ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 90
  • Kwita ku buzima—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwita ku buzima—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
  • Izindi ngingo
  • Ibisa na byo
  • Ese ibintu bizongera bisubire uko byahoze? Inama zo muri Bibiliya zagufasha zite nyuma y’iki cyorezo?
    Izindi ngingo
  • Icyo wakora ngo uhangane n’umunaniro uterwa n’icyorezo
    Izindi ngingo
  • Abagera kuri miliyoni 6 bahitanywe na COVID: Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 90
Umubyeyi uteruye umwana uri kurira bari ku murongo kwa muganga bategereje ko bavurwa.

John Moore/Getty Images

Kwita ku buzima—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

“Kuba icyorezo cya COVID-19 kitagihangayikishije isi yose, ntibishatse kuvuga ko kitakiri ikibazo ku buzima bw’abantu bo hirya no hino ku isi.. . . Ariko dushobora kwitega ko hashobora kubaho ikindi cyorezo, ubwo rero tugomba kuzaba twiteguye igihe kizaba kije.”—Byavuzwe na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, umunyamabanga mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ku itariki ya 22 Gicurasi 2023.

Abantu benshi bakomeje guhangana n’ingaruka batewe n’icyorezo cya COVID-19. Hari abo cyasigiye ibibazo by’uburwayi, abandi kibasigira imihangayiko. Ese koko za leta n’ibigo byita ku buzima, byaba byiteguye guhangana n’icyorezo kizakurikiraho, kandi se koko baba bashoboye kudufasha mu bibazo by’ubuzima biriho muri iki gihe?

Bibiliya ivuga ko hari ubutegetsi buzatuma tugira ubuzima bwiza. Ivuga ko “Imana yo mu ijuru izimika ubwami,” cyangwa ubutegetsi (Daniyeli 2:44). Igihe buzaba butegeka, “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye’” (Yesaya 33:24). Buri wese azishimira kugira amagara mazima n’imbaraga nk’iz’abasore.—Yobu 33:25.

Ubwami bw’Imana ni iki?

Igazeti y’“Umunara w’Umurinzi” ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana ni iki?”

Muri Nzeri 2023, Abahamya ba Yehova, bagize gahunda yihariye yo kubwiriza, yabereye hirya no hino ku isi, bamenyesheje abantu bose icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo y’ingenzi. Turagusaba kuzasoma Umunara w’Umurinzi ufite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?” Uzabona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi:

  • Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?

  • Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?

  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze