Yatangajwe n’ibyo yagezeho
Umubyeyi urera umwana wenyine witwa Desicar, yifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova akaba umupayiniya w’igihe cyose. Atuye muri Venezuwela, icyo gihugu kikaba gifite ibibazo bikomeye by’ubukungu. Yari yariyemeje gukora ubupayiniya kandi yarabukoze. Yarabyishimiye cyane nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahise gitangira.
Icyorezo cya COVID-19 kigitangira, Desicar yagize ikibazo cyo gukoresha uburyo bushya bwo kubwiriza. Kubwiriza akoresheje amabaruwa byaramugoye. Kandi no gukoresha ikoranabuhanga rya videwo na byo ntibyamworoheye kuko mu gace atuyemo interineti ihenda cyane. Yaravuze ati: “Nacitse intege cyane, uko bwije n’uko bukeye nagendaga ncika intege mu murimo. Numvaga ntazashobora gukora neza ubupayiniya.”
Muri Mutarama 2021, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Venezuwela, byashyizeho gahunda yihariye yo kubwiriza. Byatoranyije disikuru, zagombaga kunyuzwa ku mirongo 60 ya radiyo no ku masheni 7 ya televiziyo. Byo muri icyo gihugu. Byagombaga kunyuzwaho mu mpera za buri cyumweru zose z’uko kwezi. Abahamya ba Yehova batewe inkunga yo gutumira abandi bantu bashimishijwe gukurikirana izo disikuru. Nanone ibiro by’ishami byateganyije ibibazo n’imirongo yo muri Bibiliya, bifitanye isano n’izo disikuru. Abavandimwe na bashiki bacu bari kujya babyifashisha bandika amabaruwa cyangwa babwiriza kuri telefone. Ikindi kandi ibiro by’ishami byashishikarije abavandimwe na bashiki bacu kubwiriza bakoresheje mesaje zisanzwe, bukaba bwari uburyo bushya bwo kubwiriza muri Venezuwela.
Desicar yishimiye kwifatanya muri iyo gahunda yihariye. Nubwo atari yarigeze abwiriza akoresheje uburyo bwo kohereza mesaje, yiyemeje kubugerageza. Icyakora yari akeneye umuntu wamufasha. Desicar yaravuze ati: “Simenyereye ibintu by’ikoranabuhanga.” Ubwo rero, yasabye umukobwa we kumwigisha uko yabigenza. Amaze kumwereka ibintu by’ingenzi, Desicar yari yiteguye gutangira kwifatanya muri yo gahunda yihariye.
Desicar
Desicar yakoresheje mesaje zo kuri telefone, atumira abantu benshi baziranye ngo bazakurikirane disikuru zafashwe amajwi. Yatangajwe n’ibyo yagezeho. Abantu benshi yoherereje mesaje bateze amatwi izo disikuru kandi nyuma yaho bamubajije ibibazo. Abatarashoboye gukurikirana izo disikuru bamusabye ko yababwira ibyari bizikubiyemo. Desicar yaravuze ati: “Nanditse mu gakaye kanjye incamake y’izo disikuru maze aba ari yo mbabwira. Sinari narigeze ngira abantu barenze batanu nsubira gusura mu kwezi, ariko iyo gahunda yihariye yarangiye mfite abantu 112 nsubira gusura.”a
Nanone Desicar yatumiye mukuru we baturanye kugira ngo azakurikirane izo disikuru kuri radiyo. Desicar yaravuze ati: “Natangajwe nuko mukuru wanjye yabyemeye. Buri munsi ku Cyumweru saa 8:00, najyaga iwe tugafatanya gukurikirana disikuru. Iyo twabaga dukurikiye disikuru yambazaga ibibazo byinshi kandi n’iyo twabaga turangije yarabimbazaga.” Nanone mukuru wa Desicar yateranye Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, akoresheje ikoranabuhanga rya videwo kandi yanemereye Desicar kujya akoresha interineti ye arimo kubwiriza.
Desicar yaravuze ati: “Nshimira Yehova cyane. Nanone nshimira abasaza b’itorero kuko banteye inkunga. Baramfashije nongera kwishimira murimo wo kubwiriza” (Yeremiya 15:16). Desicar akomeje gukora ubupayiniya no kwigisha Bibiliya abantu bashimishijwe, igihe yababwirizaga akoresheje mesaje.
a Abahamya ba Yehova bakora umurimo wo kubwiriza bakurikije amategeko agenga imikoreshereze y’amakuru.