ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 148
  • Ese umwenda w’i Turin ni wo Yesu yahambwemo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese umwenda w’i Turin ni wo Yesu yahambwemo?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese uwo mwenda ugomba guhabwa icyubahiro kidasanzwe?
  • Komeza kwihangana kugeza igihe umuzuko uzabera
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Kuki dusaza kandi tugapfa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Umwanzi wa nyuma, ari we rupfu, azahindurwa ubusa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Uko Imana yibutse umwana wayo
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 148
Bajyanye ibitambaro byo gushyiramo umurambo wa Yesu

Ese umwenda w’i Turin ni wo Yesu yahambwemo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Umwenda w’i Turin nta hantu uvugwa muri Bibiliya. Icyakora, abantu benshi bavuga ko ari wo Yesu Kristo yahambwemo. Iyo myumvire yatumye bamwe babona ko uwo mwenda ari kimwe mu bintu byera. Uwo mwenda uri muri Katederali y’i Turin mu Butaliyani, aho ubitse mu buryo bwihariye kugira ngo utangirika.

Ese haba hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko uwo mwenda w’i Turin wabayeho koko? Oya.

Reka turebe ibintu bitatu bigaragaza ko ibivugwa kuri uwo mwenda bitandukanye n’ibyo Bibiliya ivuga.

  1. Uwo mwenda ufite santimetero 442 ku 113, ukaba ufite n’akandi kenda kometseho kareshya na santimetero 8.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: Umurambo wa Yesu wari uzingiye mu bitambaro byinshi, si igitambaro kimwe. Umutwe we wari uzingiye mu wundi mwenda utandukanye n’indi. Yesu amaze kuzuka, umwe mu ntumwa ze yaje ku mva ye asanga “ibitambaro birambitse hasi.” Bibiliya ikomeza ivuga ko iyo ntumwa yabonye “umwenda wari ku mutwe we utari kumwe na bya bitambaro, ahubwo uzinze, uri ukwawo.”—Yohana 20:6, 7.

  2. Uwo mwenda uriho ibizinga by’amaraso byavuye ku murambo utogeje.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: Igihe Yesu yapfaga, abigishwa be bateguye umurambo we “nk’uko Abayahudi bawuteguraga bagiye guhamba” (Yohana 19:39-42). Uwo mugenzo wari ukubiyemo koza umurambo no kuwusiga amavuta n’imibavu yabigenewe mbere y’uko uhambwa (Matayo 26:12; Ibyakozwe 9:37). Ubwo rero, abigishwa ba Yesu bogeje umurambo mbere y’uko bawuzingira mu bitambaro.

  3. Uwo mwenda uriho ishusho y’umuntu uryamye ku ruhande rumwe, mu gihe ikindi gice cy’uwo mwenda kimutwikiriye.—Byavuye mu gitabo Encyclopædia Britannica.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: Abigishwa ba Yesu bavuze iby’urupfu rwe, bavuga ukuntu basanze imva ye irimo ubusa, bavuga n’ubuhamya bw’abagore “babonekewe n’abamarayika bakababwira ko ari muzima” (Luka 24:15-24). Iyo uwo mwenda uza kuba wari mu mva Yesu yahambwemo, abigishwa bari kuvuga ibyawo cyangwa ishusho bawubonyeho. Icyakora, Bibiliya ntiyigeze ivuga ko hari icyo bawuvuzeho.

Ese uwo mwenda ugomba guhabwa icyubahiro kidasanzwe?

Oya. Niyo uwo mwenda waba ari wo Yesu yahambwemo, kuwuha icyubahiro kidasanzwe byaba bidakwiriye. Reka dusuzume amahame ya Bibiliya agaragaza ko bidakwiriye.

  1. Si ngombwa. Yesu yaravuze ati: “Imana ni Umwuka, kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Imana ntishaka ko tuyisenga dukoresheje amashusho.

  2. Birabujijwe. Mu mategeko icumi, harimo iryabuzanyaga gusenga ibishushanyo (Gutegeka kwa Kabiri 5:6-10). Nanone Bibiliya itegeka Abakristo ‘kwirinda ibigirwamana’ (1 Yohana 5:21). Hari abashobora kuvuga ko uwo mwenda atari ikigirwamana, ahubwo ko kuri bo ari ikimenyetso kiranga imyizerere y’idini ryabo. Icyakora, iyo umuntu yubaha ishusho cyane, iba ihindutse ikigirwamana.a Nanone umuntu ushaka gushimisha Imana, ntashobora guha icyubahiro kidasanzwe ikindi kintu icyo ari cyo cyose, hakubiyemo n’umwenda.

Icyo ubushakashatsi buvuga kuri uwo mwenda

Kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19, abashakashatsi bagiye bakoresha uburyo bwose bukoreshwa muri siyansi kugira ngo barebe niba uwo mwenda ari wo koko. Icyakora, ubwo bushakashatsi nta cyo bwagezeho. Mu mwaka wa 1998, Vatikani yohereje uduce dutandukanye tw’uwo mwenda muri laboratwari zo mu bihugu bitandukanye. Nyuma yaho, izo laboratwari zagaragaje ko uwo mwenda wabayeho mu kinyejana cya 13 n’icya 14.

a Ikigirwamana ni ishusho cyangwa ikindi kimenyetso gishobora gukoreshwa mu gusenga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze