ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 41
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no guterwa amaraso?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no guterwa amaraso?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Tugiriye Imana, Twubahe Ubuzima n’Amaraso
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubuzima n’Amaraso—Mbese Ubifata nk’Ibyera?
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ha agaciro gakwiriye impano y’ubuzima ufite
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 41

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no guterwa amaraso?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya idutegeka kutarya amaraso. Bityo rero, ntidukwiriye kwemera amaraso yose uko yakabaye cyangwa ibice by’ingenzi biyagize, byaba binyuze mu kuyarya cyangwa kuyaterwa. Zirikana ibivugwa mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira:

  • Intangiriro 9:4. Nubwo nyuma y’Umwuzure Imana yemereye Nowa n’umuryango we kujya barya inyama, yabahaye itegeko ryo kwirinda kurya amaraso. Imana yabwiye Nowa iti “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo.” Iryo tegeko rireba abantu bose bariho icyo gihe kugeza ubu, kuko bose bakomoka kuri Nowa.

  • Abalewi 17:14. “Ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ari amaraso yacyo. Umuntu wese uzayarya azicwe.” Imana ibona ko ubugingo cyangwa ubuzima buba mu maraso kandi ko ari ubwayo. Nubwo ishyanga rya Isirayeli ari ryo ryahawe iryo tegeko, ibyo bigaragaza ko Imana yahaga agaciro itegeko yari yaratanze ryo kwirinda amaraso.

  • Ibyakozwe 15:20. ‘Mwirinde amaraso.’ Imana yahaye Abakristo itegeko nk’iryo yahaye Nowa. Amateka agaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bangaga kurya amaraso uko yakabaye, cyangwa kuyakoresha mu kwivuza.

Kuki Imana yadutegetse kwirinda amaraso?

Hari ibihamya bishingiye ku buvuzi bigaragaza ko guterwa amaraso ari bibi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Imana yadutegetse kwirinda amaraso, kuko ashushanya ikintu cyera.​—Abalewi 17:11; Abakolosayi 1:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze