ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 15
  • Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Komeza kuba inshuti y’Imana
  • Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya yagufasha
  • Jya umenya impamvu ibintu bibi bibaho
  • Irinde imihangayiko itari ngombwa
  • Jya ushaka inshuti
  • Jya ukora imirimo isaba imbaraga
  • Uko twabungabunga ubucuti muri iyi si itarangwamo urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 15
Umugore uri iwe urebera mu idirishya.

Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu

Ese wumva uri wenyine kandi ufite irungu? Niba ari uko bimeze, ushobora kumva umeze nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Nabaye nk’inyoni yigunze ku gisenge cy’inzu” (Zaburi 102:7). Inama zo muri Bibiliya zishobora kugufasha guhangana n’ibibazo uterwa no kumva ufite irungu.

  • Komeza kuba inshuti y’Imana

  • Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya yagufasha

  • Jya umenya impamvu ibintu bibi bibaho

  • Irinde imihangayiko itari ngombwa

  • Jya ushaka inshuti

  • Jya ukora imirimo isaba imbaraga

Komeza kuba inshuti y’Imana

Nubwo waba wumva ufite irungu, ushobora kugira ibyishimo ukomeje kugirana ubucuti n’Imana (Matayo 5:3, 6). Ibi bikurikira byagufasha kumenya icyo wakora ngo ube inshuti y’Imana.

  • Bibiliya iboneka kuri interineti, ihuje n’ukuri kandi kuyisoma ntibigoye

  • Inyigisho zo muri Bibiliya ziboneka kuri interineti zisubiza ibibazo ushobora kuba wibaza

  • Videwo ngufi zishingiye ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya

  • “Ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Bisubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza

  • “Twigane ukwizera kwabo.” Izo ngingo zidufasha gutekereza ku ngero z’abagabo n’abagore bakundaga Imana bavugwa muri Bibiliya

  • “Ese byararamwe?” Izo ngingo zigaragaza ubwiza n’imiterere ihambaye y’ibintu tubona ku isi

Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya yagufasha

Hari imirongo yo muri Bibiliya yagiye ihumuriza abantu benshi. Aho gusomera ibintu byinshi icyarimwe, byaba byiza ufashe imirongo mike ukayisoma, ugatekereza ku bivugwamo kandi ugasenga.—Mariko 1:35.

  • Zaburi 23:1-6

  • Zaburi 34:1-22

  • Zaburi 46:1-11

  • Zaburi 63:6-8

  • Zaburi 91:1-6

  • Matayo 6:25-34

  • 2 Abakorinto 1:3, 4

  • Abafilipi 4:6, 7

  • 1 Petero 5:6, 7

Jya umenya impamvu ibintu bibi bibaho

Iyo uzi impamvu ibintu bibi bibaho kandi ukaba uzi uko Imana izabikuraho, ntibikomeza kuguhangayikisha cyane.—Yesaya 65:17.

  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

  • Kuki turwara?

  • Ni iki kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

  • Abagendera ku mafarashi ane yo mu Byahishuwe ni ba nde?

  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Irinde imihangayiko itari ngombwa

Ingingo zivuga ku bintu bikurikira zishobora kugufasha mu gihe wumva ufite irungu kandi ‘ntukomeze guhangayika.’—Matayo 6:25.

  • Icyo wakora mu gihe uhangayitse

  • Gukomeza kurangwa n’ikizere

  • Guhangayikishwa n’ibintu biteye ubwoba

  • Guhangayikishwa n’amafaranga

  • Ibintu bihangayikisha abakiri bato

Jya ushaka inshuti

Kugira inshuti bishobora kugufasha gutekereza neza no kugira ibyishimo ndetse no mu gihe waba uri wenyine. Nubwo waba utabasha kuva mu rugo, ushobora gukoresha ikoranabuhanga rya videwo cyangwa terefoni, ukaganira n’inshuti usanganywe cyangwa ugashaka inshuti nshya. Ingingo zikurikira zishobora kuvugasha kubona “inshuti nyakuri” kandi nawe ukabera abandi inshuti nziza.—Imigani 17:17.

  • Uko wabona inshuti nziza?

  • Kuki ukwiriye gushaka izindi nshuti?

  • Wakora iki niba nta nshuti ufite?

  • Jya uba inshuti nziza kandi ugire ubuntu

  • Jya uba umuntu ushimira

Jya ukora imirimo isaba imbaraga

Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Iyo myitozo ishobora kugufasha ukumva umerewe neza, cyanecyane iyo wumva uri wenyine. Ndetse no mu gihe waba udashobora kuva mu rugo, hari ibintu wakora kugira ngo utarambirwa.

  • Komeza kugira icyo ukora

  • Kora imirimo isaba imbaraga no gutekereza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze