KOMEZA KUBA MASO
Kuba Umukristo bisobanura iki?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Muri iki gihe abantu benshi bo hirya no hino ku isi baterwa ishema no kuvuga ko ari Abakristo, ariko ikibazo ni uko bakora ibikorwa bibabaza abandi. Bamwe barikunda, bagahemuka kandi ntibagire impuhwe. Abandi bo baca inyuma abo bashakanye. Uko bitwara bituma abantu bibaza icyo kuba Umukristo bisobanura.
Mu by’ukuri kuba Umukristo bisobanura iki?
Biroroshye kuvuga ko uri Umukristo. Ariko ibyo ntibihagije. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, Umukristo ni umuntu wemera ko ari umwigishwa wa Yesu (Ibyakozwe 11:26). Yesu ubwe yarivugiye ati: “Niba mukomeza kumvira ibyo mbabwira, muri abigishwa banjye nyakuri” (Yohana 8:31). Birumvikana ko nta muntu wakurikiza ibyo Yesu yavuze mu buryo butunganye. Icyakora Abakristo bakora uko bashoboye kugira ngo bakurikize inyigisho za Yesu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Reka turebe zimwe mu ngero zibigaragaza.
Abakristo bagaragaza urukundo ruzira ubwikunde
Ibyo Yesu yavuze: “Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.
Ibyo Yesu yakoze: Yesu yakundaga abantu bose atitaye ku rwego rw’imibereho cyangwa aho bavukiye. Yakizaga abarwayi, akagaburira abashonje kandi yemeye gupfira abantu.—Matayo 14:14-21; 20:28.
Uko Abakristo bitwara: Abakristo bakunda abantu, bakagira ubuntu, ntibarobanura ku butoni kandi barababarira. Bafasha abababaye kandi baba biteguye kwigomwa kugira ngo bafashe abandi.—1 Yohana 3:16.
Abakristo ni inyangamugayo
Ibyo Yesu yavuze: ‘Ni njye kuri.’—Yohana 14:6.
Ibyo Yesu yakoze: Yesu yavugishaga ukuri kandi yari inyangamugayo mu byo yakoraga. Ntiyakoreshaga uburyarya kugira ngo agere ku byo yifuza kandi ntiyabeshyaga. Yesu yari azwiho kuba inyangamugayo, nubwo byatumaga agira abanzi benshi.—Matayo 22:16; 26:63-67.
Uko Abakristo bitwara: Abakristo ntibabeshya. Bishyura imisoro, ntibiba kandi ntibanengeka mu kazi ku buryo bahemberwa ibyo batakoreye (Abaroma 13:5-7; Abefeso 4:28). Ntibabeshya abandi bagamije kubona inyungu, ntibakopera mu bizamini, cyangwa ngo batange amakuru atari yo mu gihe basaba akazi cyangwa bashaka ibyangombwa.—Abaheburayo 13:18.
Abakristo bagira impuhwe
Ibyo Yesu yavuze: “Nimuze munsange, mwese abarushye n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwemere kuba abigishwa banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Kuba umwigishwa wanjye ntibiruhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”—Matayo 11:28-30.
Ibyo Yesu yakoze: Yesu yagiraga neza kandi akishyikirwaho. Yitaga ku bana, agahumuriza abababaye kandi akubaha abandi.—Mariko 10:13-15; Luka 9:11.
Uko Abakristo bitwara: Abakristo babwira abandi amagambo meza, arangwa n’ikinyabupfura kandi bakirinda urugomo (Abefeso 4:29, 31, 32). Bita ku bandi kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo babafashe.—Abagalatiya 6:10.
Abakristo bagomba gukomeza kubera indahemuka abo bashakanye
Ibyo Yesu yavuze: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Mariko 10:9.
Ibyo Yesu yakoze: Nubwo Yesu atigeze ashaka, yateye inkunga abashakanye yo kudahemukirana (Matayo 19:9). Yatanze umuburo wo kwirinda ibikorwa bishobora gusenya imiryango.—Matayo 5:28.
Uko Abakristo bitwara: Abakristo birinda ikintu cyose cyatuma badakomeza kubaha ishyingiranwa ryabo (Abaheburayo 13:4). Buri wese mu bashakanye yubaha kandi agakunda mugenzi we.—Abefeso 5:28, 33.