ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 9
  • Ese Imana ifite izina?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Imana ifite izina?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Izina ry’Imana
    Nimukanguke!—2017
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • A4 Izina ry’Imana mu Byanditswe by’Igiheburayo
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Yehova ni nde?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 9
Izina ry’Imana mu giheburayo

Ese Imana ifite izina?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Abantu bose bagira amazina. Mbese ntibyaba bikwiriye ko Imana na yo igira izina? Kugira ngo abantu bashyikirane ni iby’ingenzi ko habaho amazina kandi agakoreshwa. Ese uko si ko byagombye no kugenda kugira ngo dushobore kuba incuti z’Imana?

Muri Bibiliya, Imana igira iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye” (Yesaya 42:8). Nubwo Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, urugero “Imana Ishoborabyose,” ‘Umwami w’Ikirenga’ n’“Umuremyi” yemerera abagaragu bayo kuyisenga bakoresheje izina ryayo.​—Intangiriro 17:1; Ibyakozwe 4:24; 1 Petero 4:19.

Hari Bibiliya nyinshi zibonekamo izina bwite ry’Imana mu Kuva 6:3. Uwo murongo ugira uti “nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo ndi Imana Ishoborabyose, ariko ku bihereranye n’izina ryanjye Yehova, sinigeze mbimenyekanishaho.”

Mu kinyarwanda, Yehova ni ryo zina ry’Imana rimaze igihe kirekire rikoreshwa. Nubwo hari intiti nyinshi zihitamo kuvuga “Yahweh,” Yehova ni bwo buryo bwo kuvuga izina ry’Imana bwakoreshejwe cyane kurusha ubundi. Igice cya mbere cya Bibiliya nticyanditswe mu kinyarwanda, ahubwo cyanditswe mu rurimi rw’igiheburayo, rusomwa uvuye iburyo ugana ibumoso. Muri urwo rurimi izina ry’Imana ryandikwa mu nyuguti enye z’igiheburayo, ari zo יהוה cyangwa YHWH.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze