ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 88
  • Intambara—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Intambara—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
  • Izindi ngingo
  • Ibisa na byo
  • Ni nde uzakiza abasivili?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Intambara yo muri Ukraine igiye gutangira umwaka wa kabiri—Ni ibihe byiringiro Bibiliya itanga?
    Izindi ngingo
  • Umwaka wa 2023 waranzwe n’ibibazo—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Intambara zizarangira ryari?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 88
Umugabo uri gusunika igare mu muhanda wasenywe n’intambara, hari n’ibisigazwa by’ibintu byahiye harimo n’imodoka za gisirikare.

Chris McGrath/Getty Images

Intambara—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Hirya no hino ku isi, intambara zikomeje kwangiza ibintu byinshi kandi zikomeje guteza imibabaro abantu benshi. Reka turebe raporo zitandukanye zabivuzeho:

  • “Mu mwaka ushize, hapfuye abantu benshi cyane bazize intambara, by’umwihariko iyo muri Etiyopiya n’iyo muri Ukraine, kurusha undi mwaka uwo ari wo wose guhera mu 1994.”—Ikigo Gishinzwe Ubushakashatsi ku Mahoro cyo muri Oslo, ku itariki ya 7 Kamena 2023.

  • “Intambara yo muri Ukraine yabaye mu mwaka wa 2022, ni imwe mu ntambara zarushijeho gukaza umurego. Muri rusange, mu mwaka ushize, ihohoterwa rishingiye kuri politike ryiyongereye ku kigero cya 27 ku ijana. Kandi ryagize ingaruka ku bantu barenga miriyari imwe na miliyoni zirindwi.”—Ikigo Gihagarariye Umushinga wo Gushaka Amakuru y’Ahantu Habereye Intambara n’Amakimbirane (ACLED), ku itariki ya 8 Gashyantare 2023.

Bibiliya itanga ibyiringiro. Igira iti: “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa” (Daniyeli 2:44). Imana izakoresha ubwo Bwami, cyangwa ubutegetsi, “ikureho intambara kugeza ku mpera z’isi.”—Zaburi 46:9.

Ubwami by’Imana ni iki?

“Umunara w’Umurinzi” ufite umutwe ugira uti: “Ubwami bw’Imana ni iki?”

Muri Nzeri 2023, Abahamya ba Yehova, bagize gahunda yihariye yo kubwiriza, yabereye hirya no hino ku isi, bamenyesheje abantu bose icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo y’ingenzi. Turagutumiye ngo uzasome igazeti y’Umunara w’Umurinzi ifite umutwe ugira uti: “Ubwami bw’Imana ni iki?” Izagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira:

  • Ni nde Mwami w’Ubwami bw’Imana?

  • Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka ku isi ryari?

  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze