Anton Petrus/Moment via Getty Images
KOMEZA KUBA MASO
Ese hashobora kubaho intambara y’isi yose?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Mu myaka 30 ishize, ibihugu byinshi byari bifitanye umubano mwiza kandi hari icyizere cy’uko bizakomeza kurushaho kubana amahoro. Icyakora, ibintu bimaze iminsi biba byatumye abantu batangira gutakaza icyizere.
“Abantu bahangayikishijwe n’uko intambara yo muri Gaza ishobora kugera no mu bindi bihugu, kuko ibyo byatumye umutwe wa Hezbollah na Isirayeli bitangira kurwanira ku mupaka wa Libani.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru Reuters, ku itariki ya 6 Mutarama 2024.
“Imitwe iterwa inkunga na Irani yatangiye kugaba ibitero mu duce dutandukanye, kandi Irani yongeye gukora ibitwaro bya kirimbuzi. Ikindi nanone, u Burusiya n’u Bushinwa byagaragaje ko bishyigikiye Irani. Ibyo rero bishobora kuzagira ingaruka ku bihugu by’i Burayi na Amerika.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The New York Times, ku itariki ya 7 Mutarama 2024.
“U Burusiya bukomeje kugaba ibitero bikomeye ku gihugu cya Ukraine, kandi ibyo bigira ingaruka zibabaje kuri icyo gihugu.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru UN News, ku itariki ya 11 Mutarama 2024.
“Iterambere mu by’ubukungu no mu bya gisirikare by’igihugu cy’u Bushinwa no gushaka kwigaragaza kw’igihugu cya Tayiwani, byatumye umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa uzamo agatotsi, kandi ibyo bishobora guteza intambara igihe icyo ari cyo cyose.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The Japan Times, ku itariki ya 9 Mutarama 2024.
Ese hari icyo Bibiliya yavuze ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke kiri hirya no hino ku isi muri iki gihe? Ese icyo kibazo gishobora kuzatuma habaho intambara y’isi yose?
Ibintu Bibiliya yari yarahanuye bibaho muri iki gihe
Intambara ziri kubaho muri iki gihe nta n’imwe Bibiliya yari yaravuze neza neza ko yari kubaho. Icyakora yari yaravuze ko muri iki igihe hari kuzabaho intambara nyinshi zari “gukura amahoro mu isi.”—Ibyahishuwe 6:4.
Igitabo cya Daniyeli cyahanuye ko “mu gihe cy’imperuka” ibihugu by’ibihangange byari ‘gushyamirana’ cyangwa kurwana bishaka kuyobora ibindi. Izo ntambara zari gusaba ko ibyo bihugu biba bifite igisirikare gikomeye n’“ubutunzi” bwinshi.—Daniyeli 11:40, 42, 43.
Intambara iri hafi kuba
Bibiliya igaragaza ko mbere y’uko ibintu bihinduka bikaba byiza hano ku isi, bizabanza kurushaho kuba bibi. Yesu yavuze ko “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze ubaho kuva isi yaremwa” (Matayo 24:21). Uwo “mubabaro ukomeye” uzatuma habaho intambara ya Harimagedoni. Iyo izaba ari ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’—Ibyahishuwe 16:14, 16.
Icyakora, Harimagedoni izarokora abantu aho kubarimbura. Imana izakoresha iyo ntambara maze ikureho ubutegetsi bw’abantu bwagiye butuma habaho intambara zagiye zangiza byinshi. Kugira ngo umenye uko Harimagedoni izazana amahoro arambye, soma ingingo zikurikira: