ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 24
  • Kuki aho Abahamya ba Yehova bateranira batahita kiliziya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki aho Abahamya ba Yehova bateranira batahita kiliziya?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki tuhita “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova”?
  • Aho duteranira
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ibivugwa mu gitabo cya Filemoni
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Ni ho dusengera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 24

Kuki aho Abahamya ba Yehova bateranira batahita kiliziya?

Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki rimwe na rimwe rihindurwamo “kiliziya,” ryerekeza ku itsinda ry’abantu bateraniye hamwe basenga; si ku nzu bateraniramo.

NZirikana urugero rukurikira: Igihe intumwa Pawulo yohererezaga intashyo umugabo witwa Akwila n’umugore we Purisikila, yongeyeho ati “mutashye na kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo” (Abaroma 16:​5, Bibiliya Ntagatifu). Pawulo ntiyari yoherereje intashyo ze inzu bateraniragamo. Ahubwo yazoherereje abantu, ni ukuvuga itorero ryateraniraga muri iyo nzu.a

Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ahantu duteranira tuhite kiliziya, tuhita “Inzu y’Ubwami.”

Kuki tuhita “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova”?

Iryo zina rirakwiriye kubera impamvu zikurikira:

  • Iyo nzu iba ari iyo guteraniramo.

  • Duteranira muri iyo nzu kugira ngo dusenge Yehova Imana ivugwa muri Bibiliya, kandi duhamye ibimwerekeye.—Zaburi 83:18; Yesaya 43:​12.

  • Nanone tuhahurira kugira ngo twige ibyerekeye Ubwami bw’Imana Yesu yigishaga.—Matayo 6:​9, 10; 24:14; Luka 4:​43.

Turagutumiye ngo uzasure Inzu y’Ubwami iri hafi y’iwanyu, maze wirebere uko amateraniro y’Abahamya ba Yehova ayoborwa.

a Imvugo nk’izo ziboneka no mu 1 Abakorinto 16:​19; Abakolosayi 4:​15; Filemoni 2 (muri Bibiliya Ntagatifu).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze