1 Yoh. 3:8). Nanone Yehova yari azi ko ubuzima Yesu yari kubamo ari umuntu bwari kurushaho kumufasha kugira ngo atubere Umutambyi Mukuru urangwa n’impuhwe kandi wiyumvisha ibibazo byacu. Yesu amaze kubatizwa mu mwaka wa 29,a ni bwo yabaye Umutambyi Mukuru.
2 Muri iki gice, tugiye kureba ukuntu ibyabaye kuri Yesu igihe yari hano ku isi byamutoje kuba Umutambyi Mukuru wiyumvisha ibibazo byacu. Ni iby’ingenzi kubisobanukirwa kubera ko bizatuma gusenga Yehova no kuba incuti ze bitworohera, cyane cyane mu gihe tubabajwe n’amakosa yacu.—Soma mu Baheburayo 5:7-9.
UMWANA W’IMANA YAJE KU ISI
3-4. Ni iki Yesu yigomwe kugira ngo aze ku isi, kandi se igihe yari ku isi yari abayeho ate?
3 Hari ibintu byagiye bihinduka mu buzima bwa benshi muri twe, urugero nko kwimuka tukava ahantu twakundaga, tugasiga imiryango yacu n’incuti zacu. Akenshi ibyo ntibiba byoroshye. Ariko nta muntu wigeze ahindura ibintu byinshi mu buzima bwe nka Yesu. Igihe yari mu ijuru ni we mumarayika wari ukomeye kurusha abandi. Yehova yaramukundaga cyane kandi buri gihe yishimiraga gukorana na we (Zab. 16:11; Imig. 8:30). Ariko mu Bafilipi 2:7 havuga ko yemeye “gusiga byose,” ni ukuvuga ko yemeye kwigomwa umwanya w’icyubahiro yari afite mu ijuru akaza ku isi, akabana n’abantu badatunganye.
4 Nanone tekereza ibintu byabaye kuri Yesu akiri umwana. Yavukiye mu muryango ukennye, bikaba bigaragazwa n’igitambo cyoroheje ababyeyi be batanze akimara kuvuka (Lew. 12:8; Luka 2:24). Ikindi kandi, Herode wari umwami mubi amaze kumenya ko Yesu yavutse yashatse kumwica. Byabaye ngombwa ko umuryango wa Yesu uhungira muri Egiputa, ukamarayo igihe runaka kugira ngo atamwica (Mat. 2:13, 15). Rwose uko Yesu yari abayeho hano ku isi bitandukanye cyane n’uko yari abayeho ari mu ijuru.
5. Ni ibiki Yesu yabonye igihe yari hano ku isi, kandi se kuba yarabaye ku isi byamufashije bite kuba Umutambyi Mukuru wiyumvisha ibibazo byacu? (Reba n’ifoto.)
5 Igihe Yesu yari ku isi yabonaga abantu babaho mu buzima bugoye. Nta gushidikanya ko yamenye uko gupfusha bibabaza, kuko na we hari abantu yakundaga bapfuye, harimo na Yozefu wamureraga. Igihe Yesu yakoraga umurimo we, yabonye abantu barwaye ibibembe, abafite ubumuga bwo kutabona, abagagaye ingingo z’umubiri n’ababyeyi babaga bapfushije abana babo kandi bose yabagiriraga impuhwe (Mat. 9:2, 6; 15:30; 20:34; Mar. 1:40, 41; Luka 7:13). Ni byo koko n’igihe Yesu yari mu ijuru yabonaga ibintu bibabaje bibera ku isi. Ariko igihe yari hano ku isi ari umuntu, yarushijeho kwiyumvisha uko abantu baba bameze iyo bahuye n’imibabaro (Yes. 53:4). Ibyamubayeho ari ku isi, byatumye arushaho kumenya uko abantu baba biyumva mu mimerere itandukanye n’akababaro kenshi bagira bitewe n’ibibazo bahura na byo mu buzima. Kimwe n’abandi bantu, Yesu na we yarananirwaga, agahangayika kandi akababara.
Yesu yagiriraga impuhwe nyinshi abantu yahuraga na bo kandi akita ku bibazo bafite (Reba paragarafu ya 5)
YESU YIYUMVISHAGA UKO ABANDI BAMEREWE
6. Imvugo y’ikigereranyo umuhanuzi Yesaya yakoresheje, itwereka ite ko Yesu yarangwaga n’impuhwe kandi akishyira mu mwanya w’abandi? (Yesaya 42:3)
6 Igihe Yesu yakoreraga umurimo hano ku isi, yagaragarije impuhwe nyinshi abantu boroheje n’abataritabwagaho. Ibyo byatumye asohoza ubuhanuzi. Mu Byanditswe by’Igiheburayo, abantu bizera Yehova cyane, hari igihe bagereranywa n’ubusitani bwuhiwe neza cyangwa ibiti binini cyangwa se ibiti bikomeye (Zab. 92:12; Yes. 61:3; Yer. 31:12). Ariko abakene n’abantu batagira ubitaho bo bagereranywa n’urubingo rumenaguritse cyangwa urumuri rwaka gake, kandi ibyo byombi ni nkaho nta kamaro biba bifite. (Soma muri Yesaya 42:3.) Yehova yakoresheje umwuka wera atuma umuhanuzi Yesaya akoresha izo mvugo z’ikigereranyo, kugira ngo ahanure ukuntu Yesu yari kugaragariza urukundo n’impuhwe abo bantu basanzwe babonwaga ko nta gaciro bafite.
7-8. Yesu yashohoje ate ubuhanuzi bwa Yesaya?
7 Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Matayo yagaragaje uko Yesu yashohoje ubwo buhanuzi bwo muri Yesaya, igihe yandikaga ati: “Urubingo rusadutse ntazarujanjagura n’urumuri rwaka gake ntazaruzimya” (Mat. 12:20). Bimwe mu bitangaza Yesu yakoze, byagiriye akamaro abantu basuzugurwaga, bumvaga bameze nk’urubingo rumenaguritse cyangwa abantu batari bafite ibyiringiro bumvaga bameze nk’urumuri rwaka gake, ruri hafi kuzima. Umwe muri abo bantu ni umugabo wari urwaye ibibembe byinshi. Birashoboka ko yumvaga ko atazakira cyangwa ko atazongera gusabana n’abagize umuryango we n’incuti ze (Luka 5:12, 13). Nanone, harimo umugabo wari ufite ubumuga bwo kutumva kandi wavugaga adedemanga. Tekereza uko yumvaga ameze iyo yabonaga abandi bari kuganira bishimye kandi adashobora kumva ibyo bavuga (Mar. 7:32, 33). Icyakora si ibyo gusa Yesu yakoze.
8 Mu gihe cya Yesu, Abayahudi benshi bemeraga ko umuntu urwaye cyangwa ufite ubumuga, yabaga ari guhanirwa ibyaha yakoze cyangwa iby’ababyeyi be (Yoh. 9:2). Iyo mitekerereze idakwiriye yatumaga abantu nk’abo basuzugurwa. Yesu yashohoje ubuhanuzi bwa Yesaya, akiza abantu indwara n’ubumuga kandi atuma bongera kwizera ko Imana ibitaho. Ibyo bituma tugira ikihe cyizere?
9. Mu Baheburayo 4:15, 16 hagaragaza hate ukuntu Umutambyi wacu Mukuru uri mu ijuru, yiyumvisha ibibazo by’abantu badatunganye?
9 Soma mu Baheburayo 4:15, 16. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yesu azahora atugaragariza impuhwe kandi akiyumvisha ibibazo byacu. Ashobora kwiyumvisha imibabaro dufite n’uko twiyumva. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwiyumvisha” muri uyu murongo, risobanura ko Yesu ashobora kwishyira mu mwanya wacu, akiyumvisha agahinda n’akababaro tuba dufite. Inkuru zivuga ibitangaza Yesu yakoze, zigaragaza ukuntu yagiriraga impuhwe cyane abantu babaga bababaye. Ntiyakizaga abantu abitewe gusa n’uko ari byo yagombaga gukora, ahubwo yabitagaho by’ukuri akumva yifuje kubafasha. Urugero, igihe yakizaga umuntu wari urwaye ibibembe, yashoboraga gukora icyo gitangaza atiriwe amwegera. Ariko aho kubigenza atyo, yamugiriye impuhwe maze amukoraho. Kandi birashoboka ko mu myaka myinshi yari amaze arwaye, icyo gihe ari bwo umuntu yari amukozeho. Igihe yakizaga umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva, yamugiriye impuhwe amukura ahantu hari urusaku kubera abantu benshi, ajya kumukiza bari bonyine. Nanone tekereza uko byagenze igihe umugore wari warihannye ibintu bibi yakoraga, yozaga ibirenge bya Yesu akoresheje amarira ye, akabihanaguza umusatsi we. Hari Umufarisayo wasuzuguye uwo mugore, ariko Yesu yaramuvuganiye, anacyaha uwo Mufarisayo (Mat. 8:3; Mar. 7:33; Luka 7:44). Yesu ntiyigeze yirengagiza abantu barwaye cyangwa abakoze ibyaha bikomeye. Ahubwo yarabiyegerezaga kandi akabereka ko abakunda. Natwe dushobora kwizera ko atwitaho kandi akiyumvisha ibibazo byacu.
JYA WIGANA UMUTAMBYI WACU MUKURU
10. Ni ibihe bintu twakoresha tugafasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa ubwo kutabona, bakamenya Yehova kandi bakamukunda? (Reba n’amafoto.)
10 Kubera ko turi abigishwa ba Yesu b’indahemuka, twihatira kumwigana, tukagaragariza abandi urukundo, tukishyira mu mwanya wabo kandi tukabagirira impuhwe (1 Pet. 2:21; 3:8). Nubwo tudashobora gukiza abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, dushobora kubafasha bakamenya Yehova kandi bakaba incuti ze. Urugero, imfashanyigisho za Bibiliya ubu ziboneka mu ndimi z’amarenga zirenga 100. Nanone ibitabo bigenewe abatabona n’abatabona neza, ubu biboneka mu ndimi zirenga 60, naho videwo zifite amajwi azisobanura zikaboneka mu ndimi zirenga 100. Ibyo byose bitegurirwa abafite ubumuga bwo kutumva n’ubwo kutabona, kugira ngo barusheho kuba incuti za Yehova n’Umwana we.
Imfashanyigisho za Bibiliya ziboneka mu ndimi zirenga 1.000
Ibumoso: Indimi z’amarenga zirenga 100
Iburyo: Ibitabo biri mu nyandiko igenewe abatabona biboneka mu ndimi zirenga 60
(Reba paragarafu ya 10)
11. Muri iki gihe, umuryango wacu ugaragaza ute ko wita ku bantu b’ingeri zose, nk’uko Yesu yabigenzaga? (Ibyakozwe 2:5-7, 33) (Reba n’amafoto.)
11 Umuryango wa Yehova ukora ibishoboka byose kugira ngo ufashe abantu b’ingeri zose kuba incuti za Yehova. Ibuka ko Yesu amaze kuzuka yatanze umwuka wera kugira ngo abantu bose bari baje mu munsi mukuru wa Pentekote, bumve ubutumwa bwiza buri wese mu ‘rurimi rwe kavukire.’ (Soma mu Byakozwe 2:5-7, 33.) Umuryango wacu na wo uyoborwa na Yesu Kristo, maze ugasohora imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 1.000 kandi zimwe muri zo ziba zivugwa n’abantu bake cyane. Urugero, zimwe mu ndimi z’abasangwabutaka bo muri Amerika zivugwa n’abantu bake cyane batuye muri Amerika ya Ruguru no muri Amerika y’Epfo, ariko imfashanyigisho za Bibiliya ziboneka mu ndimi zirenga 160 muri zo, kugira ngo abantu benshi bazivuga babashe kumva ubutumwa bwiza. Urundi rugero ni indimi zivugwa n’abaturage bo mu bwoko bw’Abaromu. Abantu bavuga izo ndimi ni bake cyane kandi abenshi batuye mu Burasirazuba bw’u Burayi no mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Burayi. Barasuzugurwa kandi bagatotezwa. Nyamara imfashanyigisho za Bibiliya ziboneka mu ndimi zabo zirenga 20. Muri iki gihe hari abantu babarirwa mu bihumbi bavuga izo ndimi bakorera Yehova.
Ibumoso: Indimi zirenga 160 z’abasangwabutaka bo muri Amerika
Iburyo: Indimi zirenga 20 zivugwa n’abantu bo mu bwoko bw’Abaromu
(Reba paragarafu ya 11)
12. Muri iki gihe, ni ibihe bintu bindi umuryango wa Yehova ukora kugira ngo ufashe abantu?
12 Uretse kuba umuryango wa Yehova ukora ibishoboka byose ngo ukwirakwize ubutumwa bwiza hirya no hino, nanone ufasha abantu bahuye n’ibiza. Ibyo bituma abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bitanga, kugira ngo bafashe bagenzi babo. Nanone umuryango wa Yehova ukora ibishoboka byose kugira ngo abantu babone ahantu horoheje ho guteranira, maze barusheho kumenya ukuntu Imana ibakunda cyane.
UMUTAMBYI WACU MUKURU ASHOBORA KUGUFASHA
13. Yesu agufasha ate mu gihe wumva wacitse intege?
13 Kubera ko Yesu ari umwungeri wacu mwiza, akora ibishoboka byose ngo tubone ibyo dukeneye kugira ngo dukomeze kuba incuti za Yehova (Yoh. 10:14; Efe. 4:7). Hari igihe dushobora guhura n’ibibazo bigatuma twumva tumeze nk’urumuri rwaka gake cyangwa urubingo rusadutse. Dushobora gucika intege cyane bitewe no kurwara indwara ikomeye, amakosa twakoze cyangwa bigaterwa n’uko dufitanye ikibazo n’Umukristo mugenzi wacu. Gutekereza ku masezerano yo mu gihe kizaza dutegereje bishobora kutugora, ahubwo tugakomeza kwibanda ku bibazo dufite no ku bintu bitubabaza tuba duhanganye na byo. Ariko jya wibuka ko Yesu abona ibyo uhanganye na byo kandi ko azi neza uko wiyumva. Kubera ko Yesu agira impuhwe nyinshi, aba yifuza kugufasha. Urugero, ashobora gukoresha umwuka wera kugira ngo akongerere imbaraga mu gihe wacitse intege (Yoh. 16:7; Tito 3:6). Nanone ashobora gukoresha “impano zigizwe n’abantu” n’abandi Bakristo bagenzi bawe bakagutera inkunga, bakagushyigikira kandi bakagufasha.—Efe. 4:8.
14. Twakora iki mu gihe twumva twacitse intege?
14 Mu gihe wumva wacitse intege, jya wibuka ko Yesu ari Umutambyi wacu Mukuru kandi utekereze icyo ibyo bikumariye. Jya uzirikana ko igihe Yehova yamwoherezaga hano ku isi, atashakaga ko atanga ubuzima bwe ngo bube incungu gusa, ahubwo ko yashakaga no kumufasha gusobanukirwa ibibazo abantu badatunganye bahura na byo. Iyo twacitse intege bitewe n’ibyaha twakoze cyangwa amakosa, Yesu aba yifuza kudufasha kandi yiteguye kubikora ‘mu gihe tubikeneye.’—Heb. 4:15, 16.
15. Ni iki cyafashije umuvandimwe kugaruka mu itorero?
15 Nanone Yesu ayobora abantu be mu gihe bakora uko bashoboye kose ngo bashake abantu bavuye mu mukumbi wa Yehova kandi babafashe (Mat. 18:12, 13). Reka turebe ibyabaye kuri Stefano.b Igihe yari amaze imyaka 12 yarakuwe mu itorero, yiyemeje kujya mu materaniro. Yaravuze ati: “Ntibyari binyoroheye ariko nanone nifuzaga kongera gukorera Yehova ndi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Abasaza twaganiriye batumye ndushaho kugira icyifuzo cyo kugaruka. Hari igihe nabaga numva mbabaye cyane kuko naretse Yehova, nkumva ncitse intege. Ariko abo bavandimwe banyibutsaga ko Yehova na Yesu bifuza ko ntasubira inyuma ngo ncike intege. Igihe nagarurwaga mu itorero, njye n’umuryango wanjye abagize itorero batugaragarije urukundo rwinshi. Amaherezo umugore wanjye yemeye kwiga Bibiliya kandi ubu twese mu muryango dukorera Yehova.” Umutambyi wacu Mukuru urangwa n’urukundo, ashimishwa cyane no kubona abagize itorero bose bafasha abantu bihannye kugira ngo bagaruke mu itorero.
16. Kuki wishimira ko ufite Umutambyi Mukuru ushobora kwiyumvisha ibibazo ufite?
16 Igihe Yesu yari ku isi, yafashije abantu benshi cyane kandi abikora mu gihe bari babikeneye. Muri iki gihe natwe dushobora kwizera tudashidikanya ko azajya adufasha igihe cyose tubikeneye. Nanone kandi, mu isi nshya yegereje azafasha abantu bose bumvira, abakize burundu ibibazo byose baterwa n’icyaha no kuba badatunganye. Dushimira Imana yacu Yehova yatugaragarije urukundo rwinshi n’impuhwe nyinshi maze ikaduha Umwana wayo ngo atubere Umutambyi Mukuru, wiyumvisha ibibazo dufite.
INDIRIMBO YA 13 Yesu ni we cyitegererezo cyacu
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ukuntu Yesu yabaye Umutambyi Mukuru, agasimbura umutambyi mukuru w’Abayahudi, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya wishimira gukorera Yehova uri mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu Kwakira 2023, ku ipaji ya 26 paragarafu ya 7-9.
b Izina ryarahinduwe.