ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 47
  • Kuki ukwiriye kuba inyangamugayo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki ukwiriye kuba inyangamugayo?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu hari abantu batari inyangamugayo
  • Impamvu kuba inyangamugayo bifite akamaro
  • Jya uba inyangamugayo muri byose
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Tube inyangamugayo muri byose
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Tube indakemwa muri byose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Tube inyangamugayo muri byose
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 47
 Umuhungu uha agapapuro mugenzi we amukopeza mu kizamini

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki ukwiriye kuba inyangamugayo?

  • Impamvu hari abantu batari inyangamugayo

  • Impamvu kuba inyangamugayo bifite akamaro

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Impamvu hari abantu batari inyangamugayo

Muri iki gihe, kuba inyangamugayo bishobora gusa n’aho nta kamaro bifite. Hari abatekereza bati

  • “Nintabeshya ababyeyi banjye barampana.”

  • “Nintakopera muri iki kizamini ndatsindwa.”

  • “Nintiba iki kintu bizansaba kubika amafaranga ngo nkigure.

Hari n’abashobora kuvuga bati “ubundi se ikibazo kiri he? Simbona nta muntu w’inyangamugayo ukibaho?”

Ibyo si byo. Abantu benshi, harimo n’abakiri bato, bumva ko kuba inyangamugayo bifite akamaro kandi ibyo bifite ishingiro. Bibiliya igira iti ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Mu yandi magambo, ibyo dukora bishobora kutugwa nabi cyangwa bikatugirira akamaro.

Reba ingaruka zageze ku bantu babeshye.

“Hari umuhungu twavuganaga maze mbeshya mama ko tutavuganye. Yari azi neza ko mubeshya. Maze kumubeshya incuro eshatu, yararakaye. Ababyeyi banjye bampaye igihano cyo kumara ibyumweru bibiri ntava mu rugo no kumara ukwezi ntakoresha telefoni cyangwa ngo ndebe televiziyo. Kuva icyo gihe sinongeye kubeshya ababyeyi banjye.”​—Anita.

Tekereza: Kuki Anita bizamusaba igihe kugira ngo mama we yongere kumugirira icyizere?

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we.”​—Abefeso 4:25.

“Nabeshye ababyeyi banjye ngira ngo byarangiye. Nyuma yaho bansabye kubasubiriramo ibyo nari nababwiye. Ibyo nari nababwiye byari ikinyoma gikabije ku buryo ntanabyibukaga neza. Iyo uhise uvugisha ukuri, ikibazo nk’icyo ntikikubaho.”​—Anthony.

Tekereza: Anthony yari gukora iki kugira ngo yirinde icyo kibazo?

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehova yanga urunuka iminwa ibeshya, ariko abakora ibyo gukiranuka baramushimisha.”​—Imigani 12:22.

“Incuti yanjye iyo ibara inkuru yongeramo umunyu. Ikabiriza ibintu kandi ikagoreka inkuru. Ndamukunda kandi ngerageza kutita kuri buri kantu kose avuze. Ariko kumugirira icyizere birangora.”​—Yvonne.

Tekereza: Kuki amakabyankuru n’utunyoma duto duto bishobora gutuma abantu batabona neza iyo ncuti ya Yvonne?

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

Inzu ifite fondasiyo yangiritse

Nk’uko fondasiyo yangiritse ishobora gutuma inzu yose isenyuka, ni na ko kutaba inyangamugayo bishobora kwangiza izina ryawe

Impamvu kuba inyangamugayo bifite akamaro

Reba ibyiza byo kuba inyangamugayo.

“Umugore wari undi imbere yataye amafaranga. Naramuhamagaye ndayamuha. Yaranshimiye cyane, aravuga ati ‘urakoze cyane. Abantu b’inyangamugayo bakora ibintu nk’ibi ni bake.’ Narishimye cyane kuko uwo muntu yari abonye ko ndi inyangamugayo.”​—Vivian.

Tekereza: Kuki uwo mugore yatangajwe no kubona umuntu w’inyangamugayo? Kuba Vivian yarabaye inyangamugayo byamugiriye akahe kamaro?

Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Hahirwa buri gihe abakora ibyo gukiranuka.’​—Zaburi 106:3.

“Mu muryango wacu dukora akazi ko gusukura amazu. Iyo dusukura nko mu biro tukabona igiceri cyaguye hasi, turagifata tukagishyira ku meza ari hafi aho. Hari umugore umwe wumvise tumurambiye bitewe n’uko yabonaga dukabije kuba inyangamugayo, maze aratubwira ati ‘igiceri nta cyo kivuze!’ Nubwo yavuze atyo, buri gihe aba adufitiye icyizere.”​—Julia.

Tekereza: Kuba Julia yarabaye inyangamugayo byamugirira akahe kamaro aramutse agiye gusaba akandi kazi maze bakamusaba icyemezo cy’umukoresha we wa nyuma?

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe.”​—2 Timoteyo 2:15.

“Ku kazi banyishyuye amafaranga y’amasaha 80 kandi nari nakoze 64. Nubwo kugumana ayo mafaranga byari kumfasha, sinashoboraga kubikora. Nabimenyesheje ubishinzwe kandi yaranshimiye cyane. Nubwo ikigo nkorera nta kibazo cy’amafaranga gifite, sinashoboraga gutwara amafaranga atari ayanjye.”​—Bethany.

Tekereza: Ese kwiba ikigo gikomeye hari aho bitaniye no kwiba umuntu?

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”​—Imigani 3:32.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Tobi

TOBI

Imbaraga abantu bashyiraho bakopera ni nyinshi cyane. Baramutse bafashe kimwe cya kabiri cy’izo mbaraga bakazikoresha biga, batsinda ikizamini.

Austin

AUSTIN

Njya nibaza nti “mvugishije ukuri byantwara iki?” None se mbeshye byo byantwara iki? Ibyo byombi ndabigereranya. Gutekereza ku ngaruka zangeraho bituma nkomeza kuba inyangamugayo.

Heidy

HEIDY

Abantu benshi barabeshya iyo bumva ko kuvugisha ukuri bizabateza ibibazo. Ariko ibyiza ni ukuvugisha ukuri ugahanwa aho kubeshya umutimanama ugahora ugucira urubanza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze