ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 19
  • Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho
  • None se kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?
  • Ni iki Bibiliya ivuga kuri Pasika?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese Pasika ni umunsi mukuru wa gikristo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Imyizerere n’Imigenzo Idashimisha Imana
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 19

Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho

Ikinyoma: Impamvu Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika ni uko atari Abakristo.

Ukuri: Twemera ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu, kandi twihatira ‘kugera ikirenge mu cye.’​—1 Petero 2:21; Luka 2:11.

Ikinyoma: Ntimwemera ko Yesu yazutse.

Ukuri: Twemera ko Yesu yazutse, tukemera ko inyigisho y’umuzuko ari inyigisho y’ishingiro igize ukwizera kwa gikristo, kandi tukayibandaho mu gihe tubwiriza.​—1 Abakorinto 15:3, 4, 12-15.

Ikinyoma: Kuba abana banyu batabona uburyo bwo kwishimira umunsi wa Pasika, nta cyo biba bibabwiye.

Ukuri: Dukunda abana bacu. N’ikimenyimenyi, dukora uko dushoboye kugira ngo tubigishe kandi tubafashe kugira ibyishimo.​—Tito 2:4.

None se kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Pasika?

  • Kwizihiza Pasika ntibishingiye kuri Bibiliya

  • Yesu yadutegetse kwizihiza urupfu rwe; si izuka rye. Buri mwaka twizihiza umunsi mukuru wo kwibuka urupfu rwe ku munsi yapfiriyeho, dukurikije kalendari ya Bibiliya ishingiye ku mboneko z’ukwezi.​—Luka 22:19, 20.

  • Tuzi neza ko Imana itemera imihango ikorwa kuri Pasika, kuko ikomoka mu minsi mikuru ya kera ijyana no gusenga imana z’uburumbuke. Imana idusaba ‘kuyiyegurira nta kindi tuyibangikanyije na cyo,” kandi iyo tuyisenze dukora ibikorwa itemera, irababara.​—Kuva 20:5; 1 Abami 18:21.

Twemera tudashidikanya ko umwanzuro twafashe wo kutizihiza Pasika ushingiye kuri Bibiliya, idutera inkunga yo gukoresha ‘ubwenge bwacu n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,’ aho gukurikiza buhumyi imigenzo y’abantu (Imigani 3:21; Matayo 15:3). Icyakora nubwo tumenyesha abandi imyizerere yacu ku birebana na Pasika iyo babidusabye, tunubaha uburenganzira bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye.​—1 Petero 3:15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze