ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 140
  • Ni mu buhe buryo Yesu akiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni mu buhe buryo Yesu akiza?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese Abahamya ba Yehova bemera ko ari bo bonyine bazakizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese Bibiliya yigisha ko ‘iyo umuntu akijijwe aba akijijwe burundu’?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Agakiza ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese kwizera Yesu birahagije ngo umuntu azabone agakiza?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 140
Yesu akikijwe n’abantu bo mu moko atandukanye

Ni mu buhe buryo Yesu akiza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yesu yakijije abantu bizerwa igihe yatangaga ubuzima bwe ngo bube inshungu (Matayo 20:28). Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yesu “Umukiza w’isi” (1 Yohana 4:14). Nanone igira iti: “Nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”—Ibyakozwe 4:12.

Yesu ‘yasogongereye urupfu’ abantu bose bamwizera (Abaheburayo 2:9; Yohana 3:16). Icyakora “Imana yamuzuye mu bapfuye,” asubira mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka (Ibyakozwe 3:15). Ubu Yesu, ‘ashobora gukiza abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga.’—Abaheburayo 7:25.

Ese ni ngombwa ko Yesu adusabira?

Twese turi abanyabyaha (Abaroma 3:23). Icyaha kidutandukanya n’Imana kandi kikatuzanira urupfu (Abaroma 6:23). Ariko Yesu abera “umufasha” abantu bose bizera igitambo cye cy’inshungu (1 Yohana 2:1). Asaba Imana yinginga kugira ngo yumve amasengesho y’abantu kandi ibababarire ibyaha byabo ishingiye ku gitambo cya Yesu (Matayo 1:21; Abaroma 8:34). Imana yumva ibyo Yesu asaba yinginga kubera ko bihuje n’ibyo ashaka. Imana yohereje Yesu ku isi kugira ngo “isi ikizwe binyuze kuri we.”—Yohana 3:17.

Ese kwizera Yesu gusa birahagije kugira ngo tuzakizwe?

Oya. Nubwo tugomba kwizera Yesu kugira ngo tuzabone agakiza, hari ibindi dusabwa (Ibyakozwe 16:30, 31). Bibiliya igira iti: “Nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye” (Yakobo 2:26). Kugira ngo tuzakizwe tugomba:

  • Kwiga ibyerekeye Yehova na Yesu.—Yohana 17:3.

  • Kubizera.—Yohana 12:44; 14:1.

  • Kugaragaza ko twizera kandi tukumvira amategeko baduha (Luka 6:46; 1 Yohana 2:17). Yesu yigishije ko umuntu wese umwita ‘Umwami’ atari we uzakizwa keretse gusa ‘abakora ibyo Se wo mu ijuru ashaka.’—Matayo 7:21.

  • Gukomeza kugira ukwizera nubwo wahura n’ingorane. Ibyo Yesu yabisobanuye neza igihe yavugaga ati: “Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”—Matayo 24:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze