ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb17 pp. 6-10
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwimura Icyicaro Gikuru n’Ibiro by’Ishami
  • Umushinga wa Warwick ugeze he?
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
  • Umuteguro ukomeza kujya mbere
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Imirimo ikomeje kwihuta i Warwick
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
  • Bitanze babikunze​—muri New York
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
yb17 pp. 6-10
Resebusiyo n’umunara wo ku cyicaro gikuru i Warwick

Warwick, NY: Icyicaro Gikuru

Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

NUBWO isi ya Satani igenda irushaho kugarizwa n’ibibazo, abasenga Yehova by’ukuri bo ‘bafite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Inkuru zikurikira zigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bihatira ‘kwiringira Yehova, bagakora ibyiza kandi bakaba indahemuka mu byo bakora.’—Zab 37:3.

Kwimura Icyicaro Gikuru n’Ibiro by’Ishami

Imirimo yo kwagura inyubako z’i Wallkill muri leta ya New York, yarangiye ku itariki ya 1 Gashyantare 2016, maze Komite y’Ibiro by’Ishami, Urwego Rushinzwe Umurimo n’izindi nzego zo ku biro by’ishami, birahimukira. Nanone imirimo yo kubaka icyicaro gikuru i Warwick irangiye, abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn batangiye umurimo utoroshye wo kwimuka bava i New York.

Ikarita igaragaza aho amazu ya Beteli yo muri Amerika yubatse; amazu ya Wallkill; umunara w’i Warwick

Biteganyijwe ko kuva kuwa mbere tariki ya 3 Mata 2017, abantu bazaba bashobora gusura icyicaro gikuru cy’i Warwick. Bazahabwa ababatembereza, kandi hazaba hari ahantu hatatu bazatembera ku giti cyabo.

  1. “Bibiliya n’izina ry’Imana”: Aho hazaba hari Bibiliya zidapfa kuboneka n’ibindi bimenyetso bigaragaza neza ko izina ry’Imana riboneka mu Byanditswe.

  2. “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova”: Aho uzahasanga amashusho yerekana amateka y’Abahamya ba Yehova. Uzabona ukuntu Yehova yagiye ayobora abagize ubwoko bwe, akabigisha kandi akabaha umurongo bagenderaho kugira ngo bakore ibyo ashaka.

  3. “Icyicaro Gikuru​—Kugaragaza ukwizera”: Uzabona ibyo komite z’Inteko Nyobozi zikora kugira ngo abagaragu ba Yehova bashobore guteranira hamwe, bahindure abantu abigishwa, babone amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi bagaragarizanye urukundo.

Aho hantu abantu bashobora gutembera ku giti cyabo hazaba hafunguwe kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, guhera saa mbiri kugeza saa kumi. Nanone abashyitsi bazajya bahabwa umuntu ubatembereza mu minota 20, abereke inzu y’ibiro bya beteli n’ahandi. Iyo gahunda izajya ikorwa kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, guhera saa mbiri kugera saa tanu no guhera saa saba kugera saa kumi.

Mbere yo guteganya kuhasura, banza ujye ku rubuga rwa jw.org/rw urebe ahanditse ngo ABO TURI BO > GUSURA IBIRO BYACU > Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze