ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 121
  • Ni nde wakwiringira?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde wakwiringira?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uwo wakwiringira
  • Kwizerana ni ngombwa kugira ngo abantu bagire imibereho irangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Kuba abantu barushaho gutakariza icyizere abanyapolitike, Bibiliya ibivugaho iki?
    Izindi ngingo
  • Yesu azakuraho ubukene
    Izindi ngingo
  • Jya ugirira ikizere Abakristo bagenzi bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 121
Amafoto: Abantu bakunda kugirirwa icyizere n’abantu benshi: 1. Umunyapolitike urimo kuvuga ijambo. 2. Umuyobozi w’idini urimo gusenga. 3. Umuhanga mu bya siyansi ufite akantu ko kwandikaho.

Ibumoso: Olena Yefremkina/stock.adobe.com; hagati: lunamarina/stock.adobe.com; iburyo: Rido/stock.adobe.com

KOMEZA KUBA MASO

Ni nde wakwiringira?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Abantu benshi barababara cyane iyo batengushywe n’umuntu bari biringiye. Abantu benshi batakarije icyizere abantu bakurikira:

  • Abanyapolitike bashyira inyungu zabo imbere bakazirutisha ibyo abaturage bakeneye.

  • Abakora mu itangazamakuru birengagiza kuvuga ibitagenda neza kandi bagatangaza amakuru y’ibinyoma.

  • Abahanga mu bya siyansi batita ku nyungu z’abantu mu byo bakora.

  • Abayobozi b’amadini bivanga muri politike aho gukora ibyo Imana ishaka.

Birakwiriye rwose ko abantu babanza gushishoza mbere yo kugirira abandi icyizere. Bibiliya itugira inama igira iti:

  • “Ntimukiringire abakomeye, cyangwa undi muntu wese, kuko adashobora kugira uwo akiza.”—Zaburi 146:3.

Uwo wakwiringira

Bibiliya igaragaza uwo twagirira icyizere. Uwo ni Yesu Kristo. Yesu si umuntu mwiza gusa wabayeho kera cyane, ahubwo Imana yamugize ‘Umwami kugira ngo ategeke, kandi Ubwami bwe ntibuzagira iherezo’ (Luka 1:32, 33). Ubu Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru.—Matayo 6:10.

  • Niba wifuza kumenya impamvu ukwiriye kwiringira Yesu, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?” n’indi ivuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?”

Igitabo ukwiriye kwiringira

Bibiliya ivuga byinshi ku birebana n’ubuzima bwa Yesu ndetse n’izindi ngingo z’ingenzi. Icyo gitabo cyihariye kirimo ibintu by’agaciro kenshi wakwiringira. Niba wifuza kubimenya, turagutera inkunga yo gusura urubuga rwacu maze ugasaba kwiga Bibiliya unyuze ahanditse ngo: “Iga Bibiliya ku buntu.” Aho uzahabona imfashanyigisho za Bibiliya uzakenera hamwe n’umuntu uzagufasha kuyiga. Nanone uzamenya uwo Yesu ari we, ibyo yakoze, ibyo akora ubu n’ibyo azakora mu gihe kizaza.

Gerageza aya masomo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze