ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 9
  • Yesaya 42:8—“Ndi Uwiteka”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesaya 42:8—“Ndi Uwiteka”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo uwo murongo wo muri Yesaya 42:8 usobanura
  • Impamvu umurongo wo muri Yesaya 42:8 wanditswe
  • Izina ry’Imana
    Nimukanguke!—2017
  • Imana ifite amazina angahe?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Abaroma 10:13—‘Ambaza izina ry’Umwami’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 9

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yesaya 42:8—“Ndi Uwiteka”

“Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8, Bibiliya Yera.

Icyo uwo murongo wo muri Yesaya 42:8 usobanura

Imana yavuze izina ryayo bwite kandi yongeraho ko itazaha icyubahiro cyayo ibishushanyo bisengwa.

Imana ni yo yiyise “Yehova;” iryo ni ryo zina bwite ryayoa (Kuva 3:14, 15). Nubwo iryo zina riboneka inshuro zigera hafi ku 7.000, mu cyo bakunze kwita Isezerano rya kera (Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Icyarameyi), abantu bagiye bahindura Bibiliya mu zindi ndimi bagiye barisimbuza “UWITEKA” (mu nyuguti nkuru). Urugero muri Zaburi 110:1, hakoreshejwe imvugo y’ubuhanuzi havuga kuri Yehova na Yesu. Muri Bibiliya Ijambo ry’Imana, haravuga ngo: “Nyagasani [Yehova] yabwiye Umwami wanjye [Yesu]” (Matayo 22:44). Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, izina bwite ry’Imana ryashyizwe mu mwanya waryo ku buryo nta rujijo bitera. Haravuze ngo: “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: ‘Icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’”

Abashakashatsi batekereza ko izina bwite ry’Imana risobanura “Ituma biba.” Imana y’ukuri yonyine ni yo ishobora kwitwa iryo zina kuko ishobora gutuma yo ubwayo, cyangwa ibyo yaremye biba igikenewe cyose kugira ngo isohoze umugambi wayo.

Kubera ko Yehova ari we waturemye, kandi akaba ari yo Mana y’ukuri yonyine, ni we wenyine tugomba gusenga. Nta kindi gikwiriye gusengwa, yaba umuntu, ikintu cyangwa ikigirwamana.—Kuva 20:2-6; 34:14; 1 Yohana 5:21.

Impamvu umurongo wo muri Yesaya 42:8 wanditswe

Mu mirongo ibanza mu gice cya 42 cyo muri Yesaya, Yehova yavuze umurimo wari gukorwa n’‘uwo yatoranyije.’ Imana yavuze ko uwo mugaragu yari ‘kuzanira amahanga ubutabera’ (Yesaya 42:1). Imana yavuze iby’iryo sezerano igira iti: “Ndavuga ibishya. Mbere y’uko bitangira kugaragara, ndabivuga kugira ngo mubyumve” (Yesaya 42:9). Ubuhanuzi buvuga iby’uwo mugaragu ‘watoranyijwe,’ bwasohoye nyuma y’ibinyejana byinshi, igihe Mesiya cyangwa Kristo, yakoraga umurimo hano ku isi.—Matayo 3:16, 17; 12:15-21.

a Izina bwite ry’Imana rikunze kwandikwa mu nyuguti enye z’Igiheburayo, ari zo YHWH. Muri Bibiliya zimwe na zimwe zo mu rurimi rw’Icyongereza, iryo zina ni “Yahweh.” Niba wifuza ibindi bisobanuro wareba umugereka wa 1 muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ufite umutwe uvuga ngo: “Izina ry’Imana mu Byanditswe by’igiheburayo no mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo.”

Soma muri Yesaya igice cya 42 n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze