ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 144
  • Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gutwika umurambo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gutwika umurambo?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no gutwika imirambo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ese dushobora kuzongera kubona abacu bapfuye?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 144
Akavaze bashyiramo ivu ry’umurambo watwitswe kari hafi y’ifoto y’uwapfuye

Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gutwika umurambo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nta mabwiriza yihariye Bibiliya itanga ku bihereranye no gutwika umurambo. Nta tegeko riboneka muri Bibiliya rivuga ko umurambo w’umuntu wapfuye wagombye gushyingurwa cyangwa gutwikwa.

Hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko hari abagaragu b’Imana bashyinguye abantu babo bari bapfuye. Urugero, Aburahamu yakoze urugendo rurerure ashaka ahantu ho gushyingura umugore we Sara.—Intangiriro 23:2-20; 49:29-32.

Nanone Bibiliya ivuga ko hari abagaragu b’Imana bagiye batwika imirambo y’abantu babaga bapfuye. Urugero, igihe umwami wa Isirayeli witwaga Sawuli n’abahungu be bicirwaga ku rugamba, imirambo yabo yabanje kumara igihe mu maboko y’abanzi babo kandi barayishinyagurira. Igihe abisirayeli b’indahemuka babyumvaga, havuyemo abagabo b’intwari baragenda bafata umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be barayitwika, ibisigaye barabishyingura (1 Samweli 31:8-13). Bibiliya igaragaza ko ibyo bakoze byari bikwiriye.—2 Samweli 2:4-6.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no gutwika imirambo

Ikinyoma: Gutwika umurambo bigaragaza ko utawubashye.

Ukuri: Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye asubira mu mukungugu kandi ibyo ni ko bigenda iyo umurambo umaze kubora (Intangiriro 3:19). Gutwika umurambo bihita biwuhindura ivu cyangwa umukungugu.

Ikinyoma: Mu bihe bya Bibiliya, hatwikwaga imirambo y’abantu Imana yanga gusa.

Ukuri: Imirambo y’abantu batabaye indahemuka, urugero nka Akani n’umuryango we, yaratwitswe (Yosuwa 7:25). Icyakora, ibyo si ko byari bisanzwe bigenda (Gutegeka 21:22, 23). Nk’uko twabibonye, hari imirambo y’abantu babereye Imana indahemuka yatwitswe, urugero nk’uwa Yonatani umuhungu w’Umwami Sawuli.

Ikinyoma: Gutwika umurambo w’umuntu byatuma Imana itazamuzura.

Ukuri: Nta bwo ubushobozi Imana ifite bwo kuzura bwakomwa mu nkokora no kuba umurambo w’umuntu warahambwe, waratwitswe, waraburiye mu nyanja cyangwa warariwe n’inyamaswa (Ibyahishuwe 20:13). Imana Ishoborabyose, ishobora kongera kurema umubiri w’umuntu.—1 Abakorinto 15:35, 38.

Ni iki cyagufasha kumenya niba ukwiriye gushyingura cyangwa gutwika umurambo?

Mu gihe ufata umwanzuro w’icyo uri bukore, jya utekereza kuri ibi bikurikira:

  • Ibyo uwapfuye yifuzaga. Bibiliya igaragaza inkuru z’ukuntu abagize imiryango bagiye bakurikiza amabwiriza babaga barahawe n’umuntu mbere y’uko apfa, arebana n’uko umurambo we uzashyingurwa.—Intangiriro 50:4, 5; Kuva 13:19.

  • Umuco w’iwanyu. Akenshi muri buri muco, baba bafite uko bakora imihango ijyanye no gushyingura (Yohana 19:40). Urugero, mu bihe bya kera abantu bari bamenyereye gushyingura (Intangiriro 49:31; 1 Samweli 28:3). Ubwo rero, umuntu ashobora guhitamo uburyo akoresha akurikije umuco w’aho atuye, keretse iyo udahuje n’amahame yo muri Bibiliya.

  • Amategeko. Bibiliya idusaba kugandukira abategetsi (Abaroma 13:1). Hari uduce tumwe na tumwe abayobozi bashyiraho amategeko agenga ibyo gushyingura. Urugero nk’iyo umurambo watwitswe, hari uduce tumwe na tumwe abayobozi bashyizeho amategeko agenga aho ivu ryagombye gushyirwa.

  • Uko abandi babona ibintu. Ibyanditswe bidutera inkunga yo kwita ku nyungu z’abandi (Abafilipi 2:4). Mu gihe dufata umwanzuro w’icyo turi bukore dushobora kwibaza ibibazo nk’ibi ngo: “Abandi bagize umuryango babona bate ibyerekeye gushyingura cyangwa gutwika umurambo? Ese abantu bo mu gace k’iwacu muri rusange babibona bate?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze