ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 98
  • Ni iki cyagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki cyagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu?
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amahame yo muri Bibiliya yagufasha
  • Uko Bibiliya yagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu—Gushaka incuti
    Izindi ngingo
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku kibazo cy’irungu kigenda kirushaho kwiyongera?
    Izindi ngingo
  • Gufasha abandi byatuma urwanya irungu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Umuyobozi mukuru wo mu rwego rw’ubuzima yatanze umuburo w’uko imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza abakiri bato—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 98
Umukobwa ukiri muto wihebye, yipfutse mu maso yatinze kuryama, yicaye imbere ya orudinateri.

Justin Paget/​Stone via Getty Images

Ni iki cyagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu?

  • “Ugereranyije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze bavuga ko bafite ikibazo cy’irungu, ariko nanone icyo kibazo kigaragara cyane ku bantu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 25.”—Our Epidemic of Loneliness and Isolation: The U.S. Surgeon General’s Advisory on the Healing Effects of Social Connection and Community, 2023.

  • “[Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima] ryatangaje ko ryashyizeho komisiyo nshya izajya yita ku mibanire y’abantu. Iyo komisiyo yashyizweho kugira ngo ifashe mu gukemura ikibazo cy’irungu kubera ko gihangayikishije cyane, mu guteza imbere ibikorwa bihuza abantu no gushakisha uburyo bwinshi kandi bwiza bwo kurwanya ikibazo cy’irungu mu bihugu byose ukurikije amikoro yabyo.”—Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023.

Bibiliya itanga inama zadufasha kubona incuti nziza kuko bituma turwanya irungu.

Amahame yo muri Bibiliya yagufasha

Gerageza kugabanya ibikorwa bituma witarura abandi. Urugero aho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, jya ushaka uburyo wamarana igihe n’abandi muri kumwe imbonankubone kandi ushake incuti nyakuri.

  • Ihame rya Bibiliya: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

Jya ushakisha uko wafasha abandi. Iyo ukorera abandi ibikorwa byiza ntibituma urushaho kubabera incuti gusa, ahubwo binatuma wumva wishimye.

  • Ihame rya Bibiliya: “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Niba wifuza kubona ibindi bisobanuro ku birebana n’uko Bibiliya yagufasha kubona incuti nziza sura urubuga rwacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze