ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 54
  • Abahamya ba Yehova babona bate ibyo gutana kw’abashakanye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abahamya ba Yehova babona bate ibyo gutana kw’abashakanye?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese Abahamya bafasha abashakanye bafite ibibazo?
  • Ese abasaza ni bo bemeza ko Umuhamya agomba gutana n’uwo bashakanye?
  • Abahamya babona bate ibyo kwahukana?
  • Mu gihe ishyingiranwa rigeze aharindimuka
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Jya wubaha “icyo Imana yateranyirije hamwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Jya urangwa n’icyizere nubwo waba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 54
Ifoto y’ubukwe yaciwemo kabiri

Abahamya ba Yehova babona bate ibyo gutana kw’abashakanye?

Twemera ibyo Bibiliya yigisha ku birebana n’ishyingiranwa ndetse no gutana. Imana ishaka ko umugabo n’umugore babana akaramata. Bibiliya ivuga ko impamvu imwe rukumbi yatuma abashakanye batana, ari ubusambanyi.​—Matayo 19:5, 6, 9.

Ese Abahamya bafasha abashakanye bafite ibibazo?

Yego. Ibyo babikora bifashishije:

  • Ibitabo na videwo. Birimo ingingo zafasha abashakanye, ndetse n’abafitanye ibibazo bikomeye. Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Mukomere ku masezerano mwagiranye mushyingiranwa,” “Uko wababarira,” n’indi ivuga ngo: “Uko mwakongera kwizerana.”

  • Amateraniro. Mu makoraniro yacu no mu materaniro yacu, tuhabonera inama zo muri Bibiliya zafasha abashakanye.

  • Abasaza b’itorero. Abasaza bafasha abashakanye, bakabibutsa amahame yo muri Bibiliya, urugero nk’iryo mu Befeso 5:​22-​25.

Ese abasaza ni bo bemeza ko Umuhamya agomba gutana n’uwo bashakanye?

Oya. Nubwo abasaza bafasha abashakanye gukemura ibibazo bafitanye, ntibemerewe kubabwira icyo bagomba gukora (Abagalatiya 6:5). Icyakora abatana bidatewe n’impamvu Bibiliya yemera, ntibashobora guhabwa inshingano mu itorero kandi Bibiliya ivuga ko batemerewe kongera gushaka.​—1 Timoteyo 3:1, 5, 12.

Abahamya babona bate ibyo kwahukana?

Bibiliya igira abashakanye inama yo kutahukana uko imimerere yaba imeze kose (1 Abakorinto 7:10-16). Gusengana umwete, gushyira amahame ya Bibiliya mu bikorwa no kugaragarizanya urukundo, bishobora kubafasha gukemura ibibazo bafitanye.​—1 Abakorinto 13:​4-8; Abagalatiya 5:​22.

Icyakora, hari imimerere Abakristo bamwe na bamwe bagiye bageramo, bagafata umwanzuro wo kwahukana, urugero nk’igihe uwo bashakanye:

  • Yanga nkana gutunga abo mu muryango we.​—1 Timoteyo 5:8.

  • Agira urugomo.​—Zaburi 11:5.

  • Abuza uwo bashakanye gukorera Imana. Urugero, umwe mu bashakanye ashobora guhatira undi kurenga ku mategeko y’Imana, hanyuma akabona kwahukana ari bwo buryo bwatuma ‘yumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’​—Ibyakozwe 5:29.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze