ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 66
  • Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko wiyumva
  • Icyo wakora
  • Icyo wakora mu gihe ubenzwe
    Nimukanguke!—2015
  • Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ese uyu ni we dukwiranye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese uwakwipfira bikarangira?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 66
Umusore ubabaye, yitegereza umukufi ukoze mu ishusho y’umutima

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?

Steven yagize ati: “Igihe nge n’umukobwa wari inshuti yange twahagarikaga ubucuti, numvaga merewe nabi cyane. Ntekereza ko ari cyo gihe kibi nagize mu buzima bwange”

Ese ibintu nk’ibyo byakubayeho? Niba byarakubayeho, iyi ngingo ishobora kugufasha.

  • Uko wiyumva

  • Icyo wakora

Uko wiyumva

Iyo ubucuti buhagaze mwembi birabababaza.

  • Iyo ubenze umuntu ushobora kumva umeze nka Jasmine wavuze ati: “Kubabaza umuntu nari nsanzwe nitaho, byambereye umutwaro ukomeye ku buryo ntifuza ko byakongera kumbaho.”

  • Iyo ubenzwe ni bwo usobanukirwa impamvu hari ababigereranya n’urupfu. Hari umukobwa ukiri muto witwa Janet wavuze ati: “Sinabyumvaga. Nagize agahinda kenshi kandi ndiheba. Natangiye kwakira ibyambayeho hashize umwaka.

Icyo wazirikana: Iyo ubucuti bw’abantu buhagaze, bishobora kubatera agahinda, bakumva bihebye. Hari umwanditsi wa Bibiliya wagize ati: “umutima wihebye wumisha amagufwa.”​—Imigani 17:22.

Icyo wakora

  • Umuntu urimo avuga

    Ganira n’umuntu mukuru wizeye. Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Kubwira umubyeyi wawe cyangwa undi muntu mukuru ibikuri ku mutima, bishobora kugufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye.

    “Namaze igihe nigunze kandi numvaga ntashaka kugira uwo mvugisha. Ariko inshuti zishobora kugufasha kuva muri iyo mimerere. Igihe natangiraga kubwira inshuti zange uko niyumva, numvise nduhutse.”​—Janet.

  • Ubwonko bw’umuntu

    Vana isomo ku byabayeho. Hari undi mugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Ronka ubwenge uronke n’ubushobozi bwo gusobanukirwa” (Imigani 4:5). Ushobora gukura isomo ku byakubayeho, ukamenya uko wakwitwara mu gihe utengushywe.

    “Nyuma yo kubengwa hari inshuti yange yambajije iti: ‘Ni iki wigiye ku bucuti wari ufitanye na we, kandi se ibyakubayeho bizagufasha bite mu gihe kiri imbere?’”​—Steven

  • Umuntu urimo asenga

    Isengesho. Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.” Isengesho rishobora kugufasha guhangana n’imihangayiko yawe kandi ukongera kurangwa n’ikizere.

    “Senga Yehova ubudacogora kuko yiyumvisha akababaro kawe kandi akaba azi neza ibibazo uhanganye nabyo.”​—Marcia

  • Umuntu ufasha undi

    Fasha abandi. Bibiliya igira iti: ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi’ (Abafilipi 2:4). Uko wihatira gufasha abandi ni na ko urushaho kurangwa n’ikizere.

    “Iyo ubenzwe wumva bikurangiriyeho kandi birababaza kurusha ububabare busanzwe. Ntibyari byoroshye. Gukira byansabye igihe.”​—Evelyn

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze