ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 133
  • Abanefili bari bantu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abanefili bari bantu ki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Mbese, ubona abanyarugomo nk’uko Imana ibabona?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Impamvu Imana yahaye Nowa umugisha n’impamvu byagombye kudushishikaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ukwizera kwa Nowa gucira isi ho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 133
Urugomo rw’Abanefili

Abanefili bari bantu ki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Mu gihe cya Nowa, abamarayika baje ku isi baryamana n’abakobwa b’abantu, babyara Abanefili. Abo Banefili bari ibihanyaswa kandi bagiraga urugomo n’imbaraga ndengakamere.a

Bibiliya igira iti: “Abana b’Imana y’ukuri babona ko abakobwa b’abantu ari beza” (Intangiriro 6:2). Abo ‘bana b’Imana’ bari abamarayika bigometse ku Mana ‘bavuye aho bari bagenewe kuba,’ ni ukuvuga mu ijuru, biyambika imibiri y’abantu maze “bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo.”—Yuda 6; Intangiriro 6:2.

Ibyo byatumye havuka abana badasanzwe b’ibyimanyi (Intangiriro 6:4). Abo bantu bari banini cyane, ni bo bujuje urugomo mu isi (Intangiriro 6:13). Bibiliya ivuga ko ari “bo bya birangirire bya kera byabaye ku isi” (Intangiriro 6:4). Nta kindi bazwiho uretse urugomo no gukura abantu imitima.—Intangiriro 6:5; Kubara 13:33.b

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’Abanefili

Ikinyoma: N’ubu Abanefili baracyariho.

Ukuri: Yehova yateje umwuzure ukwira isi yose, urimbura abantu babi bariho icyo gihe. Abanefili na bo barimbutse icyo gihe. Icyakora Nowa n’umuryango we bemerwaga na Yehova, kandi icyo gihe ni bo bonyine barokotse.—Intangiriro 6:9; 7:12, 13, 23; 2 Petero 2:5.

Ikinyoma: Abanefili bakomotse ku bantu.

Ukuri: Bibiliya ivuga ko bakomotse ku ‘bana b’Imana y’ukuri’ (Intangiriro 6:2). Uko ni na ko Bibiliya yita Abamarayika (Yobu 1:6; 2:1; 38:7). Abamarayika bari bafite ubushobozi bwo kuza ku isi bafite imibiri nk’iy’abantu (Intangiriro 19:1-5; Yosuwa 5:13-15). Intumwa Petero yavuze ibirebana n’“imyuka yari mu nzu y’imbohe, ya yindi itarumviye igihe Imana yakomezaga kwihangana mu minsi ya Nowa” (1 Petero 3:19, 20). Undi mwanditsi wa Bibiliya witwa Yuda, na we yabigarutseho asobanura ko hari abamarayika “batagumye mu buturo bwabo bwa mbere, ahubwo bakava aho bari bagenewe kuba”—Yuda 6.

Ikinyoma: Abanefili ni abamarayika bahanantutse mu ijuru.

Ukuri: Iyo usomye imirongo ikikije uwo mu Ntangiriro 6:4, ubona ko Abanefili batari abamarayika. Ahubwo ni ibyimanyi byavutse nyuma y’aho abamarayika biyambikiye imibiri y’abantu, bakaryamana n’abakobwa b’abantu. Abo bamarayika bamaze ‘gufata abo batoranyije bose bakabagira abagore babo,’ Yehova yavuze ko mu myaka 120 yari guhana iyo si y’abatubaha Imana (Intangiriro 6:1-3). Iyo nkuru ikomeza ivuga ko “muri iyo minsi” abo bamarayika bihinduye abantu “bakomeje kuryamana n’abakobwa b’abantu” bakabyara “bya birangirire bya kera byabaye ku isi” byitwa Abanefili.—Intangiriro 6:4.

a Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “Abanefili” rishobora kuba risobanura “abagusha abandi.” Hari umushakashatsi wavuze ko aya magambo yerekeza ku bantu “bagira urugomo, bagatwara iby’abandi kandi bakabagusha.”—Wilson’s Old Testament Word Studies.

b Uko bigaragara abatasi b’Abisirayeli bavugwa mu gitabo cyo Kubara 13:33, babonye abantu badasanzwe, ku buryo byabibukije inkuru zivuga iby’Abanefili bari bamaze imyaka ibarirwa mu magana bapfuye.—Intangiriro 7:21-23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze