ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 49
  • Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo b’ukuri?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
    Turirimbire Yehova twishimye
  • Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
    Turirimbire Yehova
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 49
Umuhamya wa Yehova usoma Bibiliya

Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo?

Buri gihe imyizerere yacu iba ishingiye kuri Bibiliya. Ubwo rero iyo turushijeho gusobanukirwa Ibyanditswe, tugira ibyo duhindura ku myizerere yacu.a

Kuba hari ibyo twagiye duhindura, bihuje n’ihame ryo muri Bibiliya riboneka mu Migani 4:​18, rigira riti “inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Nk’uko iyo izuba ritangiye kurasa ugenda urushaho kubona neza uko hanze hameze, ni na ko buhoro buhoro Imana igenda idufasha gusobanukirwa inyigisho zayo mu gihe gikwiriye (1 Petero 1:10-12). Nk’uko Bibiliya yari yarabivuze, “mu gihe cy’imperuka” Yehova yari kurushaho kudusobanurira uko kuri.​—Daniyeli 12:4.

Kuba hari ibintu byahindutse ku birebana n’uko dusobanukiwe ibintu, ntibigomba kudutangaza cyangwa ngo bitubangamire. Abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera, na bo hari igihe bibeshyaga cyangwa bakitega ibintu bitari byo, bikaba ngombwa ko bahindura uko babona ibintu.

  • Mose yashakaga gucungura abagize ishyanga rya Isirayeli, nyamara hakaba haraburaga imyaka 40 kugira ngo Imana ibacungure.​—Ibyakozwe 7:23-25, 30, 35.

  • Intumwa ntizasobanukiwe neza ubuhanuzi bwavugaga ko Mesiya yari kuzicwa akanazuka.​—Yesaya 53:8-12; Matayo 16:21-23.

  • Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bibeshyaga ku gihe “umunsi wa Yehova” wari kuzira.​—2 Abatesalonike 2:1, 2.

Nyuma yaho Imana yabafashije gusobanukirwa ibintu, kandi twiringiye ko natwe izakomeza kubidukorera.​—Yakobo 1:5.

a Ntabwo duhisha ibintu twagiye duhindura ku birebana n’uko dusobanukiwe Bibiliya. Ahubwo turabyandika, tukabisohora mu bitabo byacu. Urugero, jya mu isomero ryacu ryo kuri interineti wandikemo ngo “Imyizerere yacu isobanuka neza.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze