ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 80
  • Ese igihe tuzapfira kiba cyaragenwe mbere y’igihe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese igihe tuzapfira kiba cyaragenwe mbere y’igihe?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Umubwiriza 3:11—“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese imibereho yacu yagenwe mbere y’igihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • ‘Ibikwiriye Umuntu Wese’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 80
Umugenzi witegereza umuntu bagiye gushyira muri ambilansi

Ese igihe tuzapfira kiba cyaragenwe mbere y’igihe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Oya, igihe tuzapfira ntikiba cyaragenwe mbere y’igihe. Bibiliya ntishyigikira iyo nyigisho, ahubwo ivuga ko ahanini urupfu ruterwa “n’ibigwirira abantu.”​—Umubwiriza 9:11.

Bibiliya se ntivuga ko hariho “igihe cyo gupfa”?

Ni byo; mu Mubwiriza 3:2 havuga ko “hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa; igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe.” Icyakora imirongo ikikije uwo, igaragaza ko muri uwo murongo Bibiliya yarimo isobanura uruhererekane rw’ibintu bisanzwe biba mu buzima (Umubwiriza 3:1-8). Imana ntigena igihe buri wese azapfira, nk’uko idahatira umuhinzi gutera imbuto mu gihe iki n’iki. Ahubwo iyo mirongo yumvikanisha ko tutagombye guhugira mu bikorwa byacu bya buri munsi ngo twirengagize Umuremyi wacu.​—Umubwiriza 3:11; 12:1, 13.

Dushobora kurama

Nubwo tuba tutazi uko ejo ubuzima bwacu buzamera, turamutse dufashe imyanzuro myiza dushobora kurama. Bibiliya igira iti “itegeko ry’umunyabwenge ni isoko y’ubuzima; ririnda umuntu kugwa mu mitego y’urupfu” (Imigani 13:14). Mu buryo nk’ubwo, Mose yabwiye Abisirayeli ko iyo bumvira amategeko y’Imana bari “kurama” (Gutegeka 6:2). Ariko kandi, turamutse tutitonze tukagira imyifatire mibi dushobora gupfa imburagihe.​—Umubwiriza 7:17.

Icyakora niyo twafata imyanzuro myiza dute cyangwa tukitwararika, ntidushobora kurusimbuka (Abaroma 5:12). Nubwo bimeze bityo ariko, ibintu ntibizahora bityo kuko Bibiliya idusezeranya ko hari igihe ‘urupfu rutazabaho ukundi.’​—Ibyahishuwe 21:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze