ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 74
  • Nakwirinda nte umunaniro ukabije?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakwirinda nte umunaniro ukabije?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igitera umunaniro
  • Impamvu ari ngombwa kubimenya
  • Icyo wakora
  • Uko wahangana n’umunaniro ukabije
    Nimukanguke!—2014
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Nakora iki ngo nsinzire bihagije?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki ngo nkoreshe igihe neza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 74
Umusore uhugiye mu ikoranabuhanga, siporo, imyidagaduro n’imikoro yo ku ishuri

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakwirinda nte umunaniro ukabije?

Ese uhorana umunaniro ukabije? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha

  • Igitera umunaniro

  • Impamvu kubimenya ari ngombwa

  • Icyo wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Igitera umunaniro

  • Gusabwa ibintu byinshi. Umukobwa ukiri muto witwa Julie yaravuze ati: “Buri gihe batubwira ko tugomba gukora ibintu neza, kwishyiriraho intego zikomeye no kubona amanota meza. Guhora kuri urwo rutoto ntibyoroshye!”

  • Ikoranabuhanga. Ibikoresho bya eregitoroniki urugero nka terefoni zigezweho, tabureti n’ibindi, bituma dushobora gushyikirana n’abantu amasaha 24 kuri 24. Ibyo bituma duhorana umunaniro ukabije.

  • Kudasinzira bihagije. Hari umukobwa ukiri muto witwa Miranda wavuze ati: “Abakiri bato benshi bahorana umunaniro kubera ko babyuka kare bajya ku ishuri, ku kazi cyangwa mu myidagaduro kandi bakaryama batinze.”

Impamvu ari ngombwa kubimenya

Bibiliya ishima umuntu w’umunyamwete (Imigani 6:6-8; Abaroma 12:11). Icyakora ntidusaba gukora cyane ku buryo ubuzima bwacu bwahazaharira.

“Hari igihe namaze umunsi wose ntariye kubera ko nari mfite ibintu byinshi byo gukora. Niyemeje kutazongera kwemera gukora akazi kose ngo ngeze ubwo niyibagirwa.”​—Ashley.

Bibiliya igira iti: “Imbwa nzima iruta intare yapfuye” (Umubwiriza 9:4). Iyo ukora cyane ushobora kwibwira ko ufite imbaraga nyinshi ariko ibyo bimara akanya gato. Ibyo bishobora gutuma ugira umunaniro ukabije kandi byagira ingaruka ku buzima bwawe.

Icyo wakora

  • Itoze guhakana. Bibiliya igira iti: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Abantu biyoroshya bamenya aho ubushobozi bwabo bugarukira, kandi ntibakora ibirenze ibyo bashoboye.

    “Impamvu ya mbere ituma umuntu agira umunaniro ukabije ni ukwemera gukora akazi kose ahawe. Ibyo bigaragaza ko atiyoroshya, kandi amaherezo bimutera umunaniro ukabije.”​—Jordan.

  • Jya uruhuka bihagije. Bibiliya igira iti: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Abantu bavuga ko gusinzira bifasha ubwonko kuruhuka, ariko abakiri bato benshi ntibamara amasaha ari hagati y’umunani n’icumi basinziriye, nk’uko bisabwa.

    “Iyo mfite ibintu byinshi byo gukora, sinsinzira neza. Nyamara iyo nasinziriye bihagije nkora akazi neza kandi nkumva nishimye.”—Brooklyn.

  • Jya ushyira ibintu kuri gahunda. Bibiliya igira iti: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Iyo umuntu azi gukoresha neza igihe cye, biramufasha mu buzima bwe bwose.

    “Niba ushaka kwirinda imihangayiko itari ngombwa, jya wandika ibyo uri bukore. Iyo ufite gahunda y’ibyo uri bukore, birakorohera kugira ibyo uhinduraho mu gihe wumva unaniwe.”—Vanessa.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Gianna

“Hari abantu bagira umunaniro ukabije, kubera ko bakora cyane ngo bagire amafaranga menshi. Ariko muri 1 Timoteyo 6:8 hatugira inama yo kunyurwa n’iby’ibanze dufite. Nanone uwo murongo utwibutsa ko tugomba koroshya ubuzima aho gukora cyane dushaka ibintu tudakeneye.”​—Gianna.

Waylon

“Kugena gahunda y’ibyo nzakora mu cyumweru biramfasha. Ntarashyiraho gahunda, nemeraga ibintu byose n’ibyo ntashoboye, maze ngakora ubutaruhuka, sinshobore no kubirangiza.”​—Waylon.

Kara

“Hari ubwo wibwira ko nutemera ubutumire bwose utari bwishime. Ariko namenye ko ibyo atari byo. Iyo ufite igihe cyo kuruhuka, urishima kandi nta munaniro uba ufite.”​—Kara.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze