ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 63
  • Ese Yesu yapfiriye ku musaraba?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Yesu yapfiriye ku musaraba?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese koko Yesu yapfiriye ku musaraba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Impamvu Abakristo b’ukuri badakoresha umusaraba mu gusenga
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha umusaraba mu gusenga kwabo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha umusaraba?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 63

Ese Yesu yapfiriye ku musaraba?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Abantu benshi babona ko umusaraba ari ikimenyetso kiranga Ubukristo. Ariko kandi, Bibiliya ntigaragaza neza ikintu Yesu yapfiriyeho. Ku bw’ibyo, nta wamenya neza uko cyari giteye. Nubwo bimeze bityo ariko, Bibiliya igaragaza ko Yesu yapfiriye ku giti gihagaze, aho kuba ku musaraba.

Akenshi iyo Bibiliya ishaka kuvuga ikintu Yesu yapfiriyeho, ikoresha ijambo ry’ikigiriki stau·rosʹ (Matayo 27:40; Yohana 19:17). Nubwo akenshi abahinduzi bakoresha ijambo umusaraba bashaka kuvuga stau·rosʹ, intiti nyinshi zemeza ko iryo jambo risobanura “igiti gihagaze.”a Hari inkoranyamagambo yagize iti “nta na rimwe ijambo stau·rosʹ rijya risobanura ibiti bibiri biteranyije, bikoze imfuruka iyo ari yo yose.—A Critical Lexicon and Concordance to the English and Greek New Testament.

Nanone Bibiliya ikoresha ijambo xyʹlon risobanura kimwe na stau·rosʹ (Ibyakozwe 5:30; 1 Petero 2:24). Iryo jambo risobanura “ingeri y’igiti,” inkingi y’igiti” cyangwa “igiti.”b Hari Bibiliya yagize icyo ivuga kuri ibyo bisobanuro igira iti “mu Isezerano Rishya nta jambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe nibura ryaba ryumvikanisha ibiti bibiri.”—The Companion Bible.

Ese gukoresha umusaraba Imana irabyemera?

Crux simplex​—Ijambo ry’ikilatini risobanura igiti bamanikagaho umugizi wa nabi

Uko igikoresho Yesu yapfiriyeho cyaba kimeze kose, ibimenyetso bikurikira n’imirongo ya Bibiliya bigaragaza ko tutagombye gukoresha umusaraba.

  1. Imana ntiyemera ko tuyisenga dukoresheje amashusho cyangwa ibimenyetso, hakubiyemo n’umusaraba. Imana yategetse Abisirayeli kudakoresha ‘ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose’ mu gihe basenga. Abakristo na bo barabwiwe bati “muhunge ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.”​—Gutegeka kwa Kabiri 4:15-19; 1 Abakorinto 10:14.

  2. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibakoreshaga umusaraba.c Abakristo bose bagombye gukurikiza inyigisho z’intumwa n’urugero zabasigiye.​—2 Abatesalonike 2:15.

  3. Gukoresha umusaraba bifite inkomoko ya gipagani.d Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana Yesu apfuye, igihe amadini yatangiraga gutandukira inyigisho ze, abayoboke bashya bayo bahabwaga uburenganzira busesuye bwo gukomeza gukoresha “amashusho yabo n’ibimenyetso byabo bya gipagani,” hakubiyemo n’umusaraba. Icyakora, Bibiliya ntiyemera ko Abakristo bakoresha ibimenyetso bya gipagani, bagamije kunguka abayoboke bashya.​—2 Abakorinto 6:17.

a Reba ibitabo bikurikira: New Bible Dictionary, Third Edition, edited by D. R. W. Wood, ipaji ya 245; Theological Dictionary of the New Testament, Volume VII, ipaji ya 572; The International Standard Bible Encyclopedia, Revised Edition, Volume 1, ipaji ya 825; na The Imperial Bible-Dictionary, Volume II, ipaji ya 84.

b Reba ibitabo bikurikira: The Expanded Vine’s Expository Dictionary of New Testament Words, ipaji ya 1165, by W.E. Vine, edited by John R. Kohlenberger III, ©1984, A Greek-English Lexicon, by Liddell na Scott, Ninth Edition, ipaji ya 1191-​1192; na Theological Dictionary of the New Testament, Volume V, ipaji ya 37.

c Reba ibitabo bikurikira: Encyclopædia Britannica, 2003, entry “Cross; The Cross​—Its History and Symbolism, ipaji 40; na The Companion Bible, Oxford University Press, appendix 162, ipaji ya 186.

d Reba ibitabo bikurikira: The Encyclopedia of Religion, Volume 4, ipaji ya 165; The Encyclopedia Americana, Volume 8, ipaji ya 246; na Symbols Around Us, ipaji ya 205-207.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze